Rwanda: Habonetse abandi barwayi ba Coronavirus batandatu

Minisiteri y’Ubuzima mu Rwanda kuri uyu wa 12 Mata 2020 yatangaje ko habonetse abandi bantu batandatu barwaye indwara y’icyorezo ya Covid-19, mu bipimo 1160 byafashwe. Aba bantu ni abatahuwe ko bahuye n’abagaragayeho iki cyorezo mu Rwanda. Muri rusange, abantu bamaze kwandura iki cyorezo muri iki gihugu ni 126, abantu 25 muri bo barakize harimo 7 […]
U Bwongereza: Ibitaro byasezereye Minisitiri w’Intebe wari umaze iminsi arembejwe na Covid-19
Minisitiri w’intebe w’u Bwongereza Boris Johnson yamaze gusezererwa mu bitaro nyuma y’ibyumweru bigera kuri bibiri arwaye Coronavirus ubu ibiro bye bikaba byatangaje ko akomeje koroherwa, iyi ikaba ari inkuru nziza ku baturage b’iki gihugu n’Isi muri rusange. Kuri iki Cyumweru tariki ya 12 Mata 2020 ni bwo ibiro bya Minisitiri w’Intebe Boris Johnson byitwa Downing […]
Hari icyizere cy’uko ibintu bizasubira mu buryo: Perezida Kagame
Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Paul Kagame yijeje Abanyarwanda ko hari icyizere cy’uko ibintu bizasubira mu buryo, n’ubwo ubuzima busa n’ubwahagaze bitewe n’icyorezo cya Virusi ya Corona. Yabitangaje kuri iki cyumweru tariki ya 12 Mata 2020, ubwo yasuraga itsinda ryihariye rigizwe n’abantu 400 rikurikirana ibikorwa byo kurwanya ikwirakwira ry’icyorezo cya Virusi ya Corona. Iri tsinda […]
Dr. Donald Kaberuka yagizwe imwe mu ntumwa zihariye za Afurika kuri Covid-19
Dr. Donald Kaberuka wabaye Minisitiri w’Imari n’Igenamigambi mu Rwanda kuri uyu wa 12 Mata 2020 yashyizwe mu ntumwa enye zihariye z’Umuryango w’Afurika Yunze Ubumwe zizafasha ibihugu by’uyu mugabane guhangana n’ingaruka z’indwara y’icyorezo ya Covid-19. Iri tsinda rigizwe n’inzobere mu by’ubukungu zo kuri uyu mugabane, batatu muri bo barimo na Dr. Kaberuka babaye ba Minisitiri b’Imari […]
Rusizi: Abantu 84 barimo Abanyekongo 11 babaga mu kato batashye

Abaturage 84 barimo Abanyekongo 11 bari bamaze iminsi 18 mu kato ku masite 3 mu Karere ka Rusizi mu rwego rwo gukumira indwara y’icyorezo ya Covid-19 batashye kuri uyu wa 11 Mata 2020. Mu batashye uretse aba Banyekongo 11 barimo n’uruhinja rw’amezi 6, abandi ni Abanyarwanda batashye mu turere twa Rusizi, Nyamasheke, Kamonyi n’umujyi wa […]
Ibyibazwa kuri raporo za Covid-19: Gukiza ubuzima bw’abantu no kwirinda gukura imitima
Politiki y’igihugu ibaho, ikagira umurongo igenderaho ibona ko wageza abaturage ku byiza cyangwa se ukabarinda, kabone n’ubwo uruhande rumwe rwaba rutawiyumvamo. Hari ubwo itera impaka bikajya hanze cyangwa se bikaguma mu mitima y’abantu. Iyo ari ibyazamo urupfu, impaka ziriyongera, abantu bakibaza niba wa murongo uhindutse bitaba byiza kurushaho. Uwo murongo wa politiki ubamo gushyiraho urutonde […]
Uwishe Perezida wa mbere wa Bangladesh mu myaka 45 ishize yishwe anyonzwe
Leta ya Bangladesh yishe inyonze uwitwa Abdul Majed, nyuma yo kugira uruhare mu iyicwa rya Sheikh Mujibur Rahman wabaye Perezida wa mbere w’iki gihugu ryabaye mu myaka 45 ishize. Abdul Majed wahoze ari Captain mu ngabo za Bangladesh, mu ijoro rishyira icyumweru cya Pasika yishwe amanitswe kuri gereza iri ahitwa Keraninganj, mu murwa mukuru wa […]
Kenya: Abavandimwe babiri bishe Se n’umukunzi we wari utwite
Abasore bavukana batatangajwe amazina bo mu gace ka Got Kawok, Nyalenda muri Kisumu, baravugwaho kwica umukunzi we Se witwa Mercy Akinyi uzwi nka Nyar Suba, wari utwite inda y’amezi atatu. Akinyi yahuye na Se w’aba basore ubwo bombi bari mu kabyiniro mu mezi atanu ashize, batangira gukundana. Uyu mugabo w’imyaka 65 yakundanye na Akinyi bigera […]
Goma-Rubavu: RDF yavuze ko itazi iby’abasirikare bayo bashinjwa kuvogera ubutaka butagira nyirabwo
Umuvugizi w’Ingabo z’u Rwanda, Lt. Col. Innocent Munyengango kuri uyu wa 11 Mara 2020 yavuze ko atazi iby’abasirikare bashinjwa kuvogera ubutaka butagira nyirabwo hagati y’u Rwanda na Repubulika Iharanira Demukarasi ya Congo ku migi ya Rubavu na Goma. Lt. Col. atangaje ibi nyuma y’aho Sosiyete Sivile mu gace ka Nyiragongo mu mugi wa Goma uhana […]