Ibyibazwa kuri raporo za Covid-19: Gukiza ubuzima bw’abantu no kwirinda gukura imitima

Sangiza iyi nkuru

Politiki y’igihugu ibaho, ikagira umurongo igenderaho ibona ko wageza abaturage ku byiza cyangwa se ukabarinda, kabone n’ubwo uruhande rumwe rwaba rutawiyumvamo. Hari ubwo itera impaka bikajya hanze cyangwa se bikaguma mu mitima y’abantu. Iyo ari ibyazamo urupfu, impaka ziriyongera, abantu bakibaza niba wa murongo uhindutse bitaba byiza kurushaho. Uwo murongo wa politiki ubamo gushyiraho urutonde rw’amakuru akwiriye kujya ahagaragara muri rubanda ndetse n’agomba gufungiranwa mu kabati k’umutamenwa.

Hari ubwo bigaragara ko uwo murongo ubogamye bitewe n’uko ushobora gushyira ubuzima bw’abantu mu kaga, ku bw’inyungu za bake. Ni bwo igihe kigera, hakaboneka umuntu umwe cyangwa uruhande rumwe ruhagurutse rukanyuranya nayo, bitewe n’impamvu zitandukanye ariko zirimo gukiza ubuzima bw’abaturage nk’uko ba nyirubwite babigaragaza cyangwa se babivuga. Ni ho umuntu avuga ati: “Nta mabanga aba mu rupfu.”

Iri ni ryo hame ry’imyitwarire n’imigirire yatumye tariki ya 31 Ukuboza 2019 Muganga Li Wenliang atangaza ko yabonye umurwayi w’indwara imeze nka Sars mu mugi wa Wuhan, kugira ngo abaturage birinde ndetse na leta igire icyo ikora kuko yabonaga ikizakurikiraho mu gihe bitagenze bityo.

Amabanga ataba mu rupfu ni yo Guverineri Andrew Cuomo yagendeyeho, abwira Donald Trump ko ibya Covid-19 muri New York byacitse, n’ubwo yabikerenseje. Cuomo yashakaga gukiza amagara y’abo agaragiye kuko amaso ye yamwerekaga akaga kabategereje mu gihe hatagize igikorwa, harimo no gutakaza ubuzima.

Ni yo yatumye tariki ya 27 Werurwe 2020 Umuyobozi w’Ibitaro bya Kira mu Burundi, Dr. Christophe Sahayo ahuruza Minisiteri y’Ubuzima kugira ngo igire icyo ikora ku barwayi b’indembe cyari kimaze igihe cyakira.

Aya kandi yatumye kuri uyu wa 11 Mara 2020, Muganga Mukuru w’Ibitaro bya Byumba, Dr. Corneille Ntihabose avuga ko mu Karere ka Gicumbi habonetse abarwayi b’iki cyorezo batandatu, yabanje kwisegura avuga ko amennye amabanga y’akazi, ariko ashaka gukiza amagara y’abantu.

Gutekereza urupfu nk’ingaruka ya Covid-19 si uguca icebe ry’inka (kuryogosha) kuko kimaze kugarika abantu barenga 105,000 ku Isi, byatewe n’uburangare, amabanga y’abaturage na politiki ndetse no gusohora kw’ibiri mu rwandiko rwa buri umwe.

Birakwiye ko amabanga nk’ayo ameneka?

Isi yatewe n’icyorezo gikomeye cyane, amahanga amwe ahura n’ibihombo yagereranyije n’ibyo yahuye nabyo mu Ntambara ya Kabiri y’Isi hagati y’1939 n’1945. Byatumye Umwamikazi Elizabeti II yitera akanyabugabo, avuga ko uko batsinze urugamba rw’iyi ntambara, ari ko bazagitsinda; cya Covid-19. Kugereranya ibi bintu bibiri, bigaragaza ingano yo guhangayikisha giteye.

Nkibaza nti: “Ese birakwiye kumena aya mabanga?” Umwe ati: “Yego ku bwo gukiza amagara y’abantu bagombaga gupfa” undi ati: “Oya kugira ngo abantu badakuka umutima.” Ndongera nkibaza nti: “Ni ikihe gisubizo gifite uburemere, cyakwitsa umunzani?” Igisubizo sinabashije kukibona bitewe n’uko abansubije bari bamaze gutwarwa n’agatotsi.

Imitangire ya raporo y’umunsi kuri Covid-19

Aho iki cyorezo gitangiye guhangayikisha ibihugu bitandukanye, buri kimwe gitanga raporo y’umunsi y’umubare w’abarwayi bagaragaye cyangwa se niba ntabo, ariko bigatangazwa mu buryo butandukanye.

Leta Zunze Ubumwe z’Amerika zitangaza ko habonetse umubare w’abarwayi runaka mu gihugu cyose, muri za New York, Miami, Chicago, New Jersey n’ahandi… nk’uko hari ibihugu bitangaza umubare w’abagaragaye ku munsi n’ingendo baherutse gukora, bikagaragaza ibipimo (sample) byafashwe, abakize ndetse n’abapfuye.

Ikibazo cya raporo cyavuzwe muri OMS/WHO ubwo yavugwagaho kutita ku buremere bwa Covid-19, igashingira kuri raporo ziva mu Bushinwa zagaragazaga imibare iri hasi y’abanduye. Uyu muryango washinjwe gushingira kuri aya makuru, ntiwafata umwanzuro wo gushyira mu kato iki gihugu kugira ngo hakumirwe ikwirakwira ry’iki cyorezo mu bindi bihugu hakiri kare.

Mu gihe twandikaga iyi nkuru, mu Rwanda hari hamaze kugaragara igiteranyo cy’abarwaye Covid-19 bagera ku 120, muri bo hakwize 18 ndetse ibitaro byarabasezereye. Raporo y’Umunsi itangwa na Minisiteri y’Ubuzima, igaragaraho abarwayi bashya bagaragaye ndetse n’ingendo bakoze (cyangwa se bakaba barahuye n’abanduye) ndetse n’ibipimo byafashwe gusa.

Ibi bituma abantu bagira ukwirara gukabije kuko batekereza ko ahari iki cyorezo ari icyo mu mugi wa Kigali, mu zindi ntara nta n’umwe uragaragaramo. Iyi iri mu mpamvu zikomeye zituma abatuye mu bice by’icyaro bitwara uko bashatse, kuguma mu ngo ntibabizi, utubari hamwe baracyadufunguye, hari n’abatazi icyo Covid-19 cyangwa Coronavirus bivuze.

Ibyifuzo by’abaturage

Mu kiganiro bwiza.com yagiranye n’abaturage mu bihe bitandukanye ubwo hari harashyizweho ingamba zikakaye zo gukumira ikwirakwira ry’iki cyorezo, twasanze batanyurwa na raporo y’umunsi kuko ngo ibamo amakuru adahagije.

Mu kiganiro n’umuntu umwe kuri iki cyorezo ndetse na raporo zitangwa, yatanze urugero rw’amakuru yigeze kujya hanze agaragaza umubare w’abantu bahuye n’abarwayi ba Covid-19 mu turere tugize umugi wa Kigali ndetse n’utwo mu ntara.

Yavuze ko aya makuru yatumye abantu bongera uburyo bwo kwigengesera kuko babonye ko n’ahandi gishobora kuba cyarahageze, aho kuba i Kigali gusa.

Uyu avuga ko mu itangazo risohoka kuri raporo ya MINISANTE hagaragara ubutumwa buvuga ko “Umuntu uhishira cyangwa wanga gutanga amakuru arebana n’umurwayi wa Coronavirus cyangwa agahishira ibimenyetso byayo, aba ashyize ubuzima bwa benshi mu kaga kandi abihanirwa n’amategeko.”

Ubu butumwa bwagarutsweho n’Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda, CP John Bosco Kabera ndetse na Minisitiri w’Ubutabera, Busingye Johnston. Aribaza ati: “Ese buriya bo ntibaba bari gukerensa ubu butumwa?”

Mugenzi we, nawe yashingiye kuri ubu butumwa, agira ati: “ Burya nta mabanga mu rupfu, ni ngombwa ko amakuru yose y’abarwayi ajya ahagaragara kugira ngo abantu birinde kandi basabe ubufasha bwihuse mu gihe baba barahuye n’abarwayi batangajwe.”

Ku mbuga nkoranyambaga zirimo Twitter na Facebook, naho hari abatanyurwa n’iyi raporo kandi bigaragara ko ari benshi. Abatanga igisubizo cya ‘Yego ku bwo gukiza amagara y’abantu’ muri bya bindi biri haruguru, ni bo benshi ugereranyije n’abavuga ‘Oya ku bw’impamvu yo kudakura umutima abantu.”

Bifuza ko muri iyi raporo hajya hatangazwamo abarwaye, amazina yabo, aho batuye: Intara, uturere, utugari n’imidugudu kugira ngo abo baturanye cyangwa se bahuye n’abagaragayeho Covid-19 basabe ubufasha ku nzego zibishinzwe ndetse bishyire mu kato.

Bavuga ko ibi biramutse bishyizwe mu ngiro, abantu batakongera kwirara, ahubwo bahuza umutima bagakurikiza amabwiriza yo kwirinda nk’uko yatanzwe na Minisiteri y’Ubuzima.

Covid-19 si icyorezo cya mbere cyugarije Isi

Covid-19 ntaho ihuriye na SIDA, icyorezo cyagaragaye ku Isi kuva mu 1981 ariko kidakwirakwira mu buryo bworoshye ubigereranyije, ikaba ari yo mpamvu cyo uwo kigaragayeho abikirwa ibanga n’abaganga mu kubahiriza ibanga ry’akazi.

Impungenge Covid-19 iteye zisa n’iza Ebola yigeze kugariza Uburengerazuba bw’Afurika na Repubulika Iharanira Demukarasi ya Congo mu 2018 no mu 2019, kandi yo ntabwo umurwayi wayo yagirirwaga akabanga kuko byari gutuma umubare w’abapfa uzamuka cyane, cyane ko iki cyorezo cyica byihuse.

Indwara y’igituntu kandi nayo yigeze kwibasira ibihugu bitandukanye, hashyirwaho amabwiriza yo gushyira abakirwaye mu kato kugira ngo batanduza bagenzi babo, uwishyiraga mu kato yabaga abaye intwari kuko yabaga arengeye abandi.

Niba umurwayi w’igituntu byarabaga ngombwa ko amenyekana, umurwayi wa Ebola nabwo bikaba uko, ni kuki umurwayi wa Covid-19 n’abo yahuye nabo badakwiye kumenyekana ku mpamvu yo gukiza indi mbaga nyamwinshi ? Ese gutanga amakuru ni ibyo guharira abaturage gusa, utabikoze kandi ayafite akaba yahanwa n’amategeko ? Birasaba ko ababishinzwe biga neza uburyo batanga izi raporo, bagakora igikwiye bashingiye ku byifuzo by’abaturage.

Soma Izindi Nkuru

24 Responses

  1. Ibyibazwa kuri raporo za Covid-19: Gukiza ubuzima bw’abantu no kwirinda gukura imitima
    nange nifuzako badanga details zose bakavuga amazina umunerenge kugeza kumudugidu byatuma ihita ishira kereka nimba harikihishe inyuma yo kutabivuga.badufashe babikora barebeko idahita ishira

    1. Ibyibazwa kuri raporo za Covid-19: Gukiza ubuzima bw’abantu no kwirinda gukura imitima
      Twese twari dukwiye kwibaza aho iyi Coronavirus ijyana isi.Aho ntibyaba ari bya bindi Yezu yavuze ko mu minsi ya nyuma abantu bazagira ubwoba bw’ibintu birimo kubera ku isi nkuko tubisoma muli Luka igice cya 21,umurongo wa 26?Nange ndahamya ko turi mu minsi ya nyuma. Rwose nk’umukristu,nange ndahamya ko iki atari igihe cyo kudamarara,ahubwo koko dukwiye gushaka Imana cyane,twitegura imperuka isaha n’isaha.Tuge twibuka ko na mbere y’Umwuzure wo ku gihe cya Nowa,Imana yabanje “kuburira abantu”,ikoresheje Nowa.Mwibuke ko abantu bari batuye isi icyo gihe banze kumva ibyo Nowa yababwiraga,kugeza igihe Umwuzure wazaga ukabica bose,hakarokoka abantu 8 gusa.Yesu wavuze iyo nkuru,yahamije ko ariko bizagenda nagaruka ku munsi w’imperuka.Bisome muli Matayo,igice cya 24,imirongo ya 37 kugeza kuli 39.Rwose iyi Coronavirus ni umuburo (warning). Duhaguruke dushake Imana cyane,kugirango tuzarokoke “uwo munsi uteye ubwoba cyane “nkuko bible ivuga muli Yoweli 2,umurongo wa 11.

    2. Ibyibazwa kuri raporo za Covid-19: Gukiza ubuzima bw’abantu no kwirinda gukura imitima

  3. Ibyibazwa kuri raporo za Covid-19: Gukiza ubuzima bw’abantu no kwirinda gukura imitima
    Gutangaza amazina na addresses zabarwayi ni ngombwa cyane, kuko mushobora kuba mwaranahuye ukaba utabizi cg utabyibuka, ariko bavuze amazina adresse byadufasha kwibuka abo twahuye.

    Ikindi kdi, kudatangaza amakuru yuzuye yabarwaye naho barwariye, bituma hari abatinya kwemera ko bahuye nabanduye covid kubera gutinya.

  4. Ibyibazwa kuri raporo za Covid-19: Gukiza ubuzima bw’abantu no kwirinda gukura imitima
    Gutangaza amazina na addresses zabarwayi ni ngombwa cyane, kuko mushobora kuba mwaranahuye ukaba utabizi cg utabyibuka, ariko bavuze amazina adresse byadufasha kwibuka abo twahuye.

    Ikindi kdi, kudatangaza amakuru yuzuye yabarwaye naho barwariye, bituma hari abatinya kwemera ko bahuye nabanduye covid kubera gutinya.

  5. Ibyibazwa kuri raporo za Covid-19: Gukiza ubuzima bw’abantu no kwirinda gukura imitima
    Mbona ari byiza ko hatangazwa amazing ba address zose zabo kugirango buri wese wahuye nabo atangire asabe ubufasha kunzego z’ubuzima.
    Naho ziriya raporo ntago zatuma abaturage Babiha agaciro.

    Nshimiye byimazeyo uriya muganga ukuriye ibitaro by a Byumba nubwo bishobora gutuma umugati we ukandagirwa.

  6. Ibyibazwa kuri raporo za Covid-19: Gukiza ubuzima bw’abantu no kwirinda gukura imitima
    Mbona ari byiza ko hatangazwa amazing ba address zose zabo kugirango buri wese wahuye nabo atangire asabe ubufasha kunzego z’ubuzima.
    Naho ziriya raporo ntago zatuma abaturage Babiha agaciro.

    Nshimiye byimazeyo uriya muganga ukuriye ibitaro by a Byumba nubwo bishobora gutuma umugati we ukandagirwa.

  7. Ibyibazwa kuri raporo za Covid-19: Gukiza ubuzima bw’abantu no kwirinda gukura imitima
    Nibyo turi mu bihe bidasanzwe bityo rero ntabanga ry’akazi mu rupfu.Dukwiye guhabwa amakuru ahagije ku murwayi w’icyi cyorezo kidasanzwe

  8. Ibyibazwa kuri raporo za Covid-19: Gukiza ubuzima bw’abantu no kwirinda gukura imitima
    Nibyo turi mu bihe bidasanzwe bityo rero ntabanga ry’akazi mu rupfu.Dukwiye guhabwa amakuru ahagije ku murwayi w’icyi cyorezo kidasanzwe

  9. Ibyibazwa kuri raporo za Covid-19: Gukiza ubuzima bw’abantu no kwirinda gukura imitima
    Njye nkurikije rapport itangwa na Ministeri y’ubuzima ku ndwara ya civid-19 mbona iba irimo ibanga rikomeye ku mibare y’abanduye nkaba numva atari byiza kuko bituma abaturage babifata nkibintu byoroheje. Ikindi abo batangaza ko bakize nugukomeza kubakurikirana kuko nko mu Bushinwa hari benshi batangajwe ko bakize nyuma bakongera gupimwa bakabasangana virus,Kuko kugeza Ubu coronavirus nta muti nta rukingo ni ibimenyetso byayo gusa bavura.
    Nko muri rapport ya Ministeri y’ubuzima kuki badatangaza abantu 6 bagaragaweho coronavirus muri Gicumbi?

  10. Ibyibazwa kuri raporo za Covid-19: Gukiza ubuzima bw’abantu no kwirinda gukura imitima
    Njye nkurikije rapport itangwa na Ministeri y’ubuzima ku ndwara ya civid-19 mbona iba irimo ibanga rikomeye ku mibare y’abanduye nkaba numva atari byiza kuko bituma abaturage babifata nkibintu byoroheje. Ikindi abo batangaza ko bakize nugukomeza kubakurikirana kuko nko mu Bushinwa hari benshi batangajwe ko bakize nyuma bakongera gupimwa bakabasangana virus,Kuko kugeza Ubu coronavirus nta muti nta rukingo ni ibimenyetso byayo gusa bavura.
    Nko muri rapport ya Ministeri y’ubuzima kuki badatangaza abantu 6 bagaragaweho coronavirus muri Gicumbi?

  11. Ibyibazwa kuri raporo za Covid-19: Gukiza ubuzima bw’abantu no kwirinda gukura imitima
    Ntekereza ko amazina atangajwe igihe ntacyo byaba byishe, byahindura uko abantu bo hanze ya Kigali babona ibintu, kuko ubu usanga gushyira ibyemezo byo kuguma mu rugo bamwe batabiha imbaraga kuko bumva indwara iri kure. Ariko umuntu yumvise ko indwara iri hafi nabo bahindura uko bitwaraga. Naho ubundi usanga ari ugucungana n’inzego z’umutekano.

  12. Ibyibazwa kuri raporo za Covid-19: Gukiza ubuzima bw’abantu no kwirinda gukura imitima
    Ntekereza ko amazina atangajwe igihe ntacyo byaba byishe, byahindura uko abantu bo hanze ya Kigali babona ibintu, kuko ubu usanga gushyira ibyemezo byo kuguma mu rugo bamwe batabiha imbaraga kuko bumva indwara iri kure. Ariko umuntu yumvise ko indwara iri hafi nabo bahindura uko bitwaraga. Naho ubundi usanga ari ugucungana n’inzego z’umutekano.

  13. Ibyibazwa kuri raporo za Covid-19: Gukiza ubuzima bw’abantu no kwirinda gukura imitima
    Ntekereza ko amazina atangajwe igihe ntacyo byaba byishe, byahindura uko abantu bo hanze ya Kigali babona ibintu, kuko ubu usanga gushyira ibyemezo byo kuguma mu rugo bamwe batabiha imbaraga kuko bumva indwara iri kure. Ariko umuntu yumvise ko indwara iri hafi nabo bahindura uko bitwaraga. Naho ubundi usanga ari ugucungana n’inzego z’umutekano.

  14. Ibyibazwa kuri raporo za Covid-19: Gukiza ubuzima bw’abantu no kwirinda gukura imitima
    Ntekereza ko amazina atangajwe igihe ntacyo byaba byishe, byahindura uko abantu bo hanze ya Kigali babona ibintu, kuko ubu usanga gushyira ibyemezo byo kuguma mu rugo bamwe batabiha imbaraga kuko bumva indwara iri kure. Ariko umuntu yumvise ko indwara iri hafi nabo bahindura uko bitwaraga. Naho ubundi usanga ari ugucungana n’inzego z’umutekano.

  15. Ibyibazwa kuri raporo za Covid-19: Gukiza ubuzima bw’abantu no kwirinda gukura imitima
    Bwiza.com mutubereye ahakomeye icyokibazo mukomojeho natwe turabyibaza twarabivuze tuti iyo bakora nkuriya mu Dor wagicumbi byari kutubera byiza ariko urebe buriya wasanga bamunenze

  16. Ibyibazwa kuri raporo za Covid-19: Gukiza ubuzima bw’abantu no kwirinda gukura imitima
    Bwiza.com mutubereye ahakomeye icyokibazo mukomojeho natwe turabyibaza twarabivuze tuti iyo bakora nkuriya mu Dor wagicumbi byari kutubera byiza ariko urebe buriya wasanga bamunenze

  17. Ibyibazwa kuri raporo za Covid-19: Gukiza ubuzima bw’abantu no kwirinda gukura imitima
    Nyamara ntubwo abaganga bagomba kugira ibanga njye numva abarwayi bajya batangazwa kugira ngo byorohe ko abahuye na bo bizane ku bigo nderabuzima bitagoranye : njye INAMA : Nimukore study murebeko biriya byatangajwe I Gicumbi niba byaratumye abahuye na abarwayi baboneka keretse wenda niba baba benshi mukabura aho mwabakirira ariko mwashiraho izindi ngamba , nyamara ushaka gukira indwara arayirata.

  18. Ibyibazwa kuri raporo za Covid-19: Gukiza ubuzima bw’abantu no kwirinda gukura imitima
    Nyamara ntubwo abaganga bagomba kugira ibanga njye numva abarwayi bajya batangazwa kugira ngo byorohe ko abahuye na bo bizane ku bigo nderabuzima bitagoranye : njye INAMA : Nimukore study murebeko biriya byatangajwe I Gicumbi niba byaratumye abahuye na abarwayi baboneka keretse wenda niba baba benshi mukabura aho mwabakirira ariko mwashiraho izindi ngamba , nyamara ushaka gukira indwara arayirata.

  19. Ibyibazwa kuri raporo za Covid-19: Gukiza ubuzima bw’abantu no kwirinda gukura imitima
    byakorohereza akazi abakora “contact tracing” mu kumenya abahuye n’abarwaye covid-19, mu gihe umwirondoro w’uwahuye n’ikibazo yatangazwa.

  20. Ibyibazwa kuri raporo za Covid-19: Gukiza ubuzima bw’abantu no kwirinda gukura imitima
    byakorohereza akazi abakora “contact tracing” mu kumenya abahuye n’abarwaye covid-19, mu gihe umwirondoro w’uwahuye n’ikibazo yatangazwa.

  21. Ibyibazwa kuri raporo za Covid-19: Gukiza ubuzima bw’abantu no kwirinda gukura imitima
    Abarwayi nibatangazwe rwose byafasha abatarandura virus kurushaho kuyiriinda.

  22. Ibyibazwa kuri raporo za Covid-19: Gukiza ubuzima bw’abantu no kwirinda gukura imitima
    Abarwayi nibatangazwe rwose byafasha abatarandura virus kurushaho kuyiriinda.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *