Hari icyizere cy’uko ibintu bizasubira mu buryo: Perezida Kagame

Sangiza iyi nkuru

Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Paul Kagame yijeje Abanyarwanda ko hari icyizere cy’uko ibintu bizasubira mu buryo, n’ubwo ubuzima busa n’ubwahagaze bitewe n’icyorezo cya Virusi ya Corona.

Yabitangaje kuri iki cyumweru tariki ya 12 Mata 2020, ubwo yasuraga itsinda ryihariye rigizwe n’abantu 400 rikurikirana ibikorwa byo kurwanya ikwirakwira ry’icyorezo cya Virusi ya Corona.

Iri tsinda rifite inshingano zo gushakisha uwo ariwe wese wagize aho ahurira n’umuntu wanduye Coronavirus, kuva mu wa 14 Werurwe ubwo umurwayi wa mbere wa Coronavirus yagaragaraga bwa mbere mu Rwanda.

Perezida Kagame yavuze ko hari icyizere cy’uko ibintu bizasubira mu buryo, n’ubwo ubuzima bwahagaze kubera kiriya Cyorezo. Yagize ati” Magingo aya, ubuzima bw’igihugu bugomba gusa n’ubuhagaze gato gusa hari icyizere cy’uko ibintu bizasubira mu buryo. Kandi icyo cyizere gishingiye kuri mwe n’akazi mukora.”

Perezida Kagame yashimiye abagize iri tsinda ku bw’akazi gakomeye bakomeje gukora ku bw’inyungu z’Abanyarwanda agira ati: “Mwemeye gukora ibi mutekereza abandi Banyarwanda n’igihugu. Sinabona uko mbashimira. Ndabizi ko muri gukora ku bwo kutikunda, ku bw’urukundo rw’igihugu cyanyu ndetse n’ubunyamwuga. Ibi byose mbishimiye buri umwe wese.”

Perezida Kagame yanaboneyeho kubifuriza Pasika nziza cyo kimwe n’Abanyarwanda bose, ababwira ko hazabaho ikindi gihe cyo kwishimana ndetse akanabashimira igihe Coronavirus izaba yarangiye.

Yabijeje kandi ko Guverinoma izakora ibishoboka byose kugira ngo ibahe ubufasha.

Imibare ya Minisiteri y’ubuzima mu Rwanda igaragaza ko abantu 120 ari bo bamaze kwandura Coronavirus mu Rwanda, 18 muri bo bakaba barayikize.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *