Nyaruguru: Gitifu w’Akagari wakubise umukecuru amushinja amarozi yahagaritswe ku mirimo by’agateganyo

Komite Nyobozi y’Akarere ka Nyaruguru yasezereye by’agateganyo Kayigamba Valens wari Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akagari ka Nyamirama mu murenge wa Ngoma, kubera icyaha yakoze cyo gukubita umukecuru Nyirabititaweho Anastasia w’imyaka 95 n’abakobwa be babiri akabakomeretsa, n’ikindi cyaha cyo kurenga ku mabwiriza ya “guma mu rugo” yo kwirinda Coronavirus. Nk’uko umuyobozi w’Akarere ka Nyaruguru, Habitegeko François abivuga, ku […]

U Bushinwa: Nta murwayi n’umwe ukirangwa muri Wuhan

Inzego z’ubuzima mu Bushinwa kuri uyu wa 26 Mata zatangaje ko nta murwayi wa Coronavirus ukirangwa mu mujyi wa Wuhan wafatwaga nk’isoko ya virusi ya Covid-19. Mu gihe isi ibarura ubwandu bwa Coronavirus burenga 2,940,059 ndetse abasaga ibihumbi 200 bakaba bamaze guhitanwa n’iki cyorezo, umujyi wa Wuhan wibasiwe n’iyi virusi ku ikubitiro ndetse ukanafatwa nk’isoko […]

Ntiwakubaka igihugu uri Umutahajuru

Ni kenshi twumva imbwirwaruhame z’abayobozi b’ibihugu byacu baturarikira gukunda ibihugu byacu no kubaka ejo hazaza habyo, ariko kandi ni kenshi duhora twumva inyigisho z’abanyamadini zikangurira abantu guhora biteguye gutaha iwabo mu ijuru, bakabigisha gutera umugongo isi n’ibyayo bakararikira ibyo mu ijuru, ibi kandi bikorwa mu gihe abayobozi ba za leta bahora bita abayobozi b’amadini abafatanyabikorwa […]

Uganda: Imfubyi y’imyaka 13 yahaye Leta inkunga ya 50,000 Shs yo guhangana na Covid-19

Ogweng Nicholas Opiyo, imfubyi y’imyaka 13 y’amavuko yo mu gace ka Gulu muri Uganda, yatunguye benshi ubwo yashyikirizaga Leta y’iki gihugu inkunga ingana n’ibihumbi mirongo itanu by’amashilingi ya Uganda (angana na 12,300 RWF) yo kuyifasha guhangana na Covid-19. ChimpReports yanditse ko uyu mwana w’umuhungu yakoze urugendo rw’ibirometero 10 n’amaguru ava mu ntara ya Uyama, kugira […]

Mugina: Burugumesitiri Ndagijimana yiyemeje kujya ahemba abo kurwanya abicaga abatutsi

Tariki ya 26 Mata 1994 ishyirwa mu bikorwa rya jenoside yakorerwaga abatutsi ryarakomeje mu gihugu. Icyo gihe Burugumesitiri Ndagijimana Callixte wari Burugumesitiri wa Komini ya Mugina yari yiyemeje kujya ahemba abantu kugira ngo barwanye ibitero byagabwaga kuri Paruwasi ya Mugina. Ubu ngubu, iyi Paruwasi iherereye mu Kagari ka Mbati, Umurenge wa Mugina mu Karere ka […]

Kutuzuza inshingano z’urugo, intandaro y’ihohoterwa rikorerwa abagabo

Kuzuza inshingano z’umugabo ni ihame rishingiye ku itegeko n’umuco nyarwanda. Nta muntu witabiriye umuhango w’ishyingirwa utarigeze yumva umuyobozi usezeranya atagarutse ku nshingano z’umugabo. Muri zo harimo kwita ku mugore n’abagize umuryango, abashakira ibibatunga, kubavuza mu gihe barwaye, kororoka n’ibindi. Si ibyo gusa kuko no mu muco nyarwanda ari uko bimeze , kuko umugabo wese wihagazeho […]

Nyaruguru:Gitifu w’Akagari yafunzwe akekwaho gukubita umukecuru w’imyaka 95 n’abakobwa be

Polisi y’u Rwanda ikorera mu Karere ka Nyaruguru mu Murenge wa Ngoma mu Kagari ka Nyamirama, ku wa 25 Mata 2020 yafashe uwitwa Kayigamba Valens w’imyaka 35 wari umuyobozi w’Akagari ka Nyamirama aho akurikiranweho gukubita Nyirabititaweho Anastasie w’imyaka 95 n’abakobwa be; Ndaruzaniye Josephine w’imyaka 54 na Nyiraminani Triphine w’imyaka 38. Uyu mukecuru n’abakobwa be bakorewe […]

RwandAir yagabanyije imishahara y’abakozi bayo kugeza kuri 65%

Sosiyete y’u Rwanda ikora ubwikorezi bwo mu kirere, RwandAir, yagabanyije imishahara y’abakozi bayo bose nk’ingamba yo kugabanya ibyo iyi sosiyete iri gutakaza muri iyi minsi hanarebwa ku hazaza hayo. Abakozi ba RwandAir bamenye ko imishahara yabo yagabanyijwe ku wa 24 Mata, mu itangazo ryanditswe na Yvonne Makolo uyobora iki kigo. Umuyobozi wa RwandAir yavuze ko […]

Covid-19: Kudahuza ingamba bizateza akaga muri EAC

Isi yugarijwe n’icyorezo cya Coronavirus, imigabane yose ndetse n’uturere ni uko. Ibihugu bigize Akarere k’Afurika y’Iburasirazuba (EAC) kimwe n’ahandi byafashe ingamba bishyiraho amabwiriza atandukanye byo kukirwanya ariko igiteye impungenge ni uburyo bidahuza umurongo, bishobora guteza akaga kagira ingaruka kuri buri kinyamuryango. Si ikintu gishya kumva ko ibihugu bidahuje umurongo, byaba ibyafashe ingamba nziza n’ibigaragara ko […]

RDC: Ishyamba si ryeru muri Pariki y’Igihugu ya Virunga

Emmanuel de Merode uyoboye Pariki y'Igihugu ya Virunga

Pariki y’Igihugu ya Virunga ni rimwe mu mashyamba ya Repubulika Iharanira Demukarasi ya Congo riri burasirazuba ku ruhererekane rw’ibirunga biri muri iki gihugu, u Rwanda na Uganda rwitwa ‘Virunga Massif’. Iyi pariki imaze igihe irangwa n’umutekano muke uterwa n’imitwe yitwaje intwaro yayigize icumbi, ikunze kwiciramo abaturage n’abayirinda (Rangers). Imibare yiyongereye ubwo kuri uyu wa Gatanu […]

Harakekwa ko Kim Jong Un uyobora Koreya ya Ruguru yapfuye

Amakuru akomeje kugarukwaho mu bitangazamakuru bitandukanye, aravuga ko Kim Jong-Un uyobora Koreya ya ruguru ashobora kuba yaritabye Imana cyangwa akaba yarataye ubwenge. Nta mutegetsi wa Koreya ya ruguru uremeza ko Perezida Kim yitabye Imana, gusa inkuru imubika ikomeje gukwirakwira ku mbuga nkoranyambaga, cyane urwa Twitter. Umuyobozi wungirije wa Televiziyo yo muri Hong Kong yitwa HKSTV […]