Uganda: Imfubyi y’imyaka 13 yahaye Leta inkunga ya 50,000 Shs yo guhangana na Covid-19

Sangiza iyi nkuru

Ogweng Nicholas Opiyo, imfubyi y’imyaka 13 y’amavuko yo mu gace ka Gulu muri Uganda, yatunguye benshi ubwo yashyikirizaga Leta y’iki gihugu inkunga ingana n’ibihumbi mirongo itanu by’amashilingi ya Uganda (angana na 12,300 RWF) yo kuyifasha guhangana na Covid-19.

ChimpReports yanditse ko uyu mwana w’umuhungu yakoze urugendo rw’ibirometero 10 n’amaguru ava mu ntara ya Uyama, kugira ngo agere muri Gulu aho yatangiye inkunga ye.

Opiyo wiga mu mwaka wa gatandatu w’amashuri abanza, yavuze ko yari amaze igihe yumva kuri Radiyo ukuntu icyorezo cya Coronavirus gikomeje gushegesha isi, bityo akaba yarakozwe ku mutima n’uko abantu bari kwishyira hamwe batanga inkunga yabo muri Task force y’igihugu.

Yasobanuye ko amafaranga yatanze ari ayo yakuye mu matafari yabumbye amashuri akimara guhagarikwa by’agateganyo.

Yagize ati“Tukiva ku ishuri kubera guma mu rugo nahise ntangira kubumba amatafari. Nyuma yo kuyagurisha, natekereje ko byaba byiza hari ayo ngeneye task force kugira ngo ntange umusanzu mu kurwanya icyorezo.”

“Nishimiye kuba hari icyo nakoze mu kurwanya Covid-19 mu karere kanjye.”

Major Santos Okot Lapolo ushinzwe abaturage muri Gulu yashimye uriya mwana kubera umusanzu ukomeye yatanze, asaba n’abandi baturage gutera ikirenge mu cye.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *