Mugina: Burugumesitiri Ndagijimana yiyemeje kujya ahemba abo kurwanya abicaga abatutsi

Sangiza iyi nkuru

Tariki ya 26 Mata 1994 ishyirwa mu bikorwa rya jenoside yakorerwaga abatutsi ryarakomeje mu gihugu. Icyo gihe Burugumesitiri Ndagijimana Callixte wari Burugumesitiri wa Komini ya Mugina yari yiyemeje kujya ahemba abantu kugira ngo barwanye ibitero byagabwaga kuri Paruwasi ya Mugina.

Ubu ngubu, iyi Paruwasi iherereye mu Kagari ka Mbati, Umurenge wa Mugina mu Karere ka Kamonyi mu Ntara y’Amajyepfo. Yari yarahungiyemo abatutsi benshi baturutse mu bice bitandukanye birimo ibyari byegereye iyi Komini, za Bugesera, Kigali Ngari n’ahandi.

Bari biteguye kwirwanaho

Ubwo ibi bitero byatangiraga biturutse mu duce turimo Mbati, Mukinga na Jenda, aba batutsi batewe intege n’ubwinshi bwabo batangiye birwanaho bashyigikiwe na Ndagijimana wiyemeje kwishyura ababafasha barimo abatutsi, abahutu n’abapolisi.

Gusa Ndagijimana yakomwe mu nkonkora no kurwanywa n’abarimo Ngiruwonsanga Onesphore wigeze kuba Burugumesitiri wa Mugina, ndetse baramwica nk’umunyembaraga warimo, babaca intege batyo.

Bicishijwe inzara n’inyota

Ngiruwonsanga cyangwa se Gitaro yakoresheje inama, ategeka ko bafunga amazi ndetse bashyiraho ba bariyeri n’imbwa zo guhiga abatutsi, kugira ngo batabona uko bajya gushaka ibyo kurya. Inka bari barahunganye ni zo batangiye kurya, ubwo inzara yari itangiye kubica.

Hifashijwe imbaraga z’umurengera mu kubica

Nyuma yo kwica Burugumesitiri Ndagijimana, Ngiruwonsanga n’abarimo Kanyanzira na Maj. Karangwa Pierre Claver wahungiye mu Buholandi, bifashishije impunzi z’Abarundi zari muri Nyagahama na Kinazi, abasirikare baje mu modoka zigera kuri 14 n’Interahamwe kugira ngo bose babafashe kwica abatutsi.

Hiyongereyeho kandi ibitero byaturukaga mu duce twa Kabugondo, Runda na Ngoma, bicisha abari bahungiye muri Paruwasi intwaro zirimo imbunda, imihoro, amabuye, na za gerenade.

Ku itariki nk’iyi mu 1994, ubwicanyi kuri Paruwasi ya Mugina bwari bwaratangiye ariko ni bwo bose bari bamaze gupfa. Kuri iyi tariki ndetse na 25 Mata, ni bwo ubwicanye bwari bukomeye.

Soma Izindi Nkuru

4 Responses

  1. Mugina: Burugumesitiri Ndagijimana yiyemeje kujya ahemba abo kurwanya abicaga abatutsi
    Uyu Bourgmestre yabaye intwari ikomeye mu gutabara abantu kugirango baticwa.Ifoto ye yerekana ko yari akiri muto.Iyo ba Bourgmestre bose babigenza nkawe,hari gupfa abantu bake.Igitangaje nuko abayobozi b’igihugu muli 1994 hafi ya bose bitwaga “abakristu”.Nyamara nibuze 90% bashinjwa genocide.Byerekana gutsindwa kw’amadini. Guca Ibiyobyabwenge (Drugs) ku isi byarananiranye.Buri mwaka,Amerika ishora + 50 Billions/Milliards USD mu kurwanya Drugs ku isi hose,ariko byaranze.Mu bihugu bimwe byo muli Latin America,habayo Companies zihinga kandi zigacuruza Ibiyobyabwenge,zitwa Drug Cartels,zirusha ingufu National Army and Police.Zifite amato n’indege z’intambara.Iyo hagize umutegetsi ubavuga,baramwica.Niyo mpamvu abategetsi benshi bahitamo gukorana nabo.No mu Rwanda ntabwo gucuruza Drugs bishobora gucika.Umuti uzaba uwuhe?Bible itanga igisubizo: Nkuko Imigani 2,imirongo ya 21 na 22 havuga,ku munsi wa nyuma Imana izakura mu isi abantu bose bakora ibyo itubuza,isigaze abantu bayumvira gusa.Niwo muti rukumbi.It is a matter of time.

  2. Mugina: Burugumesitiri Ndagijimana yiyemeje kujya ahemba abo kurwanya abicaga abatutsi

  3. Mugina: Burugumesitiri Ndagijimana yiyemeje kujya ahemba abo kurwanya abicaga abatutsi
    MUGIZE ngo Mukinga (ubu ni muri Misanze na Gakenke) ?

    Aha Ndahamya ko mwibeshye !

  4. Mugina: Burugumesitiri Ndagijimana yiyemeje kujya ahemba abo kurwanya abicaga abatutsi
    MUGIZE ngo Mukinga (ubu ni muri Misanze na Gakenke) ?

    Aha Ndahamya ko mwibeshye !

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *