AMAFOTO : Ingwe yatangaje benshi ubwo yagaragaraga ikina n’umwana w’impala

Amashusho yafatiwe muri Pariki y’igihugu ya Kruger muri Afurika y’Epfo, yerekana akana k’impala gakina n’ingwe ku buryo byatunguye benshi. Mu busanzwe izo nyamaswa zombi ntizicana uwaka kubera ko impala ziri mu ifunguro ingwe zihora zifuza. Ababonye amashusho bayagereranyije na ya nkuru yo muri Bibiliya, ivuga ko ku munsi w’imperuka muri paradizo ikirura n’intama bizicara ku […]
Rwanda: Habonetse abantu 4 banduye Covid-19, ntawakize uyu munsi

Minisiteri y’Ubuzima mu Rwanda Tariki ya 10 Gicuransi 2020, yatangaje ko habonetse abarwayi bashya banduye virusi Covid-19, bagera kuri 4 bituma umubare w’abamaze kwandura mu gihugu uba 284, abakize ni 140 naho abakirwaye nabo ni 144. Ibyo wakurikiza mu kwirinda kwandura icyorezo cya Covid-19 byashyizweho na WHO *Gukaraba intoki kenshi kandi neza namazi meza nisabune […]
Kwibuka 26: Col Rwabalinda ubutumwa yaherewe i Paris bwo guhisha ubwicanyi bwakorerwaga Abatutsi
Nyuma y’ibiganiro byo ku wa 09 Gicurasi 1994 byahuje Gen. Jean Pierre Huchon na Col. Ephrem Rwabalinda byari bigamije gushakira igisirikare cy’u Rwanda (FAR) ubufasha bwo guhangana na FPR Inkotanyi yari igisumbirije, Col. Rwabalinda yashohoje ubutumwa bugenewe Guverinoma ya Sindikubwabo yari yaherewe mu Bufaransa. Ni ubutumwa bukubiye muri raporo ya Rwabalinda, ifitanye isano n’ingingo zari […]
Mu mafoto: Imitwe ya gisirikare ifite abagore beza kurusha indi

Kuva kera igitsina gore ku isi cyagiye gifatwa nk’abantu b’abanyantege nkeya ndetse mu bihugu byinshi ugasanga bafatwa nk’abadashoboye imirimo imwe n’imwe nk’igisirikare.Igisirikare abenshi bavugaga ko ari umwuga ukorwa n’abagabo gusa urugero ni nko mu gihe cy’intambara ya mbere n’iya kabiri wasangaga abagabo bahatirwa kujya ku rugamba ariko abagore bagahabwa imirimo yoroheje. Ibyo byari bitandukanye n’ukuri […]
Iperereza ryatangaje ko Perezida w’u Bushinwa yasabye WHO guhisha amakuru ya COVID-19
Urwego Rukuru rw’Iperereza mu Budage, Bundesnachrichtendienst (BND) rwatangaje ko muri Mutarama 2020 Perezida w’u Bushinwa, Xi Jinping yasabye Umuryango Mpuzamahanga wita ku buzima (WHO) kudatangaza amakuru ku cyorezo cya Covid-19 yari gutuma amahanga afata ingamba zo kugikumira. Uru rwego rwavuze ko tariki ya 21 Mutarama, ari bwo Perezida Xi yasabye Dr. Tedros Adhanom uyoboye WHO […]
U Burundi bwavuze ko uwifuza kuba indorerezi mu matora agomba kubanza gushyirwa mu kato
Leta y’u Burundi yahaye ikaze abifuza kuba indorerezi mu matora y’umukuru w’igihugu ateganyijwe mu minsi iri imbere muri iki gihugu, gusa bagomba kubahiriza ibwiriza ry’uko izo ndorerezi zigomba kubanza gushyirwa mu kato k’iminsi 14 nk’imwe mu ngamba zo kwirinda ikwirakwira rya Covid-19. Amatora y’ugomba gusimbura Perezida Pierre Nkurunziza umaze imyaka 15 ayobora u Burundi ateganyijwe […]
Abamaze kwandura Coronavirus ku isi bamaze kurenga miliyoni enye
Abantu barenga miliyoni 4,122,885 ku isi ni bo bamaze kumenyekana ko banduye coronavirus, nkuko imibare ya worldometers ibigaragaza, abo imaze kwica ku isi bo bamaze kurenga 280,877, ikindi nuko America ariyo yihariye imibare myinshi yabamaze kwandura ndetse nabo imaze guhitana. Icyoroze cya COVID19 kimaze amezi agera kuri atanu kigaragaraye ku isi ndetse kikaba cyarageze mu […]
RDF iravuga ko abasirikare b’ u Burundi barashe ku ngabo z’u Rwanda
Itangazo rya Minisiteri y’Ingabo z’u Rwanda ryashyizwe ku urubuga rwayo tariki ya 09 Gicurasi, riravuga ko ku wa Gatanu tariki ya 8 Gicurasi 2020, mu Murenge wa Rweru, Akarere ka Bugesera, abasirikare b’u Burundi barashe ku basirikare b’u Rwanda nabo barabasubiza, Abarundi basubira iyo bari baturutse. Muri uku kurasana kwabaye , bwiza.com yamenye ko u […]
Akazu n’icyenewabo: Imbogamizi ku miyoborere myiza y’igihugu
Kuvuga ku butegetsi bushingira ku kazu n’icyenewabo, ibintu bibangamira imiyoborere myiza, si ibintu bishya kubyumva haba mu bihugu bimwe by’amahanga ndetse no mu Rwanda. N’ubwo ariko ari amagambo amenyerewe, nta butegetsi bukunda cyangwa bwishimira ko bubivugwaho kabone n’iyo byaba ari byo. Usibye kuba iyi nyandiko nta butegetsi runaka iza gutunga agatoki kuko atari cyo igamije […]
Perezida Kagame yasabye abasirikare bakuru gukora ubutananirwa
Perezida wa Repubulika akaba n’umugaba w’ikirenga w’ingabo z’u Rwanda, Paul Kagame, yasabye abasirikare bakuru mu ngabo z’u Rwanda gukora ubutananirwa mu rwego rwo gusigasira ikinyabupfura n’indangagaciro bisanzwe biranga igisirikare cy’u Rwanda. Umukuru w’igihugu yabibasabye ku munsi w’ejo, mu nama ngarukamwaka yamuhuje na bo mu ishuri rya gisirikare ry’i Gako mu karere ka Bugesera.https://bwiza.com/?Perezida-Kagame-ari-kuganira-n-abasirikare-bakuru-i-Gako-Amafoto Mu mpanuro […]
Uburebure bw’inzara ze bumuha amafaranga amubeshejeho
Ku isi abantu bagiye baca uduhigo mu bintu bitandukanye bigatuma bamenyekana, umugore witwa Arinda Storm Weaver wo mu mujyi wa Columbus muri Leta ya Uhio, we yabaye ikirangirire kubera inzara ze z’ibirenge atigeze aca kuri ubu zikaba zarabaye ndende ku buryo bigora abamubona kubyiyumvisha. ibi bikaba bimuhesha amafaranga, kuburyo byatumye areka akazi gasanzwe. Si buri […]
2020: Urutonde rw’ibihugu 10 bifite ubutasi bukomeye muri Afurika
Ku mugabane wa Afurika no ku Isi muri rusange, abategetsi benshi ntibahwemye gushyira akayabo mu rwego rw’umutekano, ingingo ifite ishingiro ku mpamvu z’ubusugire bw’ibihugu. Afurika aho ibihugu byinshi bikennye, abategetsi bahisemo ko inzara yibasira rubanda rwa giseseka, ibikorwaremezo nkene ariko icyitwa urwego rw’ubutasi rukaza imbere mu gushorwamo ingano y’amafaranga byagorana kumenya. Hari n’aho uru rwego […]
ESA iravuga ko inkari z’abantu zizafasha abatuye isi kubasha gutura ku kwezi
Ikigo cy’Uburayi gishinzwe ubushakashatsi ku by’isanzure (ESA) cyatangaje ko mu minsi iri imbere inkari z’umuntu zishobora kuzahinduka igikoresho cy’ingenzi kizafasha isi gushyira mu bikorwa gahunda yo gutura ku mubumbe w’ukwezi. Ubushakashatsi bwakozwe n’iki kigo bwerekanye ko ikinyabutabire kiba mu nkari z’abantu wongeyeho ibindi binyabutabire bitandukanye byiganjemo ibiva mu bwoko bw’ubutaka buba ku kwezi (lunar regolith) […]
Umuhanzi Rayvanny yaciye amarenga ko ashobora gutandukana na WCB ya Diamond
Umuhanzi w’umunya-Tanzania Raymond Shaban Mwakyusa, uzwi ku izina ry’ubuhanzi nka Rayvanny, yatunguranye asiba amafoto n’amashusho (posts) byose yari yarashyize ku rukuta rwe rwa Instagram bikaba byatumye hibazwa niba yaba agiye gusezera mu nzu ifasha abahanzi ya WCB ya Diamond Platnumz asanzwe abarizwamo. Uyu muhanzi ibyo yashyiraga kuri Instagram ye byari byiganjemo ibijyanye n’ibikorwa byo muri […]