Nyuma y’ibiganiro byo ku wa 09 Gicurasi 1994 byahuje Gen. Jean Pierre Huchon na Col. Ephrem Rwabalinda byari bigamije gushakira igisirikare cy’u Rwanda (FAR) ubufasha bwo guhangana na FPR Inkotanyi yari igisumbirije, Col. Rwabalinda yashohoje ubutumwa bugenewe Guverinoma ya Sindikubwabo yari yaherewe mu Bufaransa.
Ni ubutumwa bukubiye muri raporo ya Rwabalinda, ifitanye isano n’ingingo zari zamujyanye mu Bufaransa ari na zo yaganiriyeho na Gen. Huchon. Izo ngingo zirimo” kureba uko u Bufaransa bwashyigikira Leta y’u Rwanda mu rwego rwa Politiki mpuzamahanga, kuba Abafaransa bari mu Rwanda mu gufasha abasirikare b’u Rwanda mu rwego rw’ubufatanye, no kureba niba hakoreshwa cyangwa ntihakoreshwe izindi ngabo z’amahanga.” Gen. Huchon yagiriye u Rwanda inama y’uko rugomba gukora ibishoboka byose rukerekana isura nziza mu maso y’amahanga, binyuze mu gushyira kuri FPR Inkotanyi ubwicanyi bwariho buba. Ni ubutumwa Col. Rwabalinda yazirikanye cyane, nk’uko bigaragarira muri raporo y’urugendo rwe yandikiwe i Gitarama ku wa 16 Gicurasi mu 1994, mbere y’iminsi ibiri Guverinoma y’inzibacyuho ihimukiye. Komisiyo y’igihugu yo kurwanya Jenoside (CNLG), igaragaza ko Col. Rwabalinda akigera mu Rwanda ku wa 13 Gicurasi, ibitangazamakuru byari bishyigikiye Jenoside yakorewe Abatutsi byatangiye gutambutsa ubutumwa bushishikariza abicanyi gukomeza “akazi”, binavuga imyato Ubufaransa kubera inkunga bwari bwongeye guha u Rwanda. Raporo ya Rwabalinda igaragaza umukoro Gen. Huchon yari yahaye Leta ya Sindikubwabo, wo “kwerekana isura nziza y’igihugu mu mahanga nk’igikorwa yagombaga kuzirikana.” Ni raporo ikomeza ivuga ko Ubufaransa bwari bwatangiye gushyira mu bikorwa ubufasha bwagombaga guha Leta y’inzibacyuho n’ingabo zayo. Ubutumwa bukubiye muri raporo ya Rwabalinda yasamiwe hejuru na RTLM n’umunyamakuru wayo Habimana Kantano, itangira gushyira imbaraga mu butumwa bwakanguriraga abantu gukomeza “akazi” (kwica abatutsi ) ,maze ubwo busabe bushyirwamo ingufu mu byumweru byakurikiyeho jenoside ikaza umurego. Leta y’u Bufaransa yakomeje gufasha Leta y’abicanyi bigizwemo uruhare na Perezida François Mitterrand n’abasirikare bakuru mu Bufaransa.

