U Burundi bwirukanye ku butaka bwabwo abakozi ba OMS
Leta y’u Burundi kuri uyu wa gatatu yirukankanye ku butaka bw’iki gihugu abakozi bane b’ishami ry’umuryango w’abibumbye ryita ku buzima (OMS), ishami rya Afurika, nyuma y’igitutu abategetsi b’iki gihugu bakomeje gushyirwaho bashinjwa guha urwaho icyorezo cya Covid-19. Nk’uko bigaragara mu rwandiko Minisiteri y’ububanyi n’amahanga mu Burundi yandikiye Ishami ry’umuryango w’abibumbye ryita ku buzima ishami rya […]
Urukiko rwategetse igifungo cy’iminsi 30 ku basirikare bakurikiranweho guhohotera abagore
Urukiko rwa gisirikare, kuri uyu wa 13 Gicuransi 2020, rwategetse ko abasirikare 5 n’umusivire 1 bakomeza gufungwa by’agateganyo mu gihe bagikurikiranyweho ibyaha birimo guhohotera no gusambanya abagore ku ngufu bo mu gace ka Bannyahe ho mu murenge wa Remera. Abaregwa bireguye bavuga ko batageze mu gace bivugwa ko kabereyemo ibi byaha ko batanahazi kuko ari […]
Rwanda: Hakize abarwayi 11 ba Covid-19, haboneka umuntu umwe wanduye
Minisiteri y’Ubuzima mu Rwanda, uyu munsi tariki ya 13 Gicuransi 2020, yatangaje ko habonetse umuntu umwe wanduye virusi ya Covid-19, hakira kandi abantu 11, umubare w’abamaze kwandura mu gihugu wabaye 287, abakize ni 164 naho abakirwaye ni 123. Ibyo wakurikiza mu kwirinda kwandura icyorezo cya Covid-19 byashyizweho na WHO *Gukaraba intoki kenshi kandi neza namazi […]
Urutonde rw’ibihugu bifite igisirikare gikomeye mu karere u Rwanda ruherereyemo

Igisirikare cyahoze, kizahora kandi n’ubu ni urwego rw’ingenzi ku gihugu icyo ari cyose mu Isi. Mu kugira ngo kigire akamaro, hari byinshi bigishorwamo by’umwihariko ingufu mu ngeri nyinshi gusa by’umwihariko amafaranga. Ibi nibyo bituma ibihugu bimwe bigira igisirikare gikomeye, ibindi bikagira ikiri mu rugero mu gihe ibindi bifite igiciriritse nk’uko Bwiza.com yabibagejejeho. Soma https://bwiza.com/?2020-Urutonde-rw-ibihugu-bifite-igisirikare-cy-intege-nke-muri-Afurika Bwiza.com […]
Kwibuka 26: Imbaga y’Abasesero bishwe nyuma yo kuganzwa n’ubwinshi bw’abicanyi
Imisozi ya Bisesero iri mu cyahoze ari Perefegitura ya Kibuye, ni hamwe mu hantu haguye imbaga y’Abatutsi mu gihe cya Jenoside, nyuma yo kugerageza kwirwanaho ariko bakaganzwa n’ibitero by’abicanyi. Bisesero iherereye mu Karere ka Karongi y’ubu, ikora ku Mirenge ine y’aka karere irimo Mubuga, Gishyita, Rwankuba na Twumba. Mu gihe cya Jenoside mu Bisesero hari […]
Iyirukanwa rya Gonzaga muri ARJ ryateje bombori bombori
Kuwa 7 Gicurasi 2020, Ubuyobozi bw’Ishyirahamwe ry’Abanyamakuru (ARJ/Association Rwandaise de Journalistes), bwatangaje ko bwirukanye Gonzaga Muganwa, wari ku mwanya w’Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’iri shyirahamwe, gusa kuva icyo gihe hajemo icyafatwa nk’umwuka wa bombori bombori mu banyamakuru bamwe bo mu Rwanda. Iki cyemezo cyashimangiwe n’inama yahuje inzego z’ubuyobozi za ARJ (Komite Nyobozi, Komite Ngenzuzi n’Urwego rwo Gukemura […]
Lesotho:Minisitiri Thomas Thabane yashyize yemera kwegura ku mirimo ye
Minisitiri w’Intebe wa Lesotho,Thomas Thabane, kuri uyu wa Gatatu yavuye ku izima yemera ko agiye kwegura ku mirimo ye avuga ko abitewe n’izabukuru. Izi ngamba zo kwegura Minisitiri Thabane w’imyaka 80 y’amavuko yazitangarije AFP dukesha iyi nkuru mu kiganiro bagiranye kuri telefoni, ibi bikaba bije nyuma y’umwuka mubi wari mu bwami bwa Lezotho ndetse no […]
Ingabo za Zambia zafashe tumwe mu duce twa Congo Kinshasa
Abayobozi muri Repubulika iharanira Demokarasi Congo barashinja ingabo za Zambia kuba zarafashe uduce turi ku butaka bwayo hafi y’umupaka ugabanya ibihugu byombi. Uduce Congo Kinshasa ivuga ko Zambia yafashe turimo aka Moba na Pweto duherereye mu ntara ya Haut- Katanga na Tanganyika zo mu majyepfo y’iki gihugu. Ni amakuru Radiyo mpuzamahanga y’Abafaransa (RFI) yahamirijwe n’abayobozi […]
Yapfuye azize gucirwa mu maso n’umurwayi wa Covid-19
Umugore witwa Belly Mujinga w’imyaka 47 wari usanzwe ari umukozi wa Kompanyi ya gariyamoshi mu Bwongereza, yapfuye urw’amaherere nyuma yo gucirwa mu maso n’umugabo wari urwaye icyorezo cya Covid-19 akamwanduza ndetse nyuma ikaza kumuhitana. Ibi byabaye muri Werurwe , ubwo abagore babiri bari bari mu biro bishinzwe kugurisha amatike ya gari ya moshi batatswe n’umugabo […]
Haribazwa aho Martin Ngoga wayoboraga EALA yaba aherereye
Ngoga Martin ni Umunyarwanda wayoboraga Inteko Ishingamategeko y’ Umuryango wa Afurika y’ Iburasirazuba EALA kuva kuwa 19 Ukuboza 2017 . Kutagaragara muri iyo mirimo byatangiye kuvugwa hagati mu kwezi kwa Gashyantare 2020 , ubwo yari atakigaragara ahari icyicaro cy’ iyi Nteko Arusha muri Tanzaniya. Ibyo byakurikiwe n’amatora yo gushyiraho umusimbura yaje kwegukanwa umurundikazi, Leontine Nzeyimana […]
Icyo abarimo Ronaldo, Ronaldinho na Zidane bavuga ku rubanza rwa Messi na C. Ronaldo
Lionel Messi na Cristiano Ronaldo ni amazina abiri yigaruriye imitima ya benshi mu mupira w’amaguru, ku buryo ubuhanga aba bombi bihariye bwagabanyije Isi mo ibice bibiri ku buryo kwemeza urusha undi ubuhanga byabaye urubanza rutarangira. Ibiganirompaka cy’urusha undi hagati ya Messi na Ronaldo ntibyagarukiye gusa mu bakunzi ba ruhago, ahubwo byanageze no mu batoza ba […]
Inzira 10 abakundana bakwiye kwibandaho ngo umubano wabo ukomere
Iyo umusore n’umukobwa bakundana umwe aba yifuza kugaragariza undi ko amwitayeho kandi agakora buri kimwe cyose cyakomeza kubaka urukundo. Uburyo bwose ushobora gukoresha n’icyo wakora cyose ngo ukomeze urukundo rwawe n’uwo mukundana buba ari bwiza ariko hari ububa bwiza kurushaho butuma buri umwe aha agaciro ibyo undi akora. Urukundo ni ikintu kigoye kubaka kandi muri […]
Ukwegura kwa Cafu, impungenge ikomeye mu bakunda Mukura VS
Mu ijoro ryakeye ni bwo hamenyekanye amakuru y’uko Nizeyimana Olivier uzwi nka Cafu wari Perezida wa Mukura Victory Sports et Loisirs yamaze kwegura ku mirimo ye. Ayo makuru yemejwe n’ikipe ya Mukura, mu butumwa yanyujije ku mbuga nkoranyambaga zayo zitandukanye. Mukura VS yagize iti” Kuri uyu mugoroba, komite nyobozi ya Mukura VS n’ubuyobozi bw’akarere ka […]
Top 5: Ibyamamare byinjiza akayabo kuri Instagram ku isi

Ibyamamare bitandukanye ku isi bikoresha imbuga nkoranyambaga bigamije kuzikoresha mu buryo busanzwe , ariko ubu zikaba zarabaye imwe mu nzira yo kwinjiza agatubutse. Muri iyi nkuru tugiye kubabwira bamwe mu byamamare byabyaje umusaruro urubuga nkoranyambaga rwa Instagra ubu rukaba rubaha akayabo k’amamiliyoni yiyongera ku mirimo yabo ya buri munsi. Ni kenshi ushobora kuba wibaza inyungu […]