Iyirukanwa rya Gonzaga muri ARJ ryateje bombori bombori

Sangiza iyi nkuru

Kuwa 7 Gicurasi 2020, Ubuyobozi bw’Ishyirahamwe ry’Abanyamakuru (ARJ/Association Rwandaise de Journalistes), bwatangaje ko bwirukanye Gonzaga Muganwa, wari ku mwanya w’Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’iri shyirahamwe, gusa kuva icyo gihe hajemo icyafatwa nk’umwuka wa bombori bombori mu banyamakuru bamwe bo mu Rwanda.

Iki cyemezo cyashimangiwe n’inama yahuje inzego z’ubuyobozi za ARJ (Komite Nyobozi, Komite Ngenzuzi n’Urwego rwo Gukemura Amakimbirane) yateranye kuri uyu wa Kabiri tariki ya 12 Gicurasi 2020, ikemeza icyemezo cya Komite Nyobozi (Executive Committee) cyo gusesa amasezerano y’umurimo y’Umunyamabanga Nshingwabikorwa Gonzaga Muganwa.

Impamvu zatanzwe na ARJ ni ukunanirwa kubahiriza inshingano ze mu kazi, kudakorana neza n’abafatanyabikorwa, ndetse n’imyitwarire idakwiye umuyobozi. Abari muri iyi nama bashyigikiye icyemezo cyo gusesa amasezerano y’umurimo y’Umunyamabanga Nshingwabikorwa Gonzaga Muganwa.

Nyuma yo gutangaza uyu mwanzuro binyuze ku rukuta rwa Twitter rwa ARJ, hari bamwe mu banyamakuru bakoresheje uru rubuga nkoranyambaga bagaragaza ko banenga uyu mwanzuro.

Ubwo byamaraga kumenyekana ko Gonzaga yirukanwe, hagaragaye inyandiko yanditswe nabamwe mu banyamakuru isaba gusinywa ngo heguzwe komite nyobozi.

Impamvu zitangwa n’abamaganye iyirukanwa rya Muganwa Gonzaga

Bwiza.com ntiyavuganye na buri umwe mu batanze ibitekerezo byabo ku rukuta rwa Twitter bagira icyo bavuga ku mwanzuro wa ARJ.

Mu kugaragaza ko batishimiye umwanzuro wa ARJ, byuririye ku gitekerezo cy’Umuyobozi wa RBA, Arthur Asiimwe wavuze ko ngo ” dushyigikiye ubuyobozi bwa ARJ.”

Asiimwe kuri Twitter ati ” Turabashimiye buyobozi bwa ARJ ko musobanuye neza ikibazo. Turabashyigikiye. Mwibagirwe abavuza induru batekereza ko ibibazo bikemukira kuri Twitter. Nshimiye Umunyamabanga Nshingwabikorwa ushoje ikivi ku ruhare rwe . Ashobora gukorera urwego rw’intangazamakuru mu bindi.”

Ni igitekerezo cyagiye cyamaganwa na benshi cyane ko bamwe barimo nk’umunyamakuru wigenga, Samuel Baker Byansi, yagize ati ” ngo ” Dushyigikiye” urimo abantu bangahe se bosi? Buri munyamakuru arihagararaiye ubwe. Ni ibintu avuga ko harimo “ukwiyemera.”

Uwiyita Rwandapress24 ati “Ariko Hari ikintu mbona abantu bakwiriye kumenya. Iyo umuntu asimbujwe ikibazo kiri hehe ? Hanyuma se abamusimbuje mwe mubigira inkuru kubera iki ? Ko mbona musa n’abari kwivuga imyato ni iki mwakoze kidasanzwe ? Murikeka iki ? Aha ni naho abantu bahera batabashira amakenga.”

Kuwa 8 Gicurasi 2020, Umunyamakuru wa Kigali Today, Edmund Kagire wigeze no kuba mu buyobozi bwa ARJ yavuze ko igihe bamaze bakorana na Muganwa ntakibazo bari mamuziho.

Yatangarije Umuseke ko “Tutigeze duhura n’imbogamizi kuri we. Yakoraga akazi ke neza agerageza kugera ku byabaga byateganyijwe, niba hari ibibazo kumwirukana si wo muti.”

Uwitwa Fred mwasa, umunyamakuru kuri The Chronicles, yifashishije Twitter ari mu bakunze kugaragaza ko atemeranya na ARJ ku kwirukana Muganwa Gonzaga.

Yakunze kugaragaza ko Perezida wa ARJ, Aldo Havugimana hari abo agamije kwigizayo. Avuga ko afite agatsiko ke ndetse ngo yagize ARJ nk’ishyirahamwe rya politiki.

Akoresheje Twitter mu kuvuga kuri iki cyemezo, ati ” Ngibyo ibyo Aldo Havugimana n’agatsiko ke bafite kuvuga. Ibi bigaragaza uko afata abandi banyamuryango nk’abacirirtse. ARJ si ishyaka rya politiki aho uwarishinze ahitamo icyo kubwira abarwanashyaka. Turi ibitangazamakuru bitandukanye kandi turasaba ibisobanuro. Ibindi ni uguta igihe.”

Uyu kandi avuga ko kwirukana Muganwa ari “isukura” riri gujorwa muri ARJ ngo hajyeho abo ubuyobozi bushaka. Ashinja Aldo Havugimana ko ari we ubwe wirukanye Muganwa. Uyu agaruka ku bintu byinshi binenga ubuyobozi bwa Havugimana muri ARJ nk’uko bigaragara ku rukuta rwe rwa Twiter ari rwo @mwasa.

Aldo Havugimana avuga iki kuri iki kibazo?

Perezida wa ARJ ku murongo wa telefoni ati ” Icyemezo se ko abavuga ko kidahwitse bashingira kuki? Twasobanuye impamvu kandi nta n’umwe ugaragaza ko atariyo. Ibindi byose ni speculations (ugukekeranya) bagatimbaho.”

Havugimana yakomeje avuga ko hari ahashakirwa ikibazo. Ati ” Iyo bavuze bati hari imirimo yamunaniye, hari imirimo atakoze aho niho abantu bashakira ibibazo. Ibindi byose biba bisigaye ni puropaganda zidafite umujyo. Abayobozi b’ishyirahamwe ni bo bashinzwe kuriyobora. Igihe umukozi atujuje inshingano ze, ntabwo ntekereza ko hari ikindi cyakorwa. Uko ni ko kuri guhari.”

Uyu muyobozi avuga ko aba bumva batemera umwanzuro wa ARJ bagana akanama nkemurampaka ka ARJ kakabafasha. Ati ” Ishyirahamwe rigira amategeko arigenga, yaba ari umunyamuryango cyangwa umukozi, hari urwego rushinzwe ubukemurampaka bararwisunga, bakareba impamvu ariko ntibajye mu gukekeranya hirya no hino ibibazo bihari bigakemuka.”

Aldo Havugimana avuga ko ARJ yiteguye kuba yakwakira abanyuzwe manuma ku iyirukanwa rya Muganwa Gonzaga, bagana komite nkemurampaka ikabaha ibisobanuro ku bijyanye n’amasezerano y’akazi n’ibindi.

Yemeza ko harebwa amasezerano y’akazi, Muganwa Gonzaga atigeze yubahiriza ibikubiye muri kontari cyane akagaruka ku gutanga raporo. Avuga ko iki kibazo gisobanutse neza, ko ” Na bariya bavuga biriya ukuri barakuzi.” Asaba abanyamuryango gukomeza gusenyera umugozi umwe kugira ngo ishyirahamwe rigere ku nshingano zaryo mu bufatanye bwa buri umwe wese.

Muganwa Gonzaga avuga iki kuri iki kibazo?

Bwiza.com kandi yavuganye na Gonzaga Muganwa kuri iki kibazo. Tumubaza uko yabyakiriye nyuma yo kumenya ko ARJ yemeje iyirukanwa rye ku mugaragaro kuwa 12 Gicurasi 2020.

Yatangiye agira ati ” Nanjye narabibonye ko nirukanwe ariko ntacyo nabivugaho muri iki gihe.”

Abajijwe na Bwiza.com icyo atekereza ku kuba abanyamakuru bakomeje kugaragaza ko batishimiye kuba ARJ yaramwirukanye, Muganwa ati ” Abanyamakuru bafite uburenganzira bwabo bwo gutanga ibitekerezo byabo. Buri muntu atanga igitekerezo ku giti cye, nabyo ntacyo nabivugaho. Icyo nifuza ni uko itangazamakuru ryagira ubumwe, rigakorera hamwe. Ntacyo byatumarira havutsemo amakimbirane.”

Muganwa yavuze ko atifuza ko itangazamakuru ryakongera kuba nko muri za 2008, aho ngo ” Ryari ricitsemo ibice bikomeye cyane. Turifuza ko tutagaruka muri ibyo bihe.”

Ku kijyanye niba amasezerano ye yarasheshwe hakurikije amategeko, bityo ko yaba yifuza kugana inkiko, yagize ati ” Igihe cyo gufata icyo cyemezo ntabwo kiragera.”

Mu minsi ishize ubwo yaganiraga n’Umuseke.com, Muganwa yari yatangaje ko ku bijyanye n’iyirukanwa rye, Ngo ” Kumenya ukuri ntibigoye.”

Ukwirukanwa kwa Muganwa kwazamuye impaka ndende kuri Twitter. Ibi byagaragaye no ku zindi mbuga abanyamakuru bahuriramo, bamwe bavuga ko n’ubusanzwe ririya shyirahamwe ryakomeje kugaragaza intege nke zo kurengera inyungu z’abanyamuryango no gukomeza guharanira uburenganzira bwabo.

Hari n’abavugaga ko uyu Gonzaga Muganwa atari akwiye kwirukanwa ngo kuko yaranzwe no guhirimbanira uburenganzira bw’Abanyamakuru no kurengera inyungu zabo.

Ubuyobozi bwa ARJ buvuga ko Muganwa akiri umukozi w’ishyirahamwe , yagombaga kujya atanga Raporo y’ibikorwa n’imari ya buri kwezi ariko akaba atarigeze abikora na rimwe mu gihe cyose yamaze ayobora.

Iyama y’ubuyobozi ivuga ko ikizakurikiraho ari ugushyira uyu mwanya ku isoko ugapiganirwa kuko ubusanzwe atari umwanya utorerwa.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *