Mu ijoro ryakeye ni bwo hamenyekanye amakuru y’uko Nizeyimana Olivier uzwi nka Cafu wari Perezida wa Mukura Victory Sports et Loisirs yamaze kwegura ku mirimo ye.
Ayo makuru yemejwe n’ikipe ya Mukura, mu butumwa yanyujije ku mbuga nkoranyambaga zayo zitandukanye.
Mukura VS yagize iti” Kuri uyu mugoroba, komite nyobozi ya Mukura VS n’ubuyobozi bw’akarere ka Huye bakiriye ubwegure bwa Nizeyimana Olivier wari perezida wa Mukura Vs weguye ku mpamvu ze bwite. Ubu bwegure buzagezwa ku nteko rusange ishobora kubwemeza cyangwa ikabuhakana.”
Inkuru y’ubwegure bwa Perezida wa Mukura yaje ikurikira ibibazo by’amikoro bivugwa muri iyi kipe, byatumye abakinnyi bayo bamara amezi agera kuri arindwi badahabwa imishahara yabo.
Inkuru y’ukwegura kwe yari amaze imyaka umunani ayobora ikipe ya Mukura, yateye impungenge abenshi mu bakunzi b’iyi kipe bibaza uko izabaho mu gihe bwaba buhawe umugisha.
Babishingira ku byo yari amaze kugeza kuri Mukura yahinduriye urwego ku buryo bugaragarira buri wese kuva yayigeramo mu myaka icyenda ishize.
Nizeyimana Olivier yari Perezida w’iyi kipe yo mu majyepfo y’igihugu kuva muri 2011, gusa kuva yayigeramo yayigize imwe mu makipe atinyitse muri shampiyona y’u Rwanda, bitandukanye na mbere y’aho aho yakundaga kuba iri mu makipe arwanira kutamanuka mu kiciro cya kabiri yemwe ikaba ihuriro ry’uruhuri rw’ibibazo byiganjemo ubukene buhoraho.
Mukura VS iyobowe na Nizeyimana Olivier, yashoboye kwegukana ibikombe bibiri birimo icy’amahoro cya 2018 yatwaye nyuma y’imyaka 26 itagitwara, nyuma yo gutsinda Rayon Sports ku mukino wa nyuma.
Mu mwaka ushize Mukura VS ho yari yatwaye igikombe cy’irushanwa ry’Agaciro.
Hejuru y’ibyo hiyongeraho kuba Mukura VS yarabashije guhagararira u Rwanda mu mikino nyafurika ya CAF Confederations Cup nyuma y’igihe kirekire idaserukira igihugu.
Abakunzi ba Mukura VS batangiye kugira impungenge
Abenshi mu bakunzi b’ikipe ya Mukura, bahuriza ku kuba Cafu aramutse avuye muri Mukura byayisubiza ku rwego yahozeho mbere.
Cafu usanzwe ari nyiri Company ya Volcano itwara abagenzi, yitangiraga Mukura ku buryo byanabaga ngombwa ko yikora ku mufuka we kugira ngo hatagira umukinnyi wicwa n’inzara.
Umufana wa Mukura witwa Sikubwabo Jean Nepomuscene yagaragaje impungenge z’igenda rye agira ati”Mukura yacu we! Mana y’ i Rwanda tubabarire wumve amajwi yacu rwose Olivier wacu kandi nawe yisubireho. Turabigusabye Amina.”
Uwitwa Iyakaremye Eugène we yagize ati”Inteko rusange niba ibifitiye ububasha niterana izabwange, uyumugabo turacyamukeneye kuyobora equipe.”
Bertrand Junior Nsanzimana abinyujije kuri Twitter, we yavuze ko kuba Perezida Cafu yasezeye muri Mukura ari itangiriro ry’iherezo ry’ibyiza iyi kipe yari imaze kugeraho.
Yagize ati” Iri ni itangiriro ry’iherezo ry’ikintu gikomeye bari bamaze kubaka. Hanyuma magingo aya imihangayiko mishya yongeye gutangira.”
Mu gihe Komite inteko rusange ya Mukura VS itaraterana ngo ifate umwanzuro ku bwegure bwa Perezida wayo Nizeyimana Olivier, iyi kipe iraza kuba iyobowe na Sakindi Eugene wari Visi-Perezida wayo.

4 Responses
Ukwegura kwa Cafu, impungenge ikomeye mu bakunda Mukura VS
Akarere ni kegurire Cafu Mukura Fc, abe ariwe uyiyobora anayikorere Management kuko akarere konyine ntikayishobora ‘ariko Cafu wenyine yayishobora