Kigali, Rusizi na Nyamasheke habonetse abantu 21 banduye Covid-19

Minisiteri y’Ubuzima mu Rwanda kuri uyu wa 23 Nyakanga 2020 yatangaje ko abamaze kwandura icyorezo cya Covid-19 biyongereyeho 21 mu bipimo 5534 byafashwe. Kigali yabonetsemo abarwayi 7, Rusizi ibonekamo 7 na Nyamasheke ibonekamo 7. Abamaze gukira iki cyorezo bageze kuri 889 arimo 22 b’uyu munsi. Muri rusange abamaze kugaragaraho iki cyorezo mu Rwanda ni 1710, […]
Guverinoma ya Malawi yahakanye ibyo gusurwa na Perezida Kagame
Guverinoma ya Repubulika ya Malawi kuri uyu wa 23 Nyakanga 2020, yahakanye iby’uruzinduko byavugwaga ko Perezida w’u Rwanda, Paul Kagame azagirira muri iki gihugu ari kumwe n’umufasha we, Jeannette Kagame. Ibitangazamakuru byo muri Malawi nka Nyasa Times byari byatangaje ko Perezida Kagame na Jeannette Kagame bazasura Malawi tariki ya 11 Kanama 2020, bakirirwe mu biro […]
REB yasubije abarimu bavuga ko ibizamini by’akazi byabayemo uburiganya
Ikigo cy’igihugu gishinzwe Uburezi mu Rwanda REB, cyavuze ko abakandida b’abarimu bumva bararenganyijwe mu bizamini by’akazi baheruka gukora, bagomba gukurikiza inzira ziteganywa n’amategeko agenga ibizamini kugira ngo barenganurwe. Ku wa Gatatu tariki ya 22 Nyakanga 2020, BWIZA yabagejejeho inkuru y’uko hari abarimu bavuga ko mu gutangaza abakandida batsinze biriya bizamini hari ahari kuba uburiganya. Urugero […]
Umugore yakamejeje imbere ya polisi, mu myigaragambyo yamagana ivangura
Umugore wahawe izina rya ‘Naked Athena’ yagoye abapolisi bo mu mujyi wa Portland uri muri leta ya Oregon, tariki ya 18 Nyakanga 2020 ubwo yari mu myigaragambyo yamagana ivangura ryabase bamwe mu batuye muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika. Iyi myigaragambyo yazamuwe n’urupfu rwa George Floyd watsikamiwe ku gakanu n’umupolisi, Derek Chauvin,tariki ya 25 Gicurasi 2020 […]
Rwanda: A church that supports the Homesexuality has been introduced
In Rwanda a church that welcomes and supports homosexuality has been introduced whereby in africa such group of people still are tortured , highly ignored and it’s still considered as a taboo. In Rwanda this church that has given its members the right to pray is known by names of Church of God in africa […]
Two candidates sat for teaching interview but surprisingly the result came up with six winners
In interviews to hire teachers who will teach in nursery, primary, secondary & technical scools, it’s said that there might be a non-transparency. On Tuesday the 14th July 2020, the 35,000 teachers country wide started job interviews after their application for teaching in those schools. This was after the government’s order to re-repeat due to […]
Butera Knowless amaze gushyira hanze amashusho y’indirimbo “Player” ikebura abasore
Umuhanzikazi Butera Knowless kuri uyu wa Kane tariki 23 Nyakanga 2020, amaze gushyira hanze amashusho y’indirimbo ye nshya “Player” ikebura abasore bigize abakinnyi mu rukundo. Muri iyi ndirimbo, Knowles atangira agira ati” Wigize Ronaldo, ntawe mukundana ngo ntumuce inyuma[…]” Akomeza abwira umusore ko umukobwa kuba amukunda atari amafaranga amukurikiranyeho, kuko na we ubwe yifitiye aye […]
Uganda Bobi Wine akomeje kongera imbaraga zo guhangana na Museveni mu matora
Umunyapolitiki utavuga rumwe n’ubutegetsi bwa Uganda, Robert Kyagulanyi wamenyekanye mu muziki nka Bobi Wine, kuri ubu yagaragaje izina ry’ishyaka rye rishya azahagararira mu matora y’Umukuru w’Igihugu ateganyijwe muri Gashyantare 2021. Bivuye mu bwumvikane hagati y’ishyaka People Power Movement(PPM) rya Bobi wine n’ishyaka National Unity Platform (NUP) ry’uwahoze ari Visi perezida wa Uganda ku butegetsi bwa […]
Rayon Sports nta mpuhwe izigera igirira APR_Sadate avuga ku bucuti bw’amakipe yombi
Munyakazi Sadate uyobora ikipe ya Rayon Sports, yavuze ko nta mubano wihariye ikipe ye ifitanye na APR FC nk’uko bamwe babivuga, ashimangira ko intego za Rayon Sports ari ugutsinda umukeba wayo aho bahurira hose. Yabitangaje nyuma y’amagambo ya benshi mu bakunzi b’umupira w’amaguru hano mu Rwanda, bemeza ko ibyari ubukeba bwahozeho hagati ya Rayon Sports […]
Tariki 23 Nyakanga 1952: Igisirikare cya Misiri cyahiritse ubutegetsi bw’umwami Farouk I
Uyu munsi ni kuwa Kane tariki 23 Nyakanga 2020. Ni umunsi wa 205 mu minsi igize umwaka. 2020 irabura iminsi 161 ngo igere ku musozo. Tariki ya 23 Nyakanga 1952, igisirikare cya Misiri kiyobowe na Colonel Gamal Abdal Nasser cyahiritse ubutegetsi bw’umwami Farouk I. Umwami Farouk yayoboye Misiri kuva mu mwaka 1936 kugeza ku wa […]
Perezida mushya wa Malawi ari kwitegura kwakira Perezida Kagame

Perezida mushya wa Malawi, Lazarus Chakwera ari kwitegura kwakira Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Paul Kagame n’umufasha we Jeannette Kagame bazamusura mu ntangiriro za Kanama 2020 nk’uko byatangajwe na Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga ya Malawi. Perezida Chakwera watsindiye kuyobora Malawi ku itariki 23 Kamena 2020, nyuma y’igihe gito amaze kurahirira gutangira kuyobora igihugu, yatangaje ko yifuza […]
Nimero 10 mwiza muri iki gihugu agomba kuzaba mu kipe nziza_Sadate avuga Muhadjiri
Perezida wa Rayon Sports, Munyakazi Sadate, yavuze ko rutahizamu Hakizimana Muhadjiri afata nka numero 10 mwiza u Rwanda rufite muri iki gihe, azakinira ikipe ya Rayon Sports mu mwaka utaha w’imikino. Ni nyuma y’amakuru amaze iminsi avuga ko uyu musore unakinira ikipe y’Igihugu, Amavubi, yamaze gusinya amasezerano y’umwaka umwe muri Rayon Sports, nyuma yo kumvikana […]
Abayobozi baka abaturage amafaranga y’imisanzu yo kubaka amashuri bahawe gasopo
Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu (MINALOC) yihanangirije abayobozi b’inzego z’ibanze bakomeje kwaka abaturage imisanzu y’amafaranga yo kubaka amashuri, isaba ko aho bikorwa bigomba guhita bihagarara kuko umuyobozi uzafatwa azabihanirwa. Hashize igihe hirya no hino mu gihugu humvikana abaturage binubira imisanzu y’amafaranga bakwa n’ubuyobozi bw’inzego z’ibanze mu rwego rwo gushyigikira ibikorwa byo kubaka amashuri, nyamara abo baturage baba […]
Minisitiri wasabiye Madagascar ubufasha bwo kurwanya Covid-19 arasumbirijwe

Minisitiri w’Ubuzima wa Madagascar, Ahmad Ahmad ku wa 20 Nyakanga 2020 watabarije igihugu cye ngo kibone ubufasha bwo kurwanya icyorezo cya Covid-19 ari kotswa igitutu. Ni mu gihe Perezida w’iki gihugu, Andry Rajoelina, mu mezi ashije yatangaje bavumbuye umuti w’iki cyorezo witwa Covid-Organisms ukozwe mu kimera cy’iwabo cyitwa Artemisia. Minisitiri Ahmad Ahmad yatabaje nyuma y’aho […]
Muganga Grace yabonye umuryango we nyuma y’imyaka 26 atazi aho uherereye

Umutoni Grace wari umaze imyaka 26 atazi aho umuryango we uherereye, kuri uyu wa 22 Nyakanga 2020 yawumenye nyuma kwifatisha ikizamini kigaragaza isano ya hafi, DNA (Deoxyribonucleic Acid) Test. Umutoni ni imfumbyi yarokotse jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994. Yavukiye i Nyamirambo mu mujyi wa Kigali mu 1992, ari ubuheta mu muryango w’abana batatu. Avuga ko […]
Mani Martin yeretse Kate Bashabe ubwuzu amufitiye amwitura kumuboroka kuri Instagram

Umuhanzi Mani Martin, ntiyahiriwe n’urugendo rusa n’urwakongezaga ikibatsi cy’urukundo ku munyamideri Kate Bashabe, aho mu minsi ishize, yamweretse ubwuzu amufitiye undi akamwitura kumuboroka ku rubuga rwa Instagram. Mu minsi ishize umunyamideri Kate Bashabe, ukurikirwa n’imbaga y’abarenga ibihumbi 459 kuri Instagram, yashyize ifoto kuri urwo rubuga yifuriza abakunzi be icyumweru cyiza maze abafana bayisamira hejuru nk’ibisanzwe […]
Amerika yategetse Ubushinwa gufunga Agashami ka Ambasade yabwo kari i Texas
Leta Zunze Ubumwe za Amerika, zategetse Ubushinwa gufunga agashami ka Ambasade yabwo (Consulate) kari mu mujyi wa Houston muri leta ya Texas bitarenze ku wa gatanu w’iki cyumweru. Impamvu Amerika itanga , ivuga ko hagamijwe kurinda umutungo mu by’ubwenge wayo washoboraga kwangizwa n’Ubushinwa. Minisiteri y’ububanyi n’amahanga y’Ubushinwa yahise itangaza ko iki cyemezo gifashwe n’Amerika ari […]
Impunzi z’Abarundi muri Tanzania ziravugwaho gutoroka zikaza gushaka ubuhungiro mu Rwanda
Impunzi z’Abarundi ziri mu mkambi zo muri Tanzania zitangaza ko zifuza kuza gusaba ubuhungiro mu Rwanda akaba ariho zicumbikirwa, nyuma yo kutishimira uburyo zifatwa muri Tanzania. Kuva mu ntangiro z’uyu mwaka, impunzi z’Abarundi zisaga 100 bivugwa ko zamaze gutoroka inkambi zabagamo muri Tanzania, zikaza mu Rwanda. Impamvu ituma izo mpunzi zitifuza gukomeza gucumbikirwa muri Tanzania, […]