Abantu barindwi bishwe na COVID-19 mu Rwanda, handura 204

Kuri uyu wa Gatandatu abantu barindwi bishwe na COVID-19 mu Rwanda, 204 barayandura nk’uko bigaragazwa n’imibare ya Minisiteri y’Ubuzima. Abishwe na COVID-19 barimo abagore batatu b’i Kigali, abagabo batatu na bo b’i Kigali ndetse n’undi mugabo w’imyaka 50 w’i Gicumbi. Byatumye abamaze guhitanwa na COVID-19 mu Rwanda bagera ku 172. Abamaze kwandura iki cyorezo bo […]

Shampiyona y’Abataliyani iyoboye izikomeye ku Isi! Dore 10 za mbere

img-20210123-wa0017.jpg

Ishyirahamwe mpuzamahanga ry’ibarurishamibare n’amateka ku mupira w’amaguru (IFFHS), ryashyize shampiyona y’Abataliyani (Serie A) ku mwanya wa mbere muri shampiyona z’umupira w’amaguru zikomeye ku Isi. Urutonde rwashyizwe ahagaragara rwerekana uko shampiyona zikurikirana muri 2021, rushyira Serie A ku mwanya wa mbere nyuma y’imyaka 14 iyi shampiyona idafata uriya mwanya. Shampiyona y’Abataliyani yaherukaga kuyobora Isi hagati ya […]

Larry King wari umunyamakuru w’icyamamare yapfuye

Umunyamerika Lawrence Harvey Zeiger wamamaye mu itangazamakuru nka Larry King, yitabye Imana kuri uyu wa Gatandatu azize icyorezo cya COVID-19. Uyu mukambwe uza ku isonga mu banyamakuru bakunzwe ku gitangazamakuru cya CNN yakoreye imyaka 25, yitabye Imana nyuma y’igihe arwariye mu bitaro by’i Los Angeles ho muri Leta ya California. CNN Larry King yakunzweho mu […]

Umutoza wahesheje Rayon Sports igikombe cya shampiyona aragirwa umutoza wa Simba

Umufaransa Didier Gomes da Rosa wahoze ari umutoza wa Rayon Sports, ni we ugirwa umutoza mukuru wa Simba Sports Club yo mu gihigu cya Tanzania. Uyu mugabo watozaga ikipe ya Al Merrikh SC yo muri Sudani, yerekeje muri Tanzania nyuma yo gutandukana n’iriya kipe asheshe amasezerano. Ubwo twakoraga iyi nkuru amakuru yagaga ko umutoza Gomes […]

Musanze: Uwari waciwe 50,000Frw azira ibigori 2 yagabanyirijwe ibihano

Ayinkamiye Emmerance wo mu murenge wa Remera ho mu karere ka Musanze wari waciwe indishyi ya 50,000Frw azira kwiba ibigori bibiri, yagabanyirijwe ibihano ategekwa kuzatanga 15,000Frw. Ku gicamunsi cyo ku wa Kane tariki ya 21 Mutarama, ni bwo Ayinkamiye yafatiwe mu gishanga cya Mugembe kiri mu mudugudu wa Buhogo, mu kagari ka Murandi; amaze guca […]

Gicumbi/Manyagiro: Kuvuga uwitwa Kanyundo na Nzamurambaho abaturage bahita bashya ubwoba

Abaturage bo mu Murenge wa Manyagiro mu Karere ka Gicumbi bavuga ko bakuwe umutima n’abagabo babiri bacuruza kanyanga; Kanyundo na Nzamurambaho. Abavuganye na The Chronicles bavuga ko batuye Akagari ka Remera, ngo Kanyundo utuye mu Mudugudu wa Sangano na Nzamurambaho utuye mu wa Taba, kuvuga ko bazana Kanyanga mu Rwanda bayivanye muri Uganda, ni uguhara […]

Iran ivuga ko iteganya kwica Trump akina Golf

Umuyobozi w’Ikirenga wa Iran, Ali Khamenei avuga ko perezida ucyuye igihe wa Amerika azagabwaho igitero aho akinira Golf mu guhorera Jenerali Qasem Soleimani wishwe mu mwaka wa 2020. Amashuhso yashyizwe hanze na Khamenei igaragaza Trump akina Golf ari munsi y’igicucu cya Drone cyangwa intambara, iherekezwa n’amagambo ngo ” Guhora ni ngombwa.” Twitter yahise isiba aya […]

RDC: Minisitiri w’Intebe Sylvestre Ilunga yahawe amasaha 24 yo kuba yeguye

Abadepite ba Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, basinye icyemezo cyo gutakariza ikizere Minisitiri w’Intebe, Sylvestre Ilunga Ilunkamba nk’imwe mu nzira yo gusesa Guverinoma ubundi Perezida Tshisekedi agashyiraho inshya igizwe n’abambari be. Depite ChĂ©rubin Okende, yabwiye Reuters ko abadepite 300 muri 500 babarizwa mu nteko ya Congo Kinshasa ari bo basinye icyemezo cyo gutakariza icyizere Minisitiri […]

Rwatubyaye Abdul wavugwaga muri APR FC yabonye ikipe nshya i Burayi

Myugariro w’ikipe y’igihugu ‘Amavubi’ Rwatubyaye Abdul, yamaze kubona ikipe yo mu cyiciro cya mbere mu gihugu cya Macedonia yitwa Shkupi FC. Uyu musore wari umaze iminsi mu Rwanda nyuma yo gusoza amasezerano mu ikipe ya Corolado Switchbacks muri Amerika, yanavugwaga mu muri amwe mu makipe akomeye hano mu Rwanda arimo APR FC yazamukiyemo. Radiyo B&B […]

Rutsiro: Umuyobozi w’Ibitaro akurikiranyweho gushaka gusambanya ku ngufu umukozi

Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB), rwataye rufunze umuyobozi w’Ibitaro bya Murunda mu karere ka Rutsiro, akurikiranyweho icyaha cy’ubwinjiracyaha mu gukoresha undi imibonano mpuzabitsina ku gahato n’icyaha cyo gukubita no gukomeretsa. Uyu muyobozi witwa Niringiyimana Eugene, afungiye kuri Sitasiyo ya RIB ya Kivumu mu gihe iperereza rikomeje. Ku wa 22 Mutarama RIB kuri Twitter yavuze ko “yafunze […]

Amavubi yongeye gutaha imitima y’Abanyarwanda bitayasabye gutsinda

Gutwara umutima Umunyarwanda ntibisaba kumuha ibya Mirenge ku Ntenyo, ahubwo bisaba kumukorera akantu gato kamuha ibyishimo ubundi akaguha n’ibyo atunze byose. Amavubi ni urugero rwiza! Nta mikino itatu iyi kipe irakina muri CHAN ikomeje kubera mu gihugu cya Maroc, gusa bike ifite imaze guha Abanyarwanda byatumye bongera kuyizamurira igikundiro. Amavubi y’u Rwanda afite amanota abiri […]

Intasi Rwomushana ivuga ko RDF iri kurasana na UPDF muri CAR ni muntu ki?

nka.jpg

Mu minsi mike ishize, Charles Rwomushana wahoze akora mu butasi bwa Uganda, yavuze ko Ingabo z’ u Rwanda (RDF) ziri guhangana n’iza Uganda (UPDF) muri Centrafrica n’ubwo nta gihamya n’imwe yatanze ishyigikira ibyo avuga. Uyu usanzwe ari umusesenguzi ku kibazo bya politiki, umutekano akaba n’umunyepolitiki wahoze ari intasi, hibajijwe byinshi ku mvugo ye yatambukije kuri […]

Rwanda: Abarundi barihirwaga na ‘Fondation’ ya Barankitse mu kangaratete

Bamwe mu banyeshuri b’impunzi z’Abarundi baba mu Rwanda, baravuga ko bahangayikishijwe n’ikibazo cyo guhagarikirwa inkunga y’amafaranga yavaga muri Fondatio Maison Shalom ya Marguerite Barankitse byatumye babuzwa gutangaza ubushakashatsi bwabo busoza amasomo ya kaminuza, bizwi mu mvugo y’ikinyeshuri nko kudefanda. Aba banyeshuri barenga 70 barihirwaga na Barankitse biga mu bigo bitandukanye mu Rwanda bavuga ko batazi […]