Umunyamerika Lawrence Harvey Zeiger wamamaye mu itangazamakuru nka Larry King, yitabye Imana kuri uyu wa Gatandatu azize icyorezo cya COVID-19.
Uyu mukambwe uza ku isonga mu banyamakuru bakunzwe ku gitangazamakuru cya CNN yakoreye imyaka 25, yitabye Imana nyuma y’igihe arwariye mu bitaro by’i Los Angeles ho muri Leta ya California.
CNN Larry King yakunzweho mu kiganiro kizwi nka Larry King Live, yavuze ko yari amaze igihe aremberejwe na COVID-19 mu bitaro bya Cedars Sinai Medical Center.
Nyakwigendera Lawrence witabye Imana akabakaba imyaka 88 y’amavuko, yavukiye mu I Brooklyn muri Leta ya New York.
Ikiganiro Larry King Live cyagaragayemo abatumirwa bari mu banyacyubahiro bakomeye kurusha abandi ku isi n’ibyamamare mpuzamahanga.
Ingero nke zabo ni uwahoze ayobora Iran witwa Mahmoud Ahmadinejad, Perezida w’u Burusiya Vladmir Putin, Georges W.Bush na madamu we Laure Bush, Barack Obama, Donald na Melanie Trump, Mohamar Kaddafi, umuhanzi Tina Turner, Morgan Freeman, Oprah Winfrey, Mike Tyson, Billy Graham, Monika Lewinsky n’abandi benshi.
Muri 1992 yahaye ikiganiro umugabo witwa Mark David Chapman wishe icyamamare kitwa John Lennon ( amazina ye yose ni John Winston Ono Lennon).
John Lennon yari umuhanzi w’Umwongereza wandikaga indirimbo, akazicuranga mu itsinda ritazibagirana ryitwaga The Beatles ndetse akaba n’impirimbanyi y’amahoro.
Mark David Chapman yishe John Lennon amutsinze hafi y’iwe.
Larry King ari mu banyamakuru bagizwe ibyamamare n’uburyo bwabo bwo kubaza ndetse no gutuma umutumirwa yumva yisanga mu kiganiro.
Yakiraga abashyitsi muri studio za CNN yambaye ishati y’amaboko maremare yatebeje, akayirenzaho imishumi yafataga ku mpande zombi z’ipantalo( imbere n’inyuma bita amaburuteri) ubundi akambara amadarubindi ye akifata neza , amaboko ayabusanyije agahanga amaso mu kinyabupfura uwo baganira ubundi akamubaza.
Larry King yabazaga ibibazo byoroshye gusubiza. Ntabwo yibandaga cyane ku kubaza ibyegeranyo, imibare n’ibindi bituma umutumirwa atinda gusubiza agishakisha igisubizo, ahubwo yabazaga ikibazo cyumvikana, kigusha ku ngingo bigatuma umutumirwa yirekura agasubiza.
Uko kwirekura k’umutumirwa kwaterwaga n’imvugo ya Larry King irimo urugwiro kandi igusha ku ngingo.
Kuri we kubaza umuntu ikibazo kandi nawe wumva ko bakikubajije wagisubiza ugishidikanyaho cyangwa ufite ingingimira ari ubuswa, akemeza ko umutumirwa ariwe uba inkuru kurusha ko inkuru itegurwa n’ubaza.


