RDC: Mwarimu yishwe n’umutima, amaze kumenyeshwa ko azamara amezi atatu adahembwa

Mwarimu witwa Kabongo Germain wigishaga mu mujyi wa Kalemie uri mu Ntara ya Tanganyika muri Repubulika ya Demukarasi ya Congo (RDC) yishwe n’indwara y’umutima nyuma yo kumenyeshwa ko azamara amezi atatu adahembwa. Ubusanzwe abarimu muri Tanganyika bishyurwa na banki ya TMB. Iyi banki mu Kuboza 2020 yamuhembye amafaranga akoreshwa muri iki gihugu 750,000 kandi yaragombaga […]

Inyeshyamba za ADF zirashinjwa kwica abarwayi bari bari kwa muganga

Byibuze abasivili batatu, barimo n’umugore, kuri uyu wa Gatandatu, itariki 13 Werurwe, biciwe mu ivuriro mu gitero gishya cyitiriwe inyeshyamba za ADF (Allied Democratic Force) mu mudugudu wa Kalalangwe, uherereye mu majyaruguru y’iburengerazuba bw’Umujyi wa Mamove, mu burengerazuba bwa Oicha, muri Teritwari ya Beni, muri Kivu y’Amajyaruguru, mu gihe abandi benshi baburiwe irengero. Nk’uko byatangajwe […]

Ikinyamakuru Charlie Hebdo kizwiho gusebanya kibasiye Umwamikazi Elisabeth

Ikinyamakuru Charlie Hebdo cyo mu Bufaransa gikunze gukora inkuru zishushanyije ariko zisa nk’izisebanya cyongeye gukora agashya gikora ifoto y’Umwamikazi Elisabeth w’u Bwongereza yapfukamye ku gakanu ka Meghan Markle, umugore w’umwuzukuru we, Harry, kigaragaza uyu Meghan avuga ko atabashaga guhumeka, gisa nk’igishaka kwibutsa ibyabaye ku mwirabura w’Umunyamerika George Floyd wishwe n’umupolisi yamupfukamye ku gakanu mu mwaka […]

FARDC igiye kwambura intwaro abazitunze mu buryo butemewe muri Minembwe

Igisirikare cya Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo, FARDC, kirahamagarira abantu bose batunze intwaro n’ibindi bikoresho bya gisirikare mu buryo bunyuranyije n’amategeko muri Minembwe, ho muri Teritwari ya Fizi, muri Kivu y’Amajyepfo, kuzishyikiriza ubuyobozi bwa brigade ya 12. Igisirikare cya Congo kandi cyongeyeho ko abo basivili batunze intwaro ntibanga kuzitanga ku bushake kizakora igikorwa cyo kuzibambura […]

Abarenga 254,000 bamaze gukingirwa Covid-19_Uko igikorwa cyagenze kuva cyatangira

Minisitiri Ngamije yakingiwe ku munsi wa mbere

Minisiteri y’Ubuzima mu Rwanda ivuga ko kuva gahunda yo gukingira icyorezo cya Covid-19 yatangira tariki ya 5 kugeza ku ya 13 Werurwe 2021, hamaze gukingirwa Abaturarwanda barenga 254,000. Ni gahunda yatangiye nyuma y’iminsi ibiri inkingo za mbere za Covid-19 zibarirwa mu 342,000; zirimo 240,000 za AstraZeneca n’102,000 za Pfizer BioNTech zigeze mu Rwanda. Uko igikorwa […]

CAR: Ingabo z’u Rwanda zidasanzwe zifite indi misiyo ikomeye uyu munsi

Tariki ya 20 Ukuboza 2020 ni bwo Minisiteri y’Ingabo z’u Rwanda yatangaje ko Leta yohereje izindi ngabo muri Repubulika ya Centrafrika (CAR) kugira ngo zifashe izisanzweyo kurinda umutekano w’iki gihugu. Byaje kumenyekana ko u Rwanda rwohereje aba basirikare (baturutse mu mutwe w’ingabo zidasanzwe) nyuma y’amasezerano rwari rumaze gusinyana na CAR ndetse imwe muri misiyo yabo […]

Byinshi kuri Rutabayiro uvuga ko ari intasi na ‘Lieutenant’ mu ngabo z’u Rwanda

rutabayiro.jpg

Polisi y’u Burundi ku bufatanye na Minisiteri y’Umutekano w’Imbere mu gihugu, kuri uyu wa 12 Werurwe 2021 yasohoye videwo y’ubuhamya bwa “Lt. Rutabayiro Eric” uvuga ko ari intasi y’u Rwanda. Rutabayiro yavuze ko yinjiye mu gisirikare cy’u Rwanda mu 1995, ajya mu rwego rw’ubutasi mu 2003, akorera akazi ke mu bihugu by’Akarere ka Afurika y’Iburasirazuba, […]