Umunyarwanda ushinjwa gutwika Kiliziya ya Nantes ‘yishe’ umupadiri
Umunyarwanda w’impunzi ucyekwaho gukongeza umuriro washegeshe Kiliziya Nkuru yo mu mujyi wa Nantes mu mwaka ushize, kuri uyu wa mbere yishe umupadiri gatolika mu burengerazuba bw’Ubufaransa. Aya makuru yavuzwe na Minisitiri w’ubutegetsi bw’igihugu mu Bufaransa, Gérald Darmanin, n’undi muntu uri gukurikiranira hafi iperereza. Kuri Twitter, Minisitiri Gérald Darmanin yanditse ati:”Nifatanyije n’abanyagatolika bose bo mu gihugu […]
Burundi: Haravugwa impinduka mu gisirikare guhera mu bashinzwe kurinda Perezida

Amakuru aturuka mu gihugu cy’u Burundi aravuga ko Perezida Evariste Ndayishimiye akomeje gukora impinduka mu gisirikare ahereye mu bashinzwe umutekano we, aho bivugwa ko nyuma yo guhindura umuyobozi w’ikigo cy’abasirikare bashinzwe kurinda umukuru w’igihugu (BSPI), Gen. de Brigade Dominique Nyamuguruka agasimbuzwa uwahoze akuriye akarere ka mbere ka gisirikare, Gen. de Brigade Richard Banyankimbona, ubu n’abakuriye […]
Ntimuzahirahire murwanya Leta-Gen Takirwa
Umuyobozi wa Diviziyo ya kabiri ya UPDF, Maj Gen Francis Takirwa yasabye abasrikare basaga 600; barimo ba jenerali 14 baherutse gusezererwa kudahirahira ngo barwanye Leta. Ubwo yasezereraga 58 babarizwaga aho ayoboye, Gen Takirwa mu Kigo cya Makenke i Mbarara, yasabye abasirikare ahubwo kwiyubaka, bagafatanya n’abandi baturage mu bikorwa by’iterambere. Yavu ko ” Bagomba kwirinda kujya […]
Rusizi: Imodoka yari itwaye Padiri Mukuru wa Paruwasi ya Nyabitimbo yakoze impanuka, ihitana umunyamaguru

Saa moya n’igice z’igitondo zo kuri uyu wa 9 Kanama,ni bwo imodoka yo mu bwoko bwa Land cruiser, ifite plaque RAB 952 Z yari itwawe n’umushoferi witwa Munyemana Eric, atwaye Padiri mukuru wa Paruwasi gatolika ya Nyabitimbo ya Diyoseze ya Cyangugu, iri mu murenge wa Butare mu karere ka Rusizi , Rukundo François Xavier w’imyaka […]
Ibimodoka by’intambara by’imitamenwa biteye ubwoba ku rugamba

Hano hari ibimodoka byinshi by’intambara by’imitamenwa bizwi nk’ibifaru biri mu kazi muri iki gihe, ariko bigomba guhora bivugururwa kugirango bijyane n’igihe. T-14 Armata – U Burusiya T-14 Armata ni ubwoko bw’ibifaru bigezweho by’igisekuru cya kane, akaba ari ubwoko bikekwa ko bushobora kuba ari nabwo bwa mbere kabuhariwe ku ntambara kugeza ubu. Igifaru cya T-14 Armata […]
Umugore w’ i Huye yagaragaye ahondagura umugabo we yamwicaje mu ivumbi (Video)
Umugore utamenyekanye amazina wo mu Mudugudu wa Kabutare mu Karere ka Huye yagaragaye mu mashusho ari kuri Twitter ahondagura inshyi umugabo we utamenyekanye amazina, ari nako yamwicaje hasi mu ivumbi, undi ari kumusaba imbabazi. Amashusho yashyizwe ahagaragara n’ukoresha amazina ya Annonciata Byukusenge, harimo umugore ukiri muto, ari gukubita umugabo we yamwicaje ahasa no mu nzira, […]
Meddy sindi ku rwego rumwe na we, ndamwubaha nkanamwemera_Juno Kizigenza
Umuhanzi ukizamuka mu muziki Nyarwanda, Juno Kizigenza, yaciye bugufi agaragaza ko atari ku rwego rumwe na Meddy, nyuma y’iminsi mike ashinjwe kumwigereranyaho nyamara batari ku rwego rumwe. Mu mpera z’ukwezi gushize ni bwo Juno yibasiwe n’abakoresha imbuga nkoranyambaga, bamushinja kwifatira ku gahanga Meddy akavuga ko atamubona nk’umwami wa muzika Nyarwanda mu gihe yaheze ishyanga. Icyo […]
FARDC ishobora kuzana amahoro mu burasirazuba ariko ubuyobozi bwayo bwaracengewe – Umudepite
Depite Gratien de Saint Nicolas Iracan, watorewe mu Mujyi wa Bunia, mu Ntara ya Ituri, aremeza ko FARDC ifite abasirikare bafite ubushobozi bwo kugarura amahoro mu burasirazuba bw’igihugu, ariko ko ubuyobozi bwayo bwacengewe n’abacuruzi. Kuwa Kabiri ushize, Inteko Ishinga Amategeko ya Repubulika ya Demokarasi ya Congo yatoye umushinga w’itegeko ritanga uburenganzira bwo kugumishaho ubuyobozi bwa […]
Kugira ibitekerezo binyuranye ntibigira abantu abanzi_Sadate wishimiye guhura na Karenzi

Umukunzi ukomeye wa Rayon Sports, Munyakazi Sadate yagaragaje kunyurwa nyuma yo guhurira mu kiganiro mpaka n’umunyamakuru wa siporo Sam Karenzi basanzwe batavuga rumwe. Sadate na Karenzi bahuriye muri sitidiyo (studio) ya Televiziyo y’u Rwanda kuri uyu wa 8 Kanama 2021, mu kiganiro Café Sport batumiwemo na Eddy Sabiti, bajya impaka ku iterambere ry’iyi kipe. Nyuma […]
Abanyamategeko batanze ikirego gikumira PSG gusinyisha Messi
Abanyamategeko b’ikipe ya FC Barcelona mu izina ry’abafana bayo, batanze ikirego mu Rukiko rw’Ubujurire rw’u Burayi basaba ko rwakumira ikipe ya Paris Saint-Germain gusinyisha Lionel Messi. Dr Juan Branco watanze kiriya kirego, yagaragaje ko PSG idashobora gusinyisha Messi hakurikijwe amategeko ajyanye n’ikoreshwa ry’umutungo mu makipe azwi nka ‘Financial Fair Play’. Dr Juan Branco yagize ati […]
Gashumba aravumira ku gahera Micho
Ikimenyabose agakora no kuri TV, Sheila Carol Gashumba, ari kuvumira ku gahera umutoza Micho wigeze gutoza Amavubi nyuma yo kwanga ubusabe bwe. Gashumba mu buryo butazwi ko yahuye na Micho, yari yamusabye ko yahamagara umukunzi we, Rickman Manrick muri Uganda Cranes mu gushaka itike y’igikombe cy’Isi. Hari amakuru ko Gashumba yagiye kureba Micho yigize nk’umu-agent, […]
RDC: Umuyobozi Mukuru yirukanwe, yaba azira amafaranga y’ubukerarugendo u Rwanda rwinjirije igihugu
Umuyobozi Mukuru w’Ikigo cya Repubulika ya Demukarasi ya Congo (RDC) gishinzwe kubungabunga ibidukikije kizwi nka ICCN, Past. Dr Cosma Wilungula yirukanwe kuri izi nshingano. Ibaruwa imwirukana yasohowe na Minisiteri y’Ibidukikije tariki ya 7 Kanama 2021, gusa ntisobanura impamvu uyu Muyobozi Mukuru yirukanwe kuri iyi nshingano, nk’uko ibiro ntaramakuru by’Abongereza, Reuters, byabitangaje. Gusa umwe mu bayobozi […]
Les troupes rwandaises et mozambicaines ont repris le dernier bastion des militants islamistes
Les troupes rwandaises et mozambicaines ont repris une ville portuaire clé aux militants islamistes dans le nord du Mozambique, selon l’armée rwandaise. MocÃmboa da Praia était le dernier bastion des rebelles. Il est situé dans la province de Cabo Delgado, qui abrite l’un des plus grands gisements de gaz d’Afrique. Les insurgés n’ont pas encore […]
Umuvugizi wa Guverinoma ya Uganda yibasiye Umwami wa Buganda
Umuvugizi wa Guverinoma ya Uganda, Ofwono Opondo yibasiye Umwami wa Buganda, Kabaka Ronald Mwenda Mutebi II, amushinja gushaka kubangamira uburenganzira bw’abaturage ku butaka bwo mu gihugu. Mu nkuru yatambutse mu kinyamakuru cya New Vision, Ofwono yamenyesheje Kabaka Mutebi II ko abanya-Uganda batamusaba imbabazi ngo abahe uburenganzira kuri ubu butaka, anamubwira ko ubwami uretse kuba bwaremewe […]
Bukavu: Umupolisi yishe mugenzi we bapfuye amande bari bamaze guca umuturage
Umupolisi wo muri Repubulika ya Demokarasi ya Congo, mu ijoro ryo kuwa gatandatu yarashe mugenzi we aramwica bapfuye amafaranga muri Komini Bagira, mu Mujyi wa Bukavu. Burugumesitiri wa Komini Bagira, Patience Bengheya, niwe wemeje ko aba bapolisi bapfaga amafaranga. Yagize ati “ Abapolisi babiri barwaniraga amafaranga. Mu kanya gato, umupolisi yarashe isasu mu mutwe wa […]
Gen Muhizi yavuze ibanga ryafashije RDF gutsinsura ibyihebe byari byarigaruriye MocÃmboa da Praia
Brig Gen Muhizi Pascal uyoboye ingabo z’u Rwanda ziri mu butumwa bwo kugarura amahoro muri Mozambique, yavuze ko ikinyabupfura no kwihanganira ibihe bigoye byamye biranga ingabo za RDF ari byo byazifashije gutsinsura ibyihebe, mbere yo kwigarurira MocÃmboa da Praia. Ku Cyumweru tariki ya 08 Kanama ni bwo Ingabo z’u Rwanda zigaruriye agace ka MocÃmboa da […]
RDF ivuga ko izubaka inzego z’umutekano za Mozambique nyuma yo guhashya intagondwa
Umuvugizi w’ingabo z’u Rwanda, Col. Ronald Rwivanga yatangaje ko nyuma yo guhashya intagondwa z’umutwe w’iterabwoba wegamiye kuri Islamic State zimaze imyaka irenga itatu zihungabanya umutekano w’intara ya Cabo Delgado muri Mozambique, hazakurikiraho kubaka inzego z’umutekano z’iki gihugu. Col. Rwivanga yabitangarije Taarifa nyuma y’aho kuri uyu wa 8 Kanama 2021 izi ngabo hamwe n’iza Mozambique zigaruriye […]
Uganda: Gen Kayihura yerekanye ko akiri umusirikare w’intarumikwa kandi agikomeye

Uwahoze ari umukuru w’igipolisi cya Uganda, Gen. Kale Kayihura, kuri iki Cyumweru yongeye kwerekana ko akiri umusirikare kandi atarasaza ubwo yirukankaga ibirometero 16 mu rwego rwo guha icyubahiro ikipe y’imikino ngororamubiri ya Uganda n’Umugande uherutse kwegukana umudari wa zahabu i Tokyo mu Buyapani mu mikino Olimpike nk’uko tubikesha Chimpreports. Gen. Kayihura ati “Muri iki gitondo, […]
Gicurasi-Kanama 2021: Abasirikare bakuru baturutse mu bihugu 5 basuye u Rwanda

Kuva muri Gicurasi kugeza muri uku kwezi kwa Kanama 2021, u Rwanda rumaze gusurwa n’abasirikare bakuru baturutse mu bihugu bitanu. Izi nzinduko zatangiye tariki ya 8 Gicurasi 2021 ubwo Umugaba Mukuru w’Ingabo za Repubulika ya Centrafurika, Maj. Gen. Zephlin Mamadou yasuraga iki gihugu aherekejwe n’itsinda ry’impuguke mu bya gisirikare. Muri uru ruzinduko Gen. Zephlin n’iri […]
Umusesenguzi avuga ko hari icyo kwitonderwa ngo aho RDF iri kurwana muri Mozambique hataba nka Somalia na Sahel
Mu isesengura rya Mary Harper, umwanditsi mukuru kuri Afurika mu ishami ry’Isi rya BBC, avuga ko mu gihe ibihugu bitandukanye bimaze kohereza ingabo muri Mozambique, hakwiriye kwitonderwa ibijyanye no guhuza ibikorwa byazo, bitaba ibyo Cabo Delgado ikaba nka Somalia na Sahel. Harper mu isesengura rye, yavuze ko guhuza ibikorwa nabi kw’ingabo byagaragaje ko bivamo ibibazo, […]
Rutshuru: Umunyamakuru wa Radio na Televiziyo by’Igihugu yishwe
Abantu bitwaje intwaro batamenyekanye mu ijoro ryo kuwa Gatandatu rishyira ku Cyumweru, itariki 08 Kanama, bishe umunyamakuru wa Radio na televiziyo bya Repubulika ya Demokarasi ya Congo (RTNC) wakoreraga muri Rutshuru, mu Ntara y’Amajyaruguru. Aya makuru yemejwe kuri iki Cyumweru n’Umuyobozi wa Teritwari ya Rutshuru, Col. Nyengele Bakole, wavuze ko uyu munyamakuru yiciwe iwe hakoreshejwe […]
Ba Perezida 2 bagendereye u Rwanda, RDF na FADM babohoza Awasse na Mocimboa, u Burundi bwahaye u Rwanda umuganura; inkuru z’icyumweru
Icyumweru gishize cyatangiye tariki ya 2 Kanama cyaranzwe n’amakuru y’ingenzi yiganjemo arebana na politiki y’ububanyi n’amahanga, umutekano, umutekano n’ubuzima. Harimo: Uruzinduko rwa ba Perezida babiri mu Rwanda Tariki ya 2 Kanama, Perezida wa Repubulika Yunze Ubumwe ya Tanzania, Samia Suluhu Hassan yagiriye uruzinduko rw’iminsi ibiri mu Rwanda, rwaranzwe no gusura ibikorwa byiganjemo ibirebana n’inganda. Uru […]