Nyuma yo gutandukana n’uwamwambitse impeta mbere, Bijoux n’umuhanzi Sentore bakoze ubukwe
Munezero Aline uzwi muri sinema Nyarwanda nka Bijoux, yasabwe ndetse anakobwa n’umuhanzi Lionel Sentore bari bamaze igihe bakundana nyuma yo gutandukana n’uwari yaramwambitse impeta mbere ye. Kuri uyu wa Gatandatu ni bwo Bijoux uzwi muri filime y’uruhererekane ya Bamenya yasabwe anakobwa na Sentore, mbere yo guhamiriza isezerano ryabo imbere y’Imana mu muhango wabereye mu rusengero […]
MINISPORTS yaciye bugufi, yemerera shampiyona gusubukurwa
Minisiteri ya siporo kuri uyu wa Gatandatu yashyize iva ku izima, yoroshya ingamba zo kwirinda icyorezo cya COVID-19 yari yarashyiriyeho amakipe ndetse yemera ko shampiyona yongera gusubukurwa. Ku wa 30 Ukuboza 2021 iyi Minisiteri yari yasohoye amabwiriza mashya yo kwirinda icyorezo cya COVID-19 yasize ibikorwa by’imikino bihagaritswe mu gihe cy’iminsi 30. Ni amabwiriza yamaganiwe kure […]
Perezida Samia Suluhu yakoze impinduka muri guverinoma azana amasura mashya
Kuri uyu wa Gatandatu, itariki ya 8 Mutarama, Perezida Samia Suluhu Hassan, yavuguruye guverinoma arekura abaminisitiri bamwe azana andi masura mashya. Atangaza izi mpinduka muri perezidansi i Dar es Salaam, umunyamabanga mukuru, Ambasaderi Hussein Kattanga yavuze ko Perezida yakoze impinduka mu miterere muri minisiteri eshatu. Yongeyeho ko Perezida Suluhu yagize ibyo ahindura kugira ngo asohoze […]
Agashya! Bwa mbere mu gikombe cya Afurika abavandimwe babiri bazaba bakinira ibihugu 2 bitandukanye
Amasaha abarirwa ku ntoki ni yo abura ngo i Yaoundé mu murwa mukuru wa Caméroun no mu yindi mijyi y’iki gihugu hatangire imikino y’Igikombe cya Afurika cy’ibihugu cya 2021. Umukino ugomba guhuza ikipe y’Igihugu ya Caméroun (Les Lions Indomptables) na Les Etalons ya Burkina Faso, ni wo uzafungura ku mugaragaro Igikombe cya Afurika kigiye kuba […]
Tigray: Igitero cy’indege ku nkambi y’abavanwe mu byabo cyahitanye 56 abandi barakomereka
Kuri uyu wa Gatandatu, abashinzwe ubutabazi babiri babwiye Ibiro Ntaramakuru Reuters, ko igitero cy’indege cyagabwe mu Ntara ya Tigray mu majyaruguru ya Ethiopia cyahitanye abantu 56, abandi 30 barakomereka mu nkambi y’abavanwe mu byabo. Umuvugizi wa gisirikare, Colonel Getnet Adane n’umuvugizi wa guverinoma, Legesse Tulu ntibahise basubiza ibyifuzo byo kugira icyo babivugaho. Guverinoma ariko yagiye […]
Murumuna wa Gen Patrick Nyamvumba yasabye imbabazi Perezida Kagame
Robert Nyamvumba usanzwe ari umuvandimwe wa Gen Patrick Nyamvumba, yemeye ko yijanditse muri ruswa bituma asaba imbabazi Perezida wa Repububulika, Paul Kagame. Muri Nzeri 2020 ni bwo Robert Nyamvumba wahoze ari Umukozi ushinzwe Ishami ry’Ingufu muri Minisiteri y’Ibikorwa Remezo, yakatiwe gufungwa imyaka itandatu ndetse ategekwa no gutanga ihazabu ya miliyari 21.6 n’Urukiko Rwisumbuye rwa Nyarugenge […]
Abapolisi baregwa ruswa barimo abarekuwe polisi igahita ibifungira bageze ku rukiko babura umucamanza

Abantu 11 barimo abapolisi barindwi baregwa ibyaha bya ruswa mu ikorwa ry’ibizamini by’impushya zo gutwara ibinyabiziga, bagombaga kuburana kuri uyu wa Gatanu, urubanza rwabo rw’ubujurire rwongeye gusubikwa. Ubwanditsi bw’Urukiko Rwisumbuye rwa Nyarugenge bwatangaje icyatumye uru rubanza rusubikwa ari uko Umucamanza uruburanisha arwaye, rukaba rwimuriwe tariki 14 z’uku kwezi kwa Mutarama 2022. Aba bantu 11 berekanywe […]
RIB yafunze batatu bari bagiye gufunguza abavandimwe babo
Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB) Ku wa Gatanu mu Karere ka Gicumbi, rwafunze abantu batatu harimo n’uwigize umukomisiyoneri bakekwaho gushaka guha ruswa y’ibihumbi 300Frw ubugenzacyaha kugira ngo hafungurwe abavandimwe babo 2 bakuriranweho icyaha cyo gusambanya umwana. Umuvugizi wa RIB, Dr. Murangira Thierry, avuga ko RIB itazihanganira abatanga ruswa ku bagenzacyaha ngo ababo bafunze barekurwe. Abasaba kubicikaho. […]
Ethiopia yungutse umusirikare wa mbere ufite ipeti rya Marshal (Amafoto)

Minisitiri w’Intebe wa Ethiopia akanaba Umugaba w’Ikirenga w’ingabo za kiriya gihugu, Dr Abiy Ahmed Ali, yazamuye mu ntera Gen Berhanu Jula amuha ipeti rya Field Marshal General. Ni umuhango wabereye i Addis Ababa mu murwa mukuru wa Ethiopia kuri uyu wa Gatandatu. Guverinoma ya Ethiopia ibinyujije kuri Twitter yayo yavuze ko Abiy yazamuye mu ntera […]
Sinai: Abantu byibuze 14 baguye mu mpanuka y’imodoka abandi barakomereka
Abashinzwe umutekano mu Misiri bavuga ko byibuze abantu 14 bapfuye abandi 17 bagakomereka kuri uyu wa Gatandatu mu mpanuka yo mu muhanda irimo bisi na minibus mu majyepfo ya Sinai. Igicu n’umuvuduko ukabije w’abashoferi bombi nibyo byateje iyi mpanuka yabereye hafi ya El-Tor, umurwa mukuru w’intara ya Sinai y’Amajyepfo, mu birometero 400 mu majyepfo y’iburasirazuba […]
Amagambo y’Icyongereza ku ndangamuntu nshya mu Bufaransa yateje igikuba
“Académie Française”, ari narwo rwego rw’abashinzwe kurinda Ururimi rw’Igifaransa, yahamagariye Minisitiri w’intebe guhagarika indangamuntu y’iki gihugu kubera ko yongeweho “ibisobanuro by’Icyongereza, bavuga ko binyuranyije n’itegeko nshinga. Ibi bije mu gihe hari n’abashinja guverinoma “guhanagura” indangamuntu y’Abafaransa. Ikarita ndangamuntu ikoze mu buryo bw’ikoranabuhanga (The biometric ID card), yatangijwe muri Kanama 2021, ikubiyemo microchip na QR code. […]
Bamwe muri ba nyir’amahoteri na resitora byafunzwe baravuga ko RDB yabatunguye
Bamwe mu banyamahoteri batandukanye, baravuga ko batunguwe no kubona amahoteli yabo ari ku rutonde rw’afunzwe rwashyizwe hanze na RDB, nyamara amakosa bahaniwe ari ayo mu mwaka ushize. Bavuze ko ibi byatangiye kugira ingaruka kuri serivisi batanga kuko abakiriya babo barimo kwishakira ahandi bajya kuba kandi aya mahoteli arimo gukora. Tariki ya 6 Mutarama 2022, nibwo […]
Nyuma y’igihe ari mu mvune, hamenyekanye igihe Jacque Tuyisenge azagarukira mu kibuga
Kapiteni w’ikipe ya APR akaba n’umukinnyi w’ikipe y’igihugu Amavubi, Tuyisenge Jacque nyuma y’igihe kinini atagaragara mu kibuga bitewe n’imvune amaranye iminsi, yahishuye igihe azagarukira mu kibuga. Mu kiganiro yagiranye n’urubuga rucishwaho amakuru rwa APR FC, ubwo yabazwaga kuntu yumva ameze nyuma yimvune yamushegeshe bityo ntabashe kwitabira imikino myinshi iyi kipe yakinnye. Ati ” Nibyo koko […]
Min. w’Intebe wa Ethiopia yatanze imbabazi zitunguranye ku bakomeye bo muri TPLF
Leta ya Ethiopia ivuga ko izarekura abatavuga rumwe na yo benshi bakomeye barimo abo mu ishyaka rya TPLF nka Sibhat Nega, uri mu bashinze iri shyaka, hamwe na Abay Weldu wahoze ari Perezida w’akarere ka Tigray, mu gihe iki gihugu cyizihiza Noheli yo mu idini rya Orthodox. Mu ijambo ryo ku wa Gatanu, Minisitiri w’intebe […]
Muzehe Mayaka wamamaye mu kwerekana imipira i Nyamirambo yapfuye
Umukambwe Mayaka Emmanuel wamamaye mu Biryogo i Nyamirambo kubera kwerekana imipira yiganjemo iy’i Burayi yitabye Imana. Inkuru y’urupfu rw’uyu mukambwe w’ikimenyabose i Nyamirambo yatangiye kuvugwa ku mbuga nkoranyambaga mu ijoro ryakeye, mbere yo kwemezwa n’abo mu muryango we. Uretse kuba Mayaka yari azwi kubera inyubako ye izwi nko ‘Kwa Mayaka’ yerekanirwagamo imipira, anazwi cyane kubera […]
Rubavu: Umusaza w’imyaka 65 yahiriye mu kiraro
Umusaza w’imyaka 65 y’amavuko witwa Kabagema Sérathiel wo mu karere ka Rubavu, yahiriye mu kiraro yari aryamyemo ubwo yari arinze inka ze. Byabereye mu mudugudu wa Gahenerezo, mu kagari ka Rungu ho mu murenge wa Mudende w’akarere ka Rubavu. Mu ma saa yine na 50 zo mu ijoro ryakeye ni bwo byamenyekanye ko uyu musaza […]
Abanyarwanda 22 birukanwe muri Uganda nyuma y’igihe bahinga ku gahato ibigori n’uburo

Ku gicamunsi cyo ku wa Gatanu, ku mupaka wa Kagitumba mu Karere ka Nyagatare hakiriwe Abanyarwanda 22 birukanywe mu gihugu cya Uganda, bakaba bari bamaze ibihe bitandukanye bafungiye muri gereza zitandukanye z’icyo gihugu ari nako bahinga mu mirima y’ibigori n’uburo ku gahato. Muri aba Banyarwanda harimo abagabo 17, abagore 3 n’abana 2, bakaba bavuga ko […]
FARDC yiciye ibyihebe 12 bya ADF muri Ituri
Igisirikare cya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (FARDC), cyatangaje ko cyiciye abarwanyi 12 ba ADF mu duce twa Otomabere na Mambelenga two muri Teritwari ya Irumu ho mu ntara ya Ituri. Umuvugizi wa FARDC muri Ituri, Lt Jules Ngongo, yavuze ko bariya barwanyi biciwe mu mirwano yasakiranyije ingabo za Congo ndetse n’inyeshyamba za ADF zihuje […]