Sinai: Abantu byibuze 14 baguye mu mpanuka y’imodoka abandi barakomereka

Sangiza iyi nkuru

Abashinzwe umutekano mu Misiri bavuga ko byibuze abantu 14 bapfuye abandi 17 bagakomereka kuri uyu wa Gatandatu mu mpanuka yo mu muhanda irimo bisi na minibus mu majyepfo ya Sinai.

Igicu n’umuvuduko ukabije w’abashoferi bombi nibyo byateje iyi mpanuka yabereye hafi ya El-Tor, umurwa mukuru w’intara ya Sinai y’Amajyepfo, mu birometero 400 mu majyepfo y’iburasirazuba bwa Cairo.

VOAAfrique dukesha iyi nkuru ivuga ko bus yavaga i Cairo yerekeza mu mujyi wa Sharm el-Sheikh ku Nyanja Itukura ubwo yagonganaga na minibus.

Abakomeretse bose bajyanywe mu bitaro byo mu mujyi wa Et-Tor.

Impanuka nyinshi zikunze kubera mu Misiri aho imihanda idatunganijwe kandi amategeko y’umuhanda atubahwa cyane.

Nk’uko imibare yabigaragaje, mu mwaka wa 2020 abantu 7000 baguye mu mpanuka zo mu muhanda mu Misiri.

Soma Izindi Nkuru

6 Responses

  1. Sinai: Abantu byibuze 14 baguye mu mpanuka y’imodoka abandi barakomereka
    Imana inacyire mubayo mwabantu mwe mbabwije ukuri ko uretse iyo mpanuka yurugendo rurerure habayeho impanuka ariko mubusanzwe mumihanda isanzwe bagutwara nkabatwara ibijumba ntago bazi kugenda gahoro ugera ahujya wahahamutse ninkumuco wabo twaragowe peeee niyo ubwiye shoferi ngo agabanye akubwirako nawe afite umuryango yasize inyuma ariko sibo baba bari hayi nibintu byabo ndabazi niho mbaa imyaka

  2. Sinai: Abantu byibuze 14 baguye mu mpanuka y’imodoka abandi barakomereka
    Imana inacyire mubayo mwabantu mwe mbabwije ukuri ko uretse iyo mpanuka yurugendo rurerure habayeho impanuka ariko mubusanzwe mumihanda isanzwe bagutwara nkabatwara ibijumba ntago bazi kugenda gahoro ugera ahujya wahahamutse ninkumuco wabo twaragowe peeee niyo ubwiye shoferi ngo agabanye akubwirako nawe afite umuryango yasize inyuma ariko sibo baba bari hayi nibintu byabo ndabazi niho mbaa imyaka

  3. Sinai: Abantu byibuze 14 baguye mu mpanuka y’imodoka abandi barakomereka
    Mbega agahinda bambi mana guma gutwara kuko niwe utugeza aho tugiye kuko sumu shoferi uba atwaye uretse akaboko kawe barakabya peeee bagenda nkabatwawe na madayimoni umuryango wabuze ababo ukomeze kwihangana kuko twese tugenda ntamutima dufite mubuzima busanzwe

  4. Sinai: Abantu byibuze 14 baguye mu mpanuka y’imodoka abandi barakomereka
    Mbega agahinda bambi mana guma gutwara kuko niwe utugeza aho tugiye kuko sumu shoferi uba atwaye uretse akaboko kawe barakabya peeee bagenda nkabatwawe na madayimoni umuryango wabuze ababo ukomeze kwihangana kuko twese tugenda ntamutima dufite mubuzima busanzwe

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *