Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB) Ku wa Gatanu mu Karere ka Gicumbi, rwafunze abantu batatu harimo n’uwigize umukomisiyoneri bakekwaho gushaka guha ruswa y’ibihumbi 300Frw ubugenzacyaha kugira ngo hafungurwe abavandimwe babo 2 bakuriranweho icyaha cyo gusambanya umwana.
Umuvugizi wa RIB, Dr. Murangira Thierry, avuga ko RIB itazihanganira abatanga ruswa ku bagenzacyaha ngo ababo bafunze barekurwe. Abasaba kubicikaho. Yagize ati ” Abaturage nibadufashe kwimika umuco wo kudatanga Ruswa muri RIB, babireke.” Mu byegeranyo byagiye bikorwa n’Umuryango mpuzamahanga urwanya ruswa n’akarengane, ishami ry’ u Rwanda (TI-Rwanda), RIB iri mu nzego ziza ku isonga mu kurya ruswa mu Rwanda, kimwe na polisi ishinzwe umutekano wo mu muhanda ndetse n’ubucamanza na TVET.


