RIB yafunze batatu bari bagiye gufunguza abavandimwe babo

Sangiza iyi nkuru

Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB) Ku wa Gatanu mu Karere ka Gicumbi, rwafunze abantu batatu harimo n’uwigize umukomisiyoneri bakekwaho gushaka guha ruswa y’ibihumbi 300Frw ubugenzacyaha kugira ngo hafungurwe abavandimwe babo 2 bakuriranweho icyaha cyo gusambanya umwana.

Umuvugizi wa RIB, Dr. Murangira Thierry, avuga ko RIB itazihanganira abatanga ruswa ku bagenzacyaha ngo ababo bafunze barekurwe. Abasaba kubicikaho.

Yagize ati ” Abaturage nibadufashe kwimika umuco wo kudatanga Ruswa muri RIB, babireke.”

Mu byegeranyo byagiye bikorwa n’Umuryango mpuzamahanga urwanya ruswa n’akarengane, ishami ry’ u Rwanda (TI-Rwanda), RIB iri mu nzego ziza ku isonga mu kurya ruswa mu Rwanda, kimwe na polisi ishinzwe umutekano wo mu muhanda ndetse n’ubucamanza na TVET.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *