Nyuma yo guhagarika umuvuduko wa APR FC, Mukura VS yanisasiye Rayon Sports
Ikipe ya Mukura Victory Sports yaherukaga guhagarika umuvuduko wa APR FC yari imaze imikino 50 yikurikiranya idatsindwa, yanisasiye Rayon Sports iyitsinda igitego 1-0. Iyi kipe y’umugoza Toni HĂ©rnandez yari yakiriye Rayon Sports, mu mukino w’umunsi wa 16 wa shampiyona wabereye kuri Stade ya Huye. Igitego cyo ku munota wa 82 w’imikino cyatsinzwe kuri penaliti na […]
Fofo ukina muri Papa Sava yitabiriye Miss Rwanda 2022
Niyomubyeyi NoĂ«lla uzwi nka Fofo muri filime y’uruhererekane ya Papa Sava, ari mu bakobwa 117 bitabiriye ijonjora rya Miss Rwanda mu mujyi wa Kigali. Fofo yabwiye abagize akanama nkemurampaka ko yitabiriye Miss Rwanda kubera ko yiyumvamo ubushobozi kandi ashaka kuvuganira benshi. Yavuze ko afite umushinga ujyanye n’ubuzima bw’imyororokere, akaba ateganya kujya aganiriza abakobwa ku bijyanye […]
Bibiliya yasanzwe nta n’urupapuro rwahiye mu gihe imodoka yari ibitsemo yabaye umuyonga
Inkongi y’umuriro mu gace ka Onitsha muri Leta ya Anambra mu gihugu cya Nigeria yatwitse imodoka zitari munsi y’eshatu ziba umuyonga mu gihe Bibiliya yari muri imwe muri izo modoka, nta n’urupapuro rwayo rwigeze rushya. Ibyabaye byatangaje benshi kuko ibyari aho byose aho izo modoka eshatu zari ziparitse, byahiye birakongoka nk’uko ibinyamakuru byo muri Anambra […]
Karake ukora mu Rukiko rw’Ikirenga yafatiwe mu cyuho yakira ruswa y’arenga Frw miliyoni
Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB), rwafatiye mu cyuho Karake Afrique ari kwakira ruswa ya Frw 1,400,000; nka avance y’umuntu yizezaga ko azafasha agatsinda urubanza rwe ruri mu bujurire yatsinzwe mbere. Karake usanzwe ari umushakashatsi mu by’Amategeko mu Rukiko rw’Ikirenga yafashwe tariki ya 11 Gashyantare 2022, afatirwa mu Kiyovu mu karere ka Nyarugenge. Nk’umuntu ukora mu Rukiko […]
Ruhango: Umugabo arakekwaho kwica akubise ikintu mu mutwe uwo yari asabye urwagwa akamwima
Umugabo witwa François wo Murenge wa Mwendo mu Karere ka Ruhango, ari mu maboko y’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha, kubera gukekwaho kugira uruhare mu rupfu rwa mugenzi we, Jean Clause Mbanzabigwi, yakubise ikintu mu mutwe nyuma y’uko yari amusabye Urwagwa], akamwima. Ibi byabereye mu Mudugudu wa Nyarutovu mu Kagari ka Nyabibugu mu Murenge wa Mwendo, ku mu […]
Hamenyekanye umunsi u Burusiya bushobora kugabiraho ibitero bya mbere kuri Ukraine
Ibiro bishinzwe ubutasi muri Leta Zunze ubumwe za Amerika (CIA) byatangaje amakuru y’ibanga y’uko u Burusiya buteganya kugaba ibitero bya mbere kuri Ukraine ku wa Gatatu w’icyumweru gitaha. Ikinyamakuru Der Spiegel cyo mu Budage cyatangaje ko CIA na Perezidansi ya Amerika bakiriye amakuru y’ibanga y’umugambi urambuye w’u Burusiya uteganyijwe ku itariki ya 16 Gashyantare. Amakuru […]
Sadio Mané agiye kwitirirwa imwe muri Stade zo muri Sénégal
Umunya-SĂ©nĂ©gal Sadio ManĂ© agiye kwitirirwa imwe muri Stade zo mu gihugu cye, nyuma yo kugihesha Igikombe cya Afurika cy’ibihugu ku nshuro ya mbere. RMC Sports dukesha iyi nkuru yatangaje ko ManĂ© usanzwe akinira Liverpool yo mu Bwongereza azitirirwa Stade yo mu mujyi avukamo wa SĂ©dhiou. Kuva mu ikipe ya Metz yo mu Bufaransa kugeza muri […]
Umudepite wa Amerika Ilhan Omar udakozwa ibyo kurekura Rusesabagina ni muntu ki?

Mu gihe bamwe mu basenateri ba Leta Zunze Ubumwe za Amerika (USA), basaba ko Paul Rusesabagina, ufungiwe mu Rwanda aho akurikiranweho ibyaha by’iterabwoba, kuwa 11 Gashyantare, hasakaye amakuru ko umudepite wa Minnesota witwa Ilhan Omar, wazanye undi muvuno kuri iyi ngingo, avuga ko atashyigikira ko uyu mugabo yarekurwa. Depite Ilhan kuwa 8 Gashyantare 2022, yavuze […]
Gen Muhoozi yavuze intambara yifuza hagati y’u Rwanda na Uganda

Umugaba w’Ingabo za Uganda zirwanira ku butaka, Lt Gen Muhoozi Kainerugaba, yatangaje ko intambara yonyine yifuza hagati y’u Rwanda na Uganda ari iyahuza abagore bo mu bihugu byombi mu rwego rwo kureba abeza kurusha abandi. Ni ibikubiye mu butumwa uyu mugabo usanzwe ari umuhungu wa Perezida Yoweri Kaguta Museveni yanyujije ku rubuga rwa Twitter, urubuga […]
Rwamagana: bana 4 bariye ibiyege, umwe arapfa abandi bajyanwa mu bitaro
Abana bane bo mu Murenge wa Munyaga mu Karere ka Rwamagana bagiye gutashya inkwi zo gucana ibiyege, babiriye bamererwa nabi kugeza umwe apfuye abandi bajyanwa mu bitaro. Ibiyege ni ibimera bijya gusa n’ibihumyo bikunze kuboneka mu kinani. Umuyobozi w’akarere ka Rwamagana, Mbonyumuvunyi Radjab, yabwiye itangazamakuru ko ibi bimera n’ubwo bimeze nk’ibyobo byo bisanzwe bibamo uburozi […]