Mu gihe bamwe mu basenateri ba Leta Zunze Ubumwe za Amerika (USA), basaba ko Paul Rusesabagina, ufungiwe mu Rwanda aho akurikiranweho ibyaha by’iterabwoba, kuwa 11 Gashyantare, hasakaye amakuru ko umudepite wa Minnesota witwa Ilhan Omar, wazanye undi muvuno kuri iyi ngingo, avuga ko atashyigikira ko uyu mugabo yarekurwa. Depite Ilhan kuwa 8 Gashyantare 2022, yavuze ko Rusesabagina aramutse arekuwe kandi yararezwe ibyaha bikomeye, ashobora gukomeza gushyigikira ubugizi bwa nabi no gukora ibikorwa by’iterabwoba. Ibi ni ibitekerezo bye ubwo yavugaga ku mwanzuro w’abadepite ba Amerika basabaga u Rwanda kurekura Rusesabagina ku mpamvu zisanzwe zirimo n’uburwayi. Ni umwanzuro wari uzanwe na Senateri wa Leta ya California, Young Kim na mugenzi we wa Leta ya Texas, Joaquin Castro. Ilhan Omar we ati ” Uyu mugabo mu buryo bugaragara aregwa iterabwoba, yaraburanishijwe, ibyaha biramuhama. Icyifuzo cyo kuba yarekurwa ku mpamvu z’uburwayi ndacyuma gusa ariko sinagishyigikira. Ntacyamubuza gukomeza gushyigikira ubugizi bwa nabi n’iterabwoba igihe yaba arekuwe.” Ilhan Omar wigeze no gukanga Donald Trump wayoboye USA ni muntu ki? Depite Ilhan Abdullahi Omar, ni umugore w’umwimukira wageze muri Amerika afite imyaka 10 ari kumwe n’ababyeyi, arahigira, arakora, aza no kugera aho atorerwa kujya mu nteko ishinga amategeko ya Amerika. Yabaye Umunyamerika wa mbere wavukiye muri Somalia, Umunyafurika wa mbere wahawe ubwenegihugu ubaye umudepite wa Amerika, n’umugore wa mbere utari umuzungu uhagarariye Leta ya Minnesota mu nteko. Yavukiye i Mogadishu ari we mwana muto iwabo ku itariki 04 Ukwakira mu 1982, apfusha nyina afite imyaka ibiri gusa, mu bwana bwe babaga i Baidoa umujyi uri mu majyepfo ya Somalia. Afite imyaka itandatu iwabo bahunze intambara bajya mu nkambi ya Dadaab muri Kenya mu burasirazuba bwa Kenya aho bamaze imyaka ine. Mu 1992 nibwo bavuye mu nkambi bajya muri Amerika babanje kuba muri leta ya Virginia, nyuma bimukira muri Minnesota, mu 2000 nibwo yabonye ubwenegihugu bwa Amerika agize imyaka 17 kuko bari bakiri impunzi. Avuga uburyo mu mashuri muri Amerika ‘yannyuzuwe’ cyane kubera ko yahoraga yitandiye (hijab) kandi agendera ku mabwiriza ya se wahise atangira gukora akazi ko gutwara ‘taxi’. Yize ibijyanye n’imirire (nutrition) aba ari nabyo akoramo mbere yo kujya muri politiki. Mu 2013 yabaye ‘manager’ mu kwiyamamaza k’umugabo witwa Andrew Johnson watsinze amatora muri Minneapolis, umujyi wo muri Minnesota, bituma nyuma amubera umujyanama. Nuko nawe yinjira muri politiki. Mu 2015 yabaye umuyobozi wa ‘Women Organizing Women Network’ ivuganira abagore bava muri Africa y’iburasirazuba, atangira kwigaragaza mu gutinyuka kuvuganira imbaga no kuvuga mu ruhame. Mu mpera ya 2016 yatsinze amatora yo guhagararira leta ya Minnesota mu nteko ya Amerika, manda ye yatangiye mu kwa mbere 2017. Nk’umuntu uzi ibibazo by’abimukira, ntiyigeze avuga rumwe na Perezida Donald Trump kuri iki kibazo, byatumye aboneka cyane mu badashyigikira ibikorwa na politiki zimwe na zimwe za Trump ubwo yayoboraga USA. Ilhan Omar avuga ko aharanira uburenganzira n’ubwisanzure bw’abantu bose cyane cyane ababangamiwe kugeza no ku bagira amahitamo anyuranye mu bitsina (LGBTQI). Omar abana n’umugabo we Ahmed Hirsi, nubwo bigeze gutandukana agashaka undi ariko bakaza kongera kwiyunga, bafitanye abana batatu. Depite Ilhan Omar, inshuti y’ u Rwanda? Uyu mugore mu Kwakira 2021 yari mu Rwanda mu ruiznduko rwiswe ”bwite”. Icyo gihe yasuye ibiro bya Imbuto Foundation agaragarizwa gahunda z’uwo muryango n’ibindi bikorwa by’umuyobozi wawo Jeannette Kagame, nk’uko byagaragaye ku rukuta rwa Twitter rwa Imbuto Foundation. Icyo gihe bagize bati ” Uyu munsi twakiriye Nyakubahwa Madamu @IlhanMN uri mu Rwanda mu ruzinduko rutari urw’akazi, tuganira ku mishinga itandukanye ya Imbuto Foundation n’ibindi bikorwa by’Umuyobozi wacu Nyakubahwa @FirstLadyRwanda.” Omar yakunze gushyira imbere ibikorwa bigamije kuzamura agaciro k’Abanyafurika n’Abirabura by’umwihariko, muri Amerika. U Rwanda rwagiwe rusabwa kenshi n’ibihugu byo mu Burengerazuba kurekura Rusesabagina, rukavuga ko ari ubwo busabe bugamije kwivanga mu butabera, ruvuga ko uyu mugabo azaburanishwa mu nkiko kugira ngo abagizweho n’ingaruka z’ibikorwa bye nabo babone ubutabera.

Depite Ilhan Abdullahi Omar/CNN


