Fofo ukina muri Papa Sava yitabiriye Miss Rwanda 2022

Sangiza iyi nkuru

Niyomubyeyi Noëlla uzwi nka Fofo muri filime y’uruhererekane ya Papa Sava, ari mu bakobwa 117 bitabiriye ijonjora rya Miss Rwanda mu mujyi wa Kigali.

Fofo yabwiye abagize akanama nkemurampaka ko yitabiriye Miss Rwanda kubera ko yiyumvamo ubushobozi kandi ashaka kuvuganira benshi.

Yavuze ko afite umushinga ujyanye n’ubuzima bw’imyororokere, akaba ateganya kujya aganiriza abakobwa ku bijyanye n’ukwezi kwabo n’ibindi.

Evelyne Umurerwa uri bagize Akanama Nkemurampaka yamuhaye ‘No’ amusaba kuzanoza umushinga we mu gihe yaba atambutse, mu gihe mugenzi we James Munyaneza yamuhaye ‘Yes’.

Mutesi Jolly we yamuhaye ‘No’ ku bw’impamvu z’uko atanyuzwe n’ibisobanuro uyu mukobwa yatanze.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *