APR FC yahejeje Marines FC mu murongo utukura, ishyira ikinyuranyo hagati yayo na Rayon Sports
Ikipe ya APR FC yakomeje gusigasira umwanya wayo wa mbere ku rutonde rwa shampiyona by’agateganyo, nyuma yo gutsinda Marines FC ibitego 3-2. Iyi kipe y’Ingabo z’Igihugu yari yasuye Marines FC ifatwa nka murumuna wayo kuri Stade Umuganda i Rubavu, mu mukino w’umunsi wa 23 wa shampiyona. Ni umukino yasabwaga gutsinda ikagumana umwanya wa mbere, mu […]
UPDF na RDF dukwiye gusinyana amasezerano yo gutabarana vuba bishoboka_Gen Muhoozi
Umuhungu wa Perezida Yoweri Museveni wa Uganda, Gen Muhoozi Kainerugaba, yatangaje ko yifuza ko Igisirikare cy’u Rwanda (RDF) na UPDF cya Uganda basinyana amasezerano yo gutabarana, ku buryo mu gihe umwe yaba atewe undi yahita amutabara byihuse. Gen Muhoozi usanzwe ari umujyanama wa Perezida Museveni yabigarutseho mu butumwa yanyujije ku rubuga rwe rwa Twitter kuri […]
Rubavu: RDF yarashe abanye-Congo babiri
Ingabo z’u Rwanda mu ijoro ryakeye zarashe abanye-Congo babiri, nyuma y’uko zibahagaritse bagerageza kwinjira mu Rwanda bakabyanga. Byabaye ahagana Saa mbili n’iminota 15 z’ijoro ryo ku wa Gatanu tariki ya 10 Werurwe 2023, bibera ku mupaka wa Kabuhanga mu mudugudu wa Kambonyi, akagari ka Rusura ho mu murenge wa Busasamana w’akarere ka Rubavu. Raporo BWIZA […]
M23 yemeye kurekura utundi duce 6 mu two yari yarafashe
Umutwe wa M23 watangaje ko ugiye kurekura uduce dutandatu turi mu two yari yarigaruriye, mu rwego rwo gushaka uko yakemura amakimbirane ifitanye n’ubutegetsi bwa Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo. Uyu mutwe wemeje ko ugiye kuva muri utwo duce nyuma y’uko wari waremeje ko ugomba kuba wahagaritse imirwano n’Ingabo za Leta ya Congo bitarenze ku itariki […]
Maï Maï Yakutumba na yo yinjiye mu ntambara ya FARDC na M23
Inyeshyamba zo mu mutwe wa Maï Maï Yakutumba wakoreraga mu ntara ya Kivu y’Amajyepfo, zamaze guhabwa ibikoresho mbere yo kwinjira mu ntambara ya FARDC na M23. Amashusho Perezida wa M23, Bertrand Bisimwa yashyize kuri Twitter ye, yerekana abarwanyi ba Yakutumba bamaze guhabwa ibikoresho birimo impuzankano z’Igisirikare cya Congo, imbunda ndetse n’amasasu. Muri aya mashusho bagaragara […]
Isasu rikomeje kuvuza ubuhuha hagati ya M23 na FARDC
Imirwano kuri uyu wa Gatandatu yakomeje hagati ya M23 n’Ihuriro ry’Ingabo za Leta ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, nyuma y’umunsi w’ejo waranzwe no kurasana gukomeye hagati y’impande zombi. Perezida wa M23, Bertrand Bisimwa abinyujije ku rukuta rwe rwa Twitter, yatangaje ko imirwano yatangiye saa kumi n’ebyiri na 35 z’igitondo cyo kuri uyu wa Gatandatu. […]
Yateye umugongo u Bubiligi bwa 4 ku Isi ahitamo Amavubi! Sahabo Hakim ni muntu ki?

Sahabo Hakim ukinira Lille OSC U-19 yo mu Bufaransa yafashe icyemezo cyo gutera umugongo u Bubiligi bwamwifuzaga maze ahitamo u Rwanda ku myaka 17 gusa. Uyu musore ukiri muto ari mu bakinnyi umutoza Carlos Alós Ferrer kuri uyu wa Gatanu yahamagaye, mu kwitegura imikino ibiri Amavubi azahuramo na Bénin. Ni inshuro ye ya Kabiri ahamagarwa […]
Papa Francis yakiriye ba Musenyeri bo mu Rwanda i Roma
Umushumba wa Kiliziya Gatolika ku Isi, Papa Francis, ku wa Gatanu yakiriye i Roma abepiskopi umunani bo mu Rwanda bari kuhagirira uruzinduko rwo ku rwego rwa Kiliziya ruzwi nka Visit ad Limina Apostolorum. Ni uruzinduko aba bepiskopi bagomba kumaramo icyumweru. Mu busanzwe uru ruzinduko ruba nyuma ya buri myaka itanu rwagombaga kuba muri 2019, gusa […]
Umunsi Gen. James Kabarebe ahamagara kuri terefoni Gen. Omega uyoboye FDLR
Umujyanama wa Perezida Paul Kagame mu bya gisirikare, Gen James Kabarebe, yahishuye ko yigeze guhamagara kuri terefoni Gen Ntawunguka Pacifique ‘Omega’ kuri ubu uyoboye umutwe wa FDLR, yamusaba gutaha mu Rwanda undi akamukurira inzira ku murima. Gen Kabarebe yabigarutseho ku wa Kane w’iki cyumweru ubwo yaganirizaga urubyiruko rwari rwitabiriye ibiganiro byabereye mu kigo cya Mutobo […]