M23 yemeye kurekura utundi duce 6 mu two yari yarafashe

Sangiza iyi nkuru

Umutwe wa M23 watangaje ko ugiye kurekura uduce dutandatu turi mu two yari yarigaruriye, mu rwego rwo gushaka uko yakemura amakimbirane ifitanye n’ubutegetsi bwa Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo.

Uyu mutwe wemeje ko ugiye kuva muri utwo duce nyuma y’uko wari waremeje ko ugomba kuba wahagaritse imirwano n’Ingabo za Leta ya Congo bitarenze ku itariki ya 07 Werurwe 2023.

Imirwano hagati y’impande zombi kugeza uyu munsi iracyakomeje, ndetse buri ruhande rushinja urundi kuba gashozantambara.

M23 mu itangazo ryasohowe n’Umuvugizi wayo, Lawrence Kanyuka, yemeje ko yafashe icyemezo cyo kuva mu duce twa Karuba, Muremure, Nyamilima, Nkingo, Kagano, Kihuli (ku minara itatu) ndetse no mu nkengero zatwo.

Utu duce turiyongera kuri Kibumba na Rumangabo yarekuye mu mwaka ushize.

Uyu mutwe wahise usaba abarimo Ingabo z’Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba ziri muri Congo (EACRF) guhita bajya muri turiya duce.

Wasabye kandi abayobozi b’akarere ndetse n’amahanga kwita ku mutekano w’abatuye turiya duce, bijyanye no kuba “Guverinoma ya RDC yamaze kwinjiza byeruye mu ngabo z’igihugu imitwe yitwaje intwaro ikomeje kwica abaturage bacu.”

M23 yongeye kuvuga ko ishyize imbere uburyo bwo gukemura mu mahoro amakimbirane ifitanye na Guverinoma ya Congo, gusa ishimangira ko izakomeza kwirwanaho kandi ikarinda abasivile batuye mu duce igenzura.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *