Perezida Kagame yagabiye Filipe Nyusi inka
Perezida Paul Kagame kuri uyu wa Gatandatu yatembereje mugenzi we Filipe Nyusi wa Mozambique muri rumwe mu nzuri ze, amugabira inka z’Inyambo. Ni amakuru yemejwe n’Ibiro by’Umukuru w’Igihugu mu butumwa byanditse kuri Twitter yabyo. Nyusi yari mu ruzinduko bwite mu Rwanda rutari rwigeze rumenyekana mu itangazamakuru mbere. Mu busanzwe mu muco nyarwanda kugabirana inka ni […]
AU yahaye igihe ntarengwa abahiritse ubutegetsi muri Niger ngo babe babusubije
Umuryango wa Afurika yunze Ubumwe wahaye abasirikare baheruka guhirika ubutegetsi bwa Niger iminsi 15, nk’igihe ntarengwa cyo kuba bamaze kubusubiza. Ku wa Gatatu tariki ya 27 Nyakanga ni bwo Mohamed Bazoum wari Perezida wa Niger yahiritswe ku butegetsi n’abasirikare bo mu mutwe ushinzwe kumurinda, nyuma y’amasaha menshi bamufungiye mu ngoro ye. Gen Abdourahmane Tchiani wari […]
Nyamasheke: Umunya-Autriche yarohamye mu Kivu
Umunya-Autriche witwa Robert Nenzinger, yarohamye mu gice cy’ikiyaga cya Kivu giherereye mu karere ka Nyamasheke, ubwo yarimo yoga. Nenzinger w’imyaka 72 y’amavuko yarohamye ku gicamunsi cy’ejo ku wa Gatanu tariki ya 28 Nyakanga, mu Mudugudu wa Gikuyu, Akagari ka Ninzi ho mu murenge wa Kagano w’akarere ka Nyamasheke. Umuyobozi w’aka karere, Mukamasabo Apolonie, yatangaje ko […]
SADC irateganya gucyura Ingabo zayo ziri i Cabo Delgado
Umuryango w’Ubukungu w’ibihugu byo muri Afurika y’Amajyepfo (SADC), utareganya gucyura Ingabo wohereje mu butumwa bwo kugarura amahoro muri Mozambique (SAMIM). Kimwe n’u Rwanda, SADC imaze imyaka ibiri yarohereje Ingabo zayo mu ntara ya Cabo Delgado, mu rwego rwo guhangana n’ibyihebe byo mu mutwe wa Ahlu al-Sunnah wal-Jamaah [unasanzwe uzwi nka Al Shabaab]. Itsinda rishinzwe gusuzuma […]
Gen Hakizimana wa FDLR na Karairi wa Mai Mai bahanwe na EU
Komiseri ushinzwe Igisirikare cy’umutwe wa FDLR, Lt Gen Hakizimana Apollinaire, alias Amikwe Lepic cyangwa Poète, ari mu bantu bafatiwe ibihano n’Umuryango w’Ubumwe bw’u Burayi. Uyu muryango uheruka gutangaza ibihano ku bantu icyenda ushinja “ihonyora rikabije ry’uburenganzira bwa muntu no gukorera ihohotera muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, gukomeza amakimbirane yitwaje intwaro no [guteza] umutekano muke […]
Kera kabaye Master Fire agiye kurangiza Kaminuza nyuma y’imyaka 18 yiga
Hakizimana Innocent wamenyekanye ku izina ry’ubuhanzi rya Master Fire, kera kabaye agiye kurangiza amasomo ya Kaminuza nyuma y’imyaka 18 ari ku ntebe y’ishuri. Amakuru avuga ko muri iki cyumweru ari bwo Master Fire waririmbye indirimbo nka mtoto wa kijiji yamuritse igitabo cye gisoza Kaminuza (Défence). Master Fire yamenyekanye mu myaka ya 2008 na 2009 ubwo […]