Perezida Paul Kagame kuri uyu wa Gatandatu yatembereje mugenzi we Filipe Nyusi wa Mozambique muri rumwe mu nzuri ze, amugabira inka z’Inyambo.
Ni amakuru yemejwe n’Ibiro by’Umukuru w’Igihugu mu butumwa byanditse kuri Twitter yabyo.
Nyusi yari mu ruzinduko bwite mu Rwanda rutari rwigeze rumenyekana mu itangazamakuru mbere.
Mu busanzwe mu muco nyarwanda kugabirana inka ni ikimenyetso cy’ubucuti, ibisobanuye ko inka Umukuru w’Igihugu yagabiye mugenzi we wa Mozambique zishimangira ubucuti busanzwe hagati y’ibihugu byombi.
Kigali na Maputo basanzwe bafitanye umubano wihariye n’ubutwererane mu nzego zitandukanye, by’umwihariko mu mutekano.
Ni umubano warushijeho kuba mwiza mu myaka ibiri ishize, ubwo u Rwanda rwatangiraga kohereza muri Mozambique Ingabo n’abapolisi bo kugarura amahoro mu ntara ya Cabo Delgado yari yarigaruriwe n’ibyihebe.
Kuri ubu u Rwanda rufite i Cabo Delgado ingabo n’abapolisi babarirwa mu 2,500.
Perezida Paul Kagame mu minsi ishize yatangaje ko izi ngabo zimaze kubohora Cabo Delgado ku kigero cya 80%, nyuma yo kwica ibyihebe no kubyirukana mu duce dutandukanye byagenzuraga.
Ni igikorwa cyakurikiwe n’itahuka ry’abaturage bari barahunze ndetse n’isubukura ry’ibikorwa byari byarafunze imiryango.


