Umuryango w’Ubukungu w’ibihugu byo muri Afurika y’Amajyepfo (SADC), utareganya gucyura Ingabo wohereje mu butumwa bwo kugarura amahoro muri Mozambique (SAMIM).
Kimwe n’u Rwanda, SADC imaze imyaka ibiri yarohereje Ingabo zayo mu ntara ya Cabo Delgado, mu rwego rwo guhangana n’ibyihebe byo mu mutwe wa Ahlu al-Sunnah wal-Jamaah [unasanzwe uzwi nka Al Shabaab].
Itsinda rishinzwe gusuzuma umusaruro wa ziriya ngabo riherutse gutanga icyifuzo cy’uko Ingabo za SADC ziri i Cabo Delgado zacyurwa bitarenze muri Nyakanga 2024.
Ni icyifuzo cyatangiwe mu nama idasanzwe ya SADC yigaga ku bufatanye mu nzego zirimo Politiki, Igisirikare n’umutekano yabaye mu minsi ishize.
Icyo gihe ririya tsinda ryasabye ko SADC yatangira gucyura Ingabo zayo gake gake uhereye ku wa 15 Nzeri uyu mwaka, kuzageza ku wa 15 Nyakanga 2024.
Amakuru avuga ko SADC yatekereje ibyo kuba yacyura Ingabo zayo muri Mozambique, kubera ikibazo cy’amafaranga gikomeje kugariza ibihugu bigize uriya muryango, ndetse no kubura ingengo y’imari yo gukoresha muri buriya butumwa.
Hejuru y’ibi harimo kuba umubano w’Ingabo za SADC n’abanya-Mozambique bagizweho ingaruka n’ibikorwa by’iterabwoba ukomeje kuzamba.
Uriya muryango wagaragaje ko mbere yo kuva muri Mozambique ari itegeko kubanza kongerera imbaraga Igisirikare cya Mozambique (FADM), kugira ngo ingabo zacyo zizabashe gucunga uduce zizashyikirizwa.
Uyu muryango ugaragaza ko Ingabo zawo zashoboye gutanga umusaruro muri Mozambique, kuko zashoboye kwirukana ibyihebe mu duce dutandukanye tw’akarere ka Macomia byari byarigaruriye.
Itsinda rishinzwe gukurikirana ibikorwa by’izi ngabo cyakora rivuga ko urugendo rwo guhashya iterabwoba rugomba gukomeza, bijyanye no kuba ibyihebe byarize amayeri mashya.
Mu yo ririya tsinda ryagaragaje harimo kuba bisigaye byicamo amatsinda mato bikivanga n’abaturage, mbere yo kugura ibicuruzwa ku biciro byo hejuru.
Bivugwa ko impamvu ibyihebe byahisemo amayeri yo kwiyegereza abaturage ari mu rwego rwo kubarya umutima, mu rwego rwo kubagaragariza ko ibyihebe bifite gahunda yo gushinga Leta ya Kiislam ifite aho ihuriye n’urugomo.


