Umunyamakuru Jean Paul Nkundineza yahamagajwe na RIB

Urwego rw’igihugu rw’ubugenzacyaha (RIB) rwahamagaje umunyamakuru Jean Paul Nkundineza umenyerewe mu nkuru z’ubutabera kugira ngo yitabe mu gitondo cyo kuri uyu wa 16 Ukwakira 2023. Inyandiko dufitiye kopi yashyizweho umukono n’umugenzacyaha Steven Rukotana tariki ya 14 Ukwakira 2023, isaba Nkundineza kwitaba ubutumire ku biro bikuru bya RIB ku Kimihurura saa tatu z’igitondo. Ntabwo umugenzacyaha yamenyesheje […]
Musanze FC yasubiriye Rayon Sports, yisubiza umwa wa mbere
Ikipe ya Musanze FC yisubije by’agateganyo umwanya wa mbere ku rutonde rwa shampiyona, nyuma yo gutsinda Rayon Sports igitego 1-0. Iyi kipe yo mu majyaruguru yari yakiriye Rayon Sports kuri Stade Ubworoherane, mu mukino w’umunsi wa karindwi wa shampiyona. Ni Rayon Sports yari yasubiye kuri kimwe mu bibuga bijya biyigora cyane, dore ko nko muri […]
Kenya: Visi Perezida yahatiye umudepite gutanga inkunga ikubye 2 iyo yari yatanze
Kuri iki Cyumweru, Umudepite watorewe muri Kilgoris, Julius Sunkuli, yahatiwe gutanga inkunga ya miliyoni 5 z’Amashilingi ya Kenya (Ksh) nyuma y’uko Visi Perezida, Rigathi Gachagua yanze iyo yari yatanze ya miliyoni 2. Gachagua yari yitabiriye amasengesho y’itorero muri Kilgoris, mu Ntara ya Narok, aho yagenzuraga inkunga yo kubaka ishuri ribanza rya Ol Motonyi n’ishuri ryisumbuye […]
Masisi: M23 irigamba guha isomo FARDC n’abarimo FDLR bagakwira imishwaro
Umutwe wa M23 urigamba guha isomo no gukwiza imishwaro Ingabo za Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo FARDC n’imitwe irimo FDLR bakorana, nyuma y’imirwano ikomeye yasakiranyije impande zombi kuri iki cyumweru. Ni imirwano yaramukiye mu duce tugize Teritwari ya Masisi nka BWIZA, Kitshanga na Burungu; guhera saa Saba z’igicuku. M23 biciye mu bayobozi bakuru bayo yemeje […]
Israel yarunze ibifaru ku mupaka na Gaza mu gihe hitegurwa ibitero byo ku butaka
Ibifaru bya Israel byatangiye kurundwa ku ruzitiro rw’umupaka na Gaza mu gihe ibikorwa bya gisirikare bikomeje kandi ibisasu bikomeje gusukwa kuri Palesitine. Ibihumbi n’ibihumbi by’Abanyapalestine bavanwe mu byabo nyuma y’uko Israel isabye abaturage miliyoni 1.1 batuye mu majyaruguru ya Gaza kwimukira mu majyepfo mu gihe igitero cyo ku butaka gikomeje gutegurwa. Nibura Abanyapalestina 2,329, barimo […]
Kenya: Barifuza itegeko ryatuma u Burundi na Sudani y’Epfo bigira ububasha buke muri EAC
Abadepite bagize komisiyo ishinzwe ukwishyira hamwe kw’akarere mu nteko ishinga amategeko ya Kenya barifuza itegeko mu muryango w’akarere ka Afurika y’iburasirazuba ryatuma ibihugu bitanga umusanzu munini bigira ijambo rikomeye, ibitanga muke nk’u Burundi na Sudani y’Epfo bikagira ububasha buke. Muri ubu busabe, aba badepite bagize komisiyo iyobowe na Wanjiku Muhia bagaragaje ko u Burundi na […]
Buruseli: Ibya Pierre Basabose bishobora kuba nk’ibya Kabuga Felicien
Mu Bubiligi, urubanza rw’abahoze ari abayobozi b’u Rwanda ku byaha bya jenoside mu 1994 rwahagaze kubera ibibazo by’ubuzima bw’umwe mu baregwa. Kimwe no ku wundi muntu ukekwaho kuba yarakoze jenoside, FĂ©licien Kabuga, ibibazo byo mu mutwe bya Pierre Basabose w’imyaka 76, ngo bigoye inzira z’ubucamanza. Byongeye kugibwaho impaka mu rukiko rw’i Buruseli kuri uyu wa […]
UN ihangayikishijwe n’uburyo umugore wo mu cyaro akomeje gutsikamirwa
Umuryango w’Abibumbye (UN) urasabira umugore wo mu cyaro ububasha n’amahirwe nk’iby’umugabo kugira ngo na we akomeze atange umusanzu ufatika mu iterambere. Kuri uyu wa 15 Ukwakira Isi yizirizaho umunsi mpuzamahanga w’umugore wo mu cyaro, UN yagize iti: “Abagore n’abakobwa bo mu cyaro babura amahirwe angana n’ay’abagabo ku mitungo, serivisi rusange: nk’uburezi, ubuzima n’ibikorwaremezo nk’amazi, mu […]
Twakoze indirimbo zidashobora gusaza: The Ben
Umuhanzi Mugisha Benjamin wamenyekanye nka The Ben aravuga ko indirimbo yakoze mu myaka myinshi ishize zidashobora gusaza, bityo ko ziri mu mpamvu zatumye aba aretse gukora izindi kuko abakunzi be bakizumva. Ibi yabitangarije mu kiganiro yaraye agiriye kuri Radio Rwanda, akomoza ku mishinga afite mu muziki. Yagize ati: “Indirimbo twakoze imyaka myinshi ishize zikora ku […]
Amerika yohereje ubwato bwa 2 bw’intambara gushyigikira Israel
Ubwato butwara indege z’intambara bwa Amerika, USS Dwight D Eisenhower Carrier Strike Group bwasanze ubundi, USS Gerald R Ford, bwageze mbere mu Nyanja ya Mediterane, mu rwego rwo kwerekana ko bashyigikiye Israel iri mu ntambara n’umutwe wa Hamas kuva kuwa Gatandatu ushize. Igisirikare cya Israel cyagaragaje ko cyiteguye kwagura intambara kuri Gaza n ‘“ibitero bihuriweho […]
RDC: Abantu hafi 50 bishwe n’impanuka y’ubwato abasaga 100 baburirwa irengero
Nibura abantu 49 bapfuye abandi 120 baburirwa irengero nyuma y’uko ubwato bwarohamye kuri uyu wa Gatandatu ushize ku ruzi ruherereye mu majyaruguru y’uburengerazuba bwa Repubulika ya Demokarasi ya Congo, nk’uko byatangajwe n’umuyobozi. Nk’uko byatangajwe na guverineri wungirije w’intara, Taylor Nganzi, ngo iyi mpanuka yabereye mu mujyi wa Mbandaka ku mugezi wa Congo mu Ntara ya […]
Bwiza izindukiye mu muriro w’amasasu
Umutwe witwaje intwaro wa ARC/M23 watangaje ko ingabo za Repubulika ya demukarasi ya Congo, FARDC, na FDLR babyutse bagaba ibitero bikomeye mu nkambi y’impunzi ya Bwiza muri teritwari ya Masisi. Ni amakuru yemejwe na Perezida wa M23, Bertrand Bisimwa kuri uyu wa 15 Ukwakira 2023, aho yagize ati: “Nyuma yo gutsindwa bagahunga ejo, FARDC/FDLR basubukuye […]
Inzara ishobora kubahitana, Impunzi zo mu Rwanda ziratabarizwa
Ishami ry’umuryango w’Abibumbye ryita ku mpunzi (UNHCR) ryamenyesheje Leta y’u Rwanda ko ryahagaritse zimwe muri serivise z’ibanze ryageneraga impunzi ziri mu Rwanda biturutse ku igabanuka ry’amikoro. Newtimes yanditse ko byatangajwe n’Umunyamabanga wa Leta y’u Rwanda muri minisiteri ishinzwe ibikorwa by’Ubutabazi (MINEMA), Habinshuti Philippe, ubwo yari mu kiganiro cyateguwe na minisiteri y’ububanyi n’amahanga n’ubutwererane y’u Rwanda […]
Tshisekedi yasabwe kwirukana Gen. Numbi muri FARDC
Umuryango La Voix des Sans Voix (VSV) uhirimbanira uburenganzira bw’ikiremwamuntu muri Repubulika ya demukarasi ya Congo urasaba Perezida w’iki gihugu, FĂ©lix Tshisekedi, gukoresha ububasha afite nk’Umugaba w’Ikirenga, akirukana mu gisirikare GĂ©nĂ©ral John Numbi uri mu buhungiro. Gen. Numbi wayoboye igipolisi n’igisirikare cya RDC yahunze mu mwaka w’2021 ubwo yamenyaga ko ari gukorwaho iperereza ryashoboraga gutuma […]
Ngoma: RIB yafatiye mu cyuho Abayobozi babiri bakira ruswa
Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB) rwatangaje ko rwafunze abayobozi babiri bo ku rwego rw’akarere ka Ngoma nyuma yo kubafatira mu cyuho bakira ruswa. Abafatiwe mu cyuho kuri uyu wa 14 Ukwakira 2023 ni Mutembe Tom, wari Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akarere ka Ngoma na Mutabazi CĂ©lestin wari Umuyobozi ushinzwe ishami ry’ibikorwaremezo n’ubutaka muri ako Karere (One Stop Center). […]