Goma: Wazalendo na FDLR bagerageje kwinjira mu Rwanda
Abarwanyi b’umutwe wa FDLR n’ab’indi mitwe yitwaje intwaro Leta ya Congo yise Wazalendo, bakoreye igisa nk’akarasisi mu mujyi wa Goma banagerageza kwinjira mu Rwanda. Byabaye mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 21 Ukwakira, ahagana mu ma saa yine. Amashusho yagiye hanze yerekana aba barwanyi bari ku mupaka muto uhuza u Rwanda na […]
Kenya: 4 baguye mu birori byarimo Ruto, abarenga 100 barakomereka
Polisi ya Kenya yatangaje ko abagore bane bapfiriye hanze ya Stade y’i Kericho na ho abarenga 100 barakomereka, ubwo bari bitabiriye ibirori byo kwizihiriza Umunsi w’Intwari. Byabaye mu gitondo cyo ku wa Gatanu tariki ya 20 Ukwakira, ubwo umugore wacuruzaga icyayi hanze ya stade ya Kericho yakimenaga mu muriro, bigateza impagarara mu mbaga y’abantu bari […]
RDC:S.Civile isanga Perezida wa CENI azaba mubi cyane kurusha Nangaa mu matora
Sosiyete Civile iravuga ko nta matora ateganyijwe muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo mu Ukuboza 2023 . Impamvu ishingirwaho ko amatora ashobora kutazaba ngo ni uko muri iki gihugu huzuyemo akajagari n’intambara by’urudaca bityo bikazaburizamo amatora. Gusa ngo niyo yaba, amajwi ashobora kwibwa biturutse ku bubasha bwa Perezida wa Komisiyo y’Amatora CENI Denis Kadima Kazadi […]
Masisi: Imirwano yongeye kubura hagati ya FARDC, FDLR na M23
Amakuru aturuka i Masisi mu ntara ya Kivu y’Amajyaruguru, aravuga ko imirwano yongeye kubura hagati y’umutwe wa M23 n’ihuriro ry’ingabo za Guverinoma ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo. Impande zombi zubuye imirwano nyuma y’iminsi itanu y’agahenge. Amakuru avuga ko imirwano yaramukiye mu gace ka Bwiza ho muri Teritwari ya Masisi, ahakomeje kumvikana urusaku rw’imbunda zirimo […]
Video nshya Diamond yishimanye na Zari na musanzire we Shakib

Abantu batandukanye bakoresha imbuga nkoranyambaga bacitse ururondogoro nyuma yo kubona Zari Hassan, Shakib Lutaaya barikumwe na Diamond Platnumz bishimanye. Mu mashusho yafashwe aba bose bari kumwe, hibajijwe ukuntu Diamond Platnumz ahuza urugwiro na Zari kandi baratandukanye akanabikora umugabo we areba. Gusa amakuru avuga ko nta kindi cyari kibyihishe inyuma uretse kuba byarahuriranye n’urugendo Daimond yagiriye […]
Umukozi wa RSB yafatiwe mu cyuho yakira ruswa ya Frw 25,000,000
Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB) rwatangaje ko rwataye muri yombi Uwitonze Valens usanzwe ari umukozi ushinzwe ubugenzuzi bw’ubuziranenge bw’inganda mu kigo cy’igihugu gishinzwe ubuziranenge (RSB), nyuma yo kumufatira mu cyuho yakira ruswa ya Frw miliyoni 25. RIB yemeje aya makuru mu butumwa yanditse ku rubuga rwayo rwa X. Uru rwego rwavuze ko ruswa uyu mugabo yakiraga […]
Rwamucyo yasimbuye Gatete nka Ambasaderi w’u Rwanda muri Loni
Ambasaderi Rwamucyo Eugène wigegeze guhagararira u Rwanda mu bihugu bitandukanye, ni we wagizwe intumwa ihoraho y’u Rwanda i New York mu muryango w’Abibumbye. Amb. Rwamucyo yigeze guhagararira u Rwanda mu bihugu nk’u Bwongereza, Ireland, u Buhinde, Sri Lanka na Bangladesh. Rwamucyo kandi yari asanzwe ahagarariye u Rwanda mu bihugu by’u Buyapani, Malaysia, Philippines na Thailand. […]