capturemu.png

Video nshya Diamond yishimanye na Zari na musanzire we Shakib

Sangiza iyi nkuru

Abantu batandukanye bakoresha imbuga nkoranyambaga bacitse ururondogoro nyuma yo kubona Zari Hassan, Shakib Lutaaya barikumwe na Diamond Platnumz bishimanye.

Mu mashusho yafashwe aba bose bari kumwe, hibajijwe ukuntu Diamond Platnumz ahuza urugwiro na Zari kandi baratandukanye akanabikora umugabo we areba.

Gusa amakuru avuga ko nta kindi cyari kibyihishe inyuma uretse kuba byarahuriranye n’urugendo Daimond yagiriye muri Afurika y’Epfo mu ruzinduko rw’ubucuruzi bityo aboneraho umwanya wo kugirana ibihe byiza no gusangira n’abana be aribo Nillan n’Umwamikazi Tiffah.

Abenshi mu bakurikiranira hafi ibi byamamare bishimiye kuba aba bagabo bagaragaje ubukure mu ntekerezo kuko ibyo byose byabaye ntawarebye undi ikijisho ahubwo ni ku bw’inyungu z’abana.Zari yakunze gushimangira kandi ko umubano we na Diamond warangiye ahubwo ko ari inshuti gusa bafatanya kurera.

Mu byumweru bibiri bishize, Shakib Cham Lutaaya na Zari Hassan bashyingiwe kumugaragaro muri Afrika yepfo mubukwe bwashyizwe bwitabiriwe n’abantu b’intoranywa.
capturemu.png
Reba video
https://x.com/MBU/status/1715097103569994027?s=20

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *