RDC:S.Civile isanga Perezida wa CENI azaba mubi cyane kurusha Nangaa mu matora

Sangiza iyi nkuru

Sosiyete Civile iravuga ko nta matora ateganyijwe muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo mu Ukuboza 2023 .

Impamvu ishingirwaho ko amatora ashobora kutazaba ngo ni uko muri iki gihugu huzuyemo akajagari n’intambara by’urudaca bityo bikazaburizamo amatora.

Gusa ngo niyo yaba, amajwi ashobora kwibwa biturutse ku bubasha bwa Perezida wa Komisiyo y’Amatora CENI Denis Kadima Kazadi yu muryango uvuga ko ari mubi kuruta Nangaa yasimbuye.

Uyu Corneille Nangaa kugeza ubu utakivuga rumwe n’ubutegetsi bwa Congo, byavuzwe ko ari mu nkingi za mwamba zahesheje Tshisekedi kujya kubutegetsi yibiwe amajwi.

Sosiyete Sivile ivuga ko icyakora mu gihe Ingabo za SADC zaba zihawe umwanya muri Congo ngo zigenzure ibikorwa by’amatora hari icyizere cy’uko byazagenda neza kuko ngo zitagira uruhande na rumwe zibogamiraho.

Uretse akajagari kavugwa nk’inzitizi y’amatora uyu muryango utegamiye kuri Leta ushinza Leta kwibasira no guhohotera abasivili .Aha hagarukwa ku myigaragambyo abaturage baherutse gukora mu mujyi wa Goma maze abarenga 60 bakicwa.

Kugeza ubu imyiteguro y’aya matora irakemangwa kuko ngo nta ngengabihe irategurwa , ndetse ntiharanemezwa abakandida bazahatana nyuma y’uko hari abamaze gutanga kandidatire barenga 20.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *