Turi muri gereza tuzira Twahirwa: Umugororwa

Bicamumakuba JuvĂ©nal ufungiwe muri gereza mu Rwanda aravuga ko ari kuzira Twahirwa SĂ©raphin ushinjwa kuyobora ibikorwa by’Interahamwe i Karambo mbere no mu gihe cya jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994. Mu rubanza rwa Twahirwa na Basabose rwakomeje kuri uyu wa 24 Ukwakira 2023 mu rukiko rwa rubanda rwa Brussels, Bicamumakuba w’imyaka 40 y’amavuko yavugiye ku ikoranabuhanga […]

FARDC yitabaje Sukhoi-25 ngo ziyifashe M23

Amakuru aturuka muri Kivu y’Amajyaruguru aravuga ko Igisirikare cya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (FARDC) cyitabaje indege z’intambara za Sukhoi-25 mu kugaba ibitero kuri M23. Ni nyuma y’imirwano ikomeye ikomeje gusakiranya impande zombi mu bice bigize Teritwari za Rutshuru, Masisi na Nyiragongo. Imirwano ikomeye by’umwihariko yabereye i Kibumba ho muri Teritwari ya Nyiragongo. Ni imirwano […]

Ibyihebe byishe abasivili barenga 20 mu burasirazuba bwa DR Congo

Abasivili barenga 20 baguye mu gitero cyagabwe n’ibyihebe bya ADF bigendera ku mahame akarishye ya kiyisilamo mu Burasirazuba bwa Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo. Iki gitero cyagabwe mu ijoro ryo ku wa mbere mu nkengero z’agace ka Oicha, umujyi wa Beni, intara ya Kivu y’Amajyaruguru. Ingabo ziharanira Demokarasi (ISF) zishamikiye kuri IS (ADF) zirashinjwa kwica […]

Gaza: Abandi bantu 700 biciwe mu bitero bya Israel mu masaha 24

Kuri uyu wa Kabiri, minisiteri y’ubuzima muri Gaza yatangaje ko Abanyapalestina barenga 700 baguye mu bitero by’indege bya Israel, umubare munini w’abantu bapfuye mu masaha 24 kuva Israel yatangira ibitero by’indege byo gusenya abarwanyi ba Hamas bagabye igitero ku butaka bwa Israel ku itariki ya 7 Ukwakira. Israel yavuze ko yahitanye abarwanyi benshi ba Hamas […]

Général Cirimwami yategetse ko abarasaniye ku marembo ya Goma bafungwa

Guverineri w’agateganyo w’intara ya Kivu y’Amajyaruguru ku rwego rwa gisirikare akaba ari na we ushinzwe ibikorwa bya gisirikare byaho, GĂ©nĂ©ral Peter Cirimwami Nkuba, arateganya gufatira ibihano abarwanyi b’imitwe yitwaje intwaro barwaniye mu marembo ya Goma. Kuri uyu wa 23 Ukwakira 2023, hafi ya Goma humvikanye amasasu y’imbunda ziremereye n’intoya, bisobanurwa ko ari abarwanyi b’imitwe igize […]

Donald Trump yigereranije na Nelson Mandela wa Afurika y’Epfo

Kuri uyu wa mbere, Donald Trump wahoze ari perezida wa Amerika, yigereranije na Nelson Mandela wahoze ari Perezida wa Afurika y’Epfo wafunzwe kubera impamvu za Politiki akaba asanga bose bari mu mujyo umwe. Yiyitiriye Mandela nyuma yo kuvuga ko ubushinjacyaha bwa leta ya Amerika avuga ko bwamwibasiye bushaka guhagarika ubucuruzi bwe kubera impamvu za politiki, […]

Koffi Olomide yanenze TP Mazembe yanze kwambara ‘Visit Rwanda’

Antoine Christophe Agbepa Mumba uzwi mu muziki wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo nka Koffi Olomide, yanenze ikipe ya TP Mazembe y’iwabo nyuma yo kwanga kwambara imyambaro yanditseho ‘Visit Rwanda’ mu mikino ya Africa Football League. Ku Cyumweru tariki ya 22 Ukwakira ni bwo TP Mazembe yakinnye na EspĂ©rance Sportive de Tunis yo muri Tunisie, […]

Beni: Amakamyo ya PAM yari atwaye imfashanyo zigenewe impunzi yatwitswe

Amakamyo y’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Biribwa (PAM) yikoreye imfashanyo y’ibyo kurya bigenewe abavanwe mu byabo n’imirwano, mu gitondo cyo kuri uyu wa Kabiri yatwitswe n’insoresore zariye karungu muri Oicha, Kivu y’Amajyaruguru. Izi nsoresore ngo zari zarakajwe n’uko polisi yazibujije kujyana ubwazo mu buruhukiro imirambo y’abantu bari baraye biciwe muri icyo gice n’inyeshyamba za ADF. […]

Kigali: Inyubako ya Ecobank yafashwe n’inkongi y’umuriro

Inyubako ikorerwamo n’icyicaro gikuru cya banki ya ‘Ecobank’ ishami ry’u Rwanda mu mujyi wa Kigali yibasiwe n’inkongi y’umuriro mu masaha ya mbere ya saa sita zo kuri uyu wa 24 Ukwakira 2023. Amashusho yagaragaye ku mbuga nkoranyambaga yerekana iyi nyubako kuri etaje yo hejuru hapfupfunyuka imyotsi myinshi ndetse hanze y’inyubako hagaragara abantu benshi bashungereye. Ubwo […]

Imanza zisaga 25,000 zimaze imyaka itatu zitararangizwa mu Rwanda

Kuba hari imanza nyinshi zitarasozwa usanga abaturage bavuga ko zibashyira mu gihombo gikabije bitewe n’uko hari ibyabo batinda kubonaho uburenganzira. Muri rusange muri iyi myaka itatu ishize, hari imanza zisaga ibihumbi 52 zasabiwe kurangizwa ariko murizo izisaga 27,000 ni zo zarangijwe mu gihe izindi zisaga 25,000 zitararangizwa. Mu zarangijwe izigera ku 4,525 zarangijwe n’abahesha b’inkiko […]

Nairobi: Uwitwa Gakuru yitwikiye mu nzu yabagamo

Umusore w’imyaka 29 ufite izina ry’Ikinyarwanda niba atari Ikirundi hatatangajwe ubwenegihugu cye , kuri uyu wa Mbere, itariki 23 Ukwakira yitwikiye mu nzu yari atuyemo mu gace ka Kasarani muri Nairobi nk’uko byatangajwe n’igipolisi. Impamvu yateye uyu musore ibitangazamakuru byo muri Kenya biri kwita Denise Gakuru kwiyambura ubuzima akoresheje ubu buryo buteye ubwoba ntiramenyekana. Umurambo […]

Risasi Kutoka DRC Yamjeruhi Raia wa Rwanda Mkoani Rubavu

Raia wa Rwanda alijeruhiwa kwa risasi wakati wa makabiliano na makundi haramu yenye silaha yanayoungwa mkono na Kinshasa mashariki mwa DRC. Serikali ya Rwanda ilitangaza hayo tarehe 23 Oktoba 2023. Mapigano kati ya muungano wa makundi haramu yenye silaha yanayoungwa mkono na Kinshasa mashariki mwa Jamhuri ya Kidemokrasia ya Kongo (DRC) yalifanyika karibu na mpaka […]

Urukiko rw’Ikirenga rwategetse ko GĂ©nĂ©ral Bunyoni aguma muri gereza

Urukiko rw’Ikirenga rwo mu Burundi kuri uyu wa 23 Ukwakira 2023 rwategetse ko GĂ©nĂ©ral de Police Alain Guillaume Bunyoni aguma muri gereza ya Gitega. Bunyoni yatawe muri yombi muri Mata 2023, akurikiranweho ibyaha birimo icyo gushaka guhungabanya umutekano w’igihugu, guhungabanya umutungo w’igihugu no gutunga intwaro mu buryo butemewe n’amategeko. Urukiko rwabanje rwari rwaranzuye ko afungwa […]

Cibitoke: Imbonerakure zigiye kwifashishwa mu guhiga inyeshyamba z’Abanyarwanda

Byibuze urubyiruko rw’ishyaka CNDD-FDD ruzwi nk’Imbonerakure rugera kuri 600 rugiye kwifashishwa mu kurwanya inyeshyamba z’Abanyarwanda bivugwa ko zifite ibirindiro mu ishyamba rya Kibira. Uru rubyiruko rw’ishyaka riri ku butegetsi mu Burundi rwo mu Ntara za Cibitoke, Bubanza na Bujumbura no mu murwa mukuru w’ubukungu ngo rwohereje gutanga ubufasha muri Komini ya Mabayi, mu Ntara ya […]

Hamissa Mobeto arashinja Diamond amacakubiri mu bana be

Umuhanzi wo muri Tanzaniya, Diamond Platnumz yamaranye igihe n’abana be batatu, aribo Princess Tiffah, Nillan, na Naseeb Junior, ariko yakomeje guheza umuhungu we Dylan, yabyaranye na Hamisa Mobetto. Mu minsi yashize, Diamond yasangije abakunzi be amafoto na videwo yishimira ibihe byiza yagiranye n’abana be batatu. Yagaragaye akina nabo, abajyana mu ngendo zitandukanye.Hari amakuru avuga ko […]

Lutundula yeruye ko FARDC iri kurasa M23

Minisitiri w’ububanyi n’amahanga wa Repubulika ya demukarasi ya Congo, Christophe Lutundula, yemeje byeruye ko igisirikare cy’igihugu, FARDC, kiri kurwanya umutwe witwaje intwaro wa M23 mu ntara ya Kivu y’Amajyaruguru. Lutundula, muri Nzeri 2023 ubwo yari i New York muri Leta zunze ubumwe za Amerika, yahishuye umugambi wa FARDC wo gutangira kurasa kuri M23 mu gihe […]

Icyoba mu nzego z’ubutasi zo mu burengerazuba bw’Isi kubera drones u Burusiya buri guha Syria

Inzego z’ubutasi z’ibihugu byinshi byo mu burengerazuba bw’Isi bikorera mu bihugu bya Syria na Iraq zikomeje gucungira hafi u Burusiya, kubera drones z’ubutasi bukomeje guha Syria. Ubutasi bwa gisirikare bw’u Bufaransa (DRM) bwatangaje ko bufite amakuru y’uko mu minsi iri imbere u Burusiya buzohereza drones icyenda ku birindiro bya gisirikare bya Hmeimim busanzwe bugenzura muri […]

Un civil de Rubavu blessĂ© lors de l’escalade des combats le long de la frontiĂšre

Un citoyen rwandais basĂ© dans la province occidentale du pays a Ă©tĂ© blessĂ© par une balle perdue provenant d’affrontements entre la coalition de groupes armĂ©s illĂ©gaux soutenus par Kinshasa dans l’est de la RĂ©publique dĂ©mocratique du Congo (RDC), prĂšs de la frontiĂšre rwandaise, a annoncĂ© le bureau du porte-parole du gouvernement lundi soir 23 octobre. […]

Brussels: Mu rubanza rwa Twahirwa na Basabose humvikanye ubuhamya bw’uwabaye Minisitiri w’Ingabo

Dr Kwizera Gasana James wabaye Minisitiri w’ubuhinzi n’ubworozi mu Rwanda kuva mu mwaka w’1990 kugera mu 1991, akaba na Minisitiri w’Ingabo kuva mu 1992 kugera mu 1993 yatanze ubuhamya mu rubanza rwa Twahirwa SĂ©raphin na Basabose Pierre baburana ibyaha bya jenoside n’iby’intambara mu rukiko rwa rubanda rwa Brussels mu Bubiligi. Uyu Enjenyeri mu by’amashyamba wavutse […]

RDC: I Kibumba haramukiye imirwano, M23 irashinja leta kugaba igitero ku basivili

Abayobozi b’umutwe wa M23 baravuga ko kuri uyu wa Kabiri, itariki 24 Ukwakira 2023, Ingabo za Guverinoma ya Kinshasa ku bufatanye n’imitwe itandukanye bakorana bagabye igitero ku baturage b’abasivili muri Kibumba no mu nkengero zaho. Ibi byatangajwe n’abavugizi ba M23, Laurence Kanyuka ndetse na Major Willy Ngoma,babinyujije kuri twitter. Laurence Kanyuka yagize ati “Muri aka […]

Ibyo twamenye ku rubanza rwa Gakire Fidele ushobora kuba yaribeshye ku mwaka

Amakuru yacicikanye mu bitangazamakuru byo mu Rwanda yavugaga ko umunyamakuru, Uzabakiriho Gakire Fidele yagombaga kuburanishwa ku itariki ya 23 Ukwakira 2023 mu rukiko rwisumbuye rwa Nyarugenge ariko birangira atanagejejwe ku rukiko. Abatangaje aya makuru bavuze ko uyu Gakire ari we ubwe wabibibwiriye ubwo bari bamusuye kuri Gereza ya Nyarugenge iri i Mageragere ariko byaje gutungurana […]

Umunyamakuru Manirakiza aragezwa mu rukiko

Umunyamakuru Manirakiza Theogene, nyir’ikinyamakuru Ukwezi, aragezwa mu rukiko rw’ibanze rwa Kagarama mu karere ka Kicukiro, aburane ifungwa n’ifungurwa ry’agateganyo ku cyaha akekwaho gukora. Biteganyijwe ko iburanisha kuri uru rwego ritangira saa tatu z’igitondo cy’uyu wa 24 Ukwakira 2023. Urwego rw’igihugu rw’ubugenzacyaha, RIB, tariki ya 11 Ukwakira rwatangaje ko rwafatiye mu cyuho Manirakiza “yakira ruswa” y’amafaranga […]

Yigize kadahumeka acucura iduka ry’imitako

capturebytre.png

Umusore w’imyaka 22 yatawe muri yombi nyuma yo kwigira nka mannequin imbere y’idirishya ry iduka ribarizwa mu gihigu cya Pologne Uyu musore wari wigize nk’igikoresho gifite ishusho y’umuntu bagaragarizaho imyenda icuruzwa(Mannequin), yagumye aho ku iduka maze nyiri iduka amaze kugenda yiba ibicuruzwa birimo imikufi. Abategetsi ba Polonye bavuze ko amaherezo uyu mugabo yakomeje kwiba ariko […]

Rubavu: Umuturage w’u Rwanda yakomerekejwe n’isasu ryarasiwe muri RDC

Guverinoma y’u Rwanda yatangaje ko ku wa Mbere tariki ya 23 Ukwakira hari umuturage wo mu karere ka Rubavu wakomerekejwe n’isasu muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo. Guverinoma mu itangazo yasohoye mu ijoro ryo ku wa Mbere, yavuze ko isasu ryakomerekeje uyu muturage ryaturutse mu mirwano yahuzaga imitwe ishyigikiwe na Guverinoma ya Repubulika Iharanira Demokarasi […]

Umupfakazi w’umunyamakuru wo muri Pakistan yajyanye mu rukiko Igipolisi cya Kenya

Umupfakazi w’umunyamakuru wo muri Pakistan warashwe akicwa n’Igipolisi cya Kenya nyuma yo guhungira muri iki gihugu, kuri uyu wa Mbere yagejeje ikirego mu rukiko arega Igipolisi cya Kenya. Arshad Sharif, wari umuntu unenga cyane ubutegetsi bwa gisirikare muri Pakistan kandi wari ushyigikiye uwahoze ari Minisitiri w’Intebe, Imran Khan, yarashwe mu mutwe ubwo Igipolisi cya Kenya […]