Ubutinganyi bwongeye kugonganisha Uganda na Amerika

Nyuma y’uko Perezida Museveni aherutse gushyira hanze itegeko rihana abatinganyi bigateza impagarara mu miryango itandukanye mpuzamahanga, kuri ubu iri tegeko ryongeye gutuma Amerika yongera gushishikariza abaturage bayo kwirwanaho. Amerika yashishikarije abaturage bayo b’abafatanyabikorwa mu iterambere rya Uganda gushyira igitutu kuri Museveni guhindura amategeko bityo abatinganyi bagahabwa uburenganzira bwabo. Muri iki cyumweru, Amerika yatanze indi nama […]

Uwahoze atoza Amavubi yagaragaje ko yifuza kuyagarukamo

Umudage Antoine Hey wahoze atoza Ikipe y’igihugu ‘Amavubi’, yagaragaje ko afite inyota yo kugaruka kongera kuyibera umutoza. Uyu mutoza w’Umudage yatoje Amavubi y’u Rwanda hagati ya 2017 na 2018. Yasezeye ku kazi ko gutoza iyi kipe nyuma y’uko Amavubi yari amaze gusezererwa muri CHAN ya 2018 yaberaga muri Maroc. Kuri ubu Amavubi nta mutoza mukuru […]

Abasirikare 2 ba UPDF biciwe muri Congo

Abasirikare babiri bo mu ngabo za Uganda (UPDF), biciwe muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo n’abo bikekwa ko ari abarwanyi b’umutwe wa ADF. Ni igitero cyagabwe i Kasindi ku mupaka wa RDC na Uganda mu ijoro ryakeye. Muri rusange abantu batanu barimo abashoferi babiri b’abanye-Congo n’undi umwe w’umunya-Kenya ni bo biciwe muri kiriya gitero. Abasirikare […]

Musanze: Umuturage arashinja ‘umukire inzego zose zitinya’ kumutwarira isambu ku mbaraga

screenshot_20231024-071946_1.jpg

Bazimaziki Aimable wo mu murenge wa Muko w’akarere ka Musanze, arasaba inzego bireba kumurenganura nyuma y’uko umucuruzi ukomeye witwa Habyarimana Pierre amutwariye ubutaka mu buryo yita ubw’imbaraga. Uyu muturage wa ‘Ntahonikora’ avuga ko ikibazo cye n’uyu mukire cyatangiye muri Mata 2022. Avuga ko icyo gihe yashyizwe ku gitutu n’umugore we witwa Mukamana Claudine amusaba ko […]

Kamonyi: Polisi yarashe mu cyico umusore ukekwaho kwica umukecuru w’imyaka 69

Polisi mu karere ka Kamonyi kuri uyu wa Gatandatu yarashe mu cyico umusore witwa Ndahimana Alexis wakekwagaho kwica anize umukecuru witwa Mukarusi Rosalie. Ndahimana w’imyaka 29 y’amavuko yarasiwe mu muduguru wa Kigarama, akagari ka Remera ho mu murenge wa Rukoma. Amakuru y’iraswa rye yemejwe n’Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Rukoma, Mandela Innocent. Amakuru avuga ko uyu […]

BNR yasobanuye imvano y’ifungwa rya Forex Bureau zigera kuri esheshatu

Banki nkuru y’Igihugu, BNR yasobanuye impamvu yafunze Forex Bureau zafunzwe mu gihugu by’umwihariko mu mujyi wa Kigali. Ni nyuma y’uko hari hamaze iminsi havugwa ko amadolari ngo yabuze nyamara BNR yo ikavuga ko ahubwo aribwo aboneka ugereranyije n’amezi atambutse. Abavuga ibi babishingira ku kuba bagana za Forex Bureaus zinyuranye bashaka Amadolari ariko bagataha amara masa.Abayacuruza […]

FARDC iritegura kugaba ibitero by’indege z’intambara: Major Willy Ngoma

Umutwe wa M23 watangaje ko witeguye kwirwanaho, mu rwego rwo guhangana n’ibitero Igisirikare cya RDC giteganya kuwugabaho gikokoresheje indege z’intambara. Byatangajwe n’umuvugizi w’Igisirikare cya M23, Major Willy Ngoma, mu butumwa yanditse kuri X. Yagize ati: “Ihuriro rya Guverinoma mu gutakaza umuvuduko waryo, ryarashe abasivile rikoresheje imizinga iremereye bice bya Bambo risenya amazu, amavuriro ndetse riranitegura […]

Urubyiruko ruri hagati y’imyaka 13 na 24 ruhangayikishije Leta

Leta y’u Rwanda ihangayikishijwe n’urubyiruko ruri hagati y’imyaka 13 na 24 nyuma y’uko bigaragaye ko barimo kunywa inzoga ku rwego rw’umurengera. Ibi ngo bibakururira akaga karimo kurwara agahinda gakabije ndetse no kuba bakwiyahura. Ubushakashatsi bugaragaza ko uru rubyiruko rwihariye 15% mu kunywa inzoga.N’ubwo uru rubyiruko arirwo ruvugwa cyane, n’abakuru nabo usanga bibasiwe n’inzoga z’umurengera. Urwego […]

RDC:Ubuzima bukomeje guhenda muri Kivu zombi

Ubuzima muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo bukomeje guhenda nyuma y’uko ibiciro bya Lisansi byatumbagiye. Ibinyamakuru bitandukanye bivuga ko ubwikorezi bw’abantu n’ibintu byakomeje kuba ikibazo by’umwihariko muri Kivu y’Epfo n’iya ruguru ku buryo ibiciro byikubye Gatatu cg Kane. Muri Kamena uyu mwaka ibiciro byari byashyizweho Litiro ya Lisansi ntiyagombaga kurenza 2995 by’amafaranga akoreshwa muri Congo […]

IDF yivuganye Abu Rakaba wa Hamas

Igisirikare cya Israel (IDF), cyigambye ko cyivuganye Asem Abu Rakaba wari ukuriye ingabo zirwanira mu kirere mu mutwe wa Hamas. IDF yatangaje ko Abu Rakaba yiciwe mu rugo rwe ruherereye mu mujyi wa Gaza, nyuma yo kuraswaho hakoreshejwe indege z’intambara. Uyu mugabo Israel ivuga ko ari we wari ufite mu nshingano za drone z’intambara za […]