RDC:Ubuzima bukomeje guhenda muri Kivu zombi

Sangiza iyi nkuru

Ubuzima muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo bukomeje guhenda nyuma y’uko ibiciro bya Lisansi byatumbagiye.

Ibinyamakuru bitandukanye bivuga ko ubwikorezi bw’abantu n’ibintu byakomeje kuba ikibazo by’umwihariko muri Kivu y’Epfo n’iya ruguru ku buryo ibiciro byikubye Gatatu cg Kane.

Muri Kamena uyu mwaka ibiciro byari byashyizweho Litiro ya Lisansi ntiyagombaga kurenza 2995 by’amafaranga akoreshwa muri Congo ariko ubu iri kugura 5000.

Ibi bibazo bishingiye kubagura ibikomoka kuri Peterole, bakongera bakabigurisha ku giciro cyabo, kuko kompanyi zikora mu bucuruzi bwa Peterole muri Kivu y’amajyepfo zivuga ko zo zitigeze zihindura ibiciro ziyicuruzaho.

Ibi bibaye kandi mu gihe hateganywaga inama igamije gushyiraho imirongo ngenderwaho yo gucuruza ibi bicuruzwa, bishingiyeho ubuzima mu nguni zose z’abaturage baCongo muri rusange

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *