Uwahoze atoza Amavubi yagaragaje ko yifuza kuyagarukamo

Sangiza iyi nkuru

Umudage Antoine Hey wahoze atoza Ikipe y’igihugu ‘Amavubi’, yagaragaje ko afite inyota yo kugaruka kongera kuyibera umutoza.

Uyu mutoza w’Umudage yatoje Amavubi y’u Rwanda hagati ya 2017 na 2018.

Yasezeye ku kazi ko gutoza iyi kipe nyuma y’uko Amavubi yari amaze gusezererwa muri CHAN ya 2018 yaberaga muri Maroc.

Kuri ubu Amavubi nta mutoza mukuru mushya aremeza nyuma yo gutandukana n’umunya-Espagne Carlos Alos Ferrer, n’ubwo hari amazina y’abatoza bikomeje kuvugwa ko bamaze kumvikana na FERWAFA.

Hey abinyujije ku rubuga rwe rwa X, yagaragaje ko yifuza kugaruka gutoza u Rwanda, nyuma y’uko hari abakomeje kubimusaba.

Yagize ati: “Nshuti zanjye, ndabashimira ku bw’umutima mwiza wanyu ndetse n’ubutumwa bwuje urukundo. Sinzi niba iki ari cyo gihe nyacyo cyo kugaruka gutoza Amavubi. Ariko wakora repost y’iyi Tweet niba wifuza ko ngaruka.”

Uyu mutoza yijeje Abanyarwanda ko bishoboka ko bazongera kubonana umunsi umwe.

Mu mikino ikomeye Hey yatoje Amavubi mbere yo gutandukana na yoharimo uwo yatsinzwe na Centrafrique 2-1 mu gushaka itike ya CAN 2019, imikino ibiri yanganyije na Tanzania mu gushaka itike ya CHAN 2018 ayisezera kubera igitego cyo hanze, atsindwa na Uganda 3-0 i Kampala ayitsinda 2-0 i Kigali imusezerera mu rugendo rwo gushaka itike ya CHAN mbere y’uko haboneka amahirwe ya kabiri, u Rwanda rukitabira iri rushanwa rusezereye Ethiopia.

Hey ntiyigeze yemeza abakunzi b’Amavubi kuva yagirwa umutoza ariko byahumiye ku mirari ubwo yatsindwaga n’Ibirwa bya Zanzibar muri Cecafa Senior Cup akanasezererwa muri iryo rushanwa atarenze amatsinda.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *