RDC yahamagaje Ambasaderi wayo muri Kenya na EAC nyuma y’ukwihuza kwa Nangaa na M23

Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo yahamagaje ba Ambasaderi bayo i Nairobi n’i Dar es Salaam, nyuma y’amasaha make Corneille Nangaa wahoze akuriye Komisiyo y’amatora muri iki gihugu yihuje n’imitwe irimo M23. Ku wa Gatanu tariki ya 15 Ukuboza ni bwo Nangaa wari kumwe n’abarimo Bertrand Bisimwa ukuriye Ishami rya Politiki muri M23 bashinze ihuriro bise […]

Icyo Murekatete wahoze ari Meya wa Rutsiro avuga ku mubano wihariye wavuzwe hagati ye na Gatabazi

Murekatete Triphose wahoze ari Umuyobozi w’akarere ka Rutsiro yahakanye amakuru avuga ko yaba yarigeze kugirana umubano wihariye na Gatabazi Jean Marie Vianney, ndetse ko uyu wahoze ari Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu yaba ari we wari waramuhesheje uriya mwanya. Murekatete yabaye Meya wa Rutsiro kugeza muri Kamena uyu mwaka, ubwo yirukanwaga kuri izo nshingano agasimburwa by’agateganyo na […]

Abasirikare b’Abarundi barashinjwa gusambanya abagore b’abanye-Congo ku ngufu

Abasirikare b’Abarundi bari baroherejwe mu butumwa bwo kugarura amahoro muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, barashinjwa ibyaha birimo gusambanya abagore b’abanye-Congo, gushimuta ndetse no kujujubya abasivile. Byatangajwe n’umuryango Burundi Human Rights Initiative (BHRI) uharanira uburenganzira bwa muntu, muri raporo wasohoye ku wa Gatanu tariki ya 15 Ukuboza 2023. Iyi raporo ivuga ko abasirikare b’u Burundi […]

Israel yishe abaturage bayo nyuma yo kubibeshyamo Hamas

Igisirikare cya Israel (IDF) cyatangaje ko cyarashe abaturage batatu ba kiriya gihugu, nyuma yo kwibeshya kikabitiranya n’abarwanyi b’umutwe wa Hamas. IDF ibinyujije ku rubuga rwayo rwa X yatangaje ko aba bantu bari barafashwe bugwate na Hamas yabiciye mu gace ka Shejaiya. Iti: “Mu gihe cy’imirwano yo muri Shejaiya, IDF yibeshye ingwate z’abanya-Israel mo umwanzi, birangira […]

Mme Jeannette Kagame yagaragaje uko kunywa inzoga nyinshi byabaye icyorezo

Madamu Jeannette Kagame asanga uburyo abantu basigaye banywamo inzoga haba abato cyangwa abakuru biteye inkeke ku buryo hatagize igikorwa hari byinshi byakwangirika. Ni ubutumwa yahaye abitabiriye Ihuriro ry’Urubyiruko ryateguwe n’Umuryango Imbuto Foundation, mu bukangurambaga ‘Tunywe Less’ bushishikariza urubyiruko kunywa inzoga mu rugero, bwabereye i Kigali ku mugoroba wo kuri uyu wa Gatanu tariki ya 15 […]

DR.Congo yatabaje Umuryango w’Abibumbye

Repubulika Iharanira Demokarasi ya Kongo (DRC) yasabye Umuryango w’Abibumbye (Loni) ubufasha mu gutwara ibikoresho bikenerwa mu matora rusange ateganyijwe mu cyumweru gitaha. Mu ibaruwa ambasaderi wa DRC yandikiye akanama k’Umuryango w’abibumbye gashinzwe umutekano, yasabye ubufasha bwo kwimura ibikoresho by’amatora mu ntara zitandukanye zitarimo ibikoresho bihagije. Congo irasaba ubufasha , nyuma y’uko igihugu cya Angola cyanze […]

Ubuhamya: Uko Maniraguha yahindutse indyarya ruharwa kubera ‘betting’

Abantu benshi bakunze kwisanga barabaye imbata z’imikino y’amahirwe, ku buryo badashobora kubaho batagerageje gushaka ibibatunga muri iyi mikino. Kuri benshi babatwa n’iyi mikino bahuriza ku kuba ibasega iheruheru, ibirangira bisanze baraguye mu nyenga y’ubukene, amadeni y’urudaca atanasigana n’uburyarya. Ibi biterwa n’uko amenshi mu ashyirwa muri iyi mikino yigira mu mifuka y’abashinze Company zayo, gusa kuba […]

RDC yijunditse Kenya

Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo yijunditse Kenya iyihora kuba yaremeye ko ihuriro Alliance Fleuve Congo rishingirwa ku butaka ryayo. Ku wa Gatanu tariki ya 15 Ukuboza ni bwo iri huriro rya Politiki ariko rinafite igisirikare ryashingiwe i Nairobi muri Kenya. Corneille Nangaa wahoze ari Perezida wa Komisiyo y’amatora muri Congo afatanyije n’imitwe irimo M23 ndetse […]