Madamu Jeannette Kagame asanga uburyo abantu basigaye banywamo inzoga haba abato cyangwa abakuru biteye inkeke ku buryo hatagize igikorwa hari byinshi byakwangirika.
Ni ubutumwa yahaye abitabiriye Ihuriro ryâUrubyiruko ryateguwe nâUmuryango Imbuto Foundation, mu bukangurambaga âTunywe Lessâ bushishikariza urubyiruko kunywa inzoga mu rugero, bwabereye i Kigali ku mugoroba wo kuri uyu wa Gatanu tariki ya 15 Ukuboza 2023.
Madamu Jeanette Kagame, avuga ko hakwiye gukomeza gukora ubukangurambaga kuko bifasha gukomeza gushimangira gahunda ya ‘Tunywe Less’.
Ati: âIki cyorezo cyâinzoga, yaba mu bato bataragira imyaka yâubukure, haba mu mujyi cyangwa se mu cyaro, giteye impungenge. Mu bakuru na bo si shyashya kandi bakagombye kuba batubera urugeroâ.
Jeannette Kagame yagaragaje impamvu Leta yashyizeho gahunda ya Tunywe mu Rugero (Tunywe Less) no kuvaga ngo inzoga si izâabato, ko byashyizweho mu rwego rwo gufatanya nkâUmuryango Nyarwanda mu kumva ububi bwâinzoga ku buzima, ibijyanye nâimitekerereze, imibanire, imibereho nâiterambere ryâumuryango nâigihugu mu rwego rwo gukumira no kurandura ubusinzi.
Yasabye abari bitabiriye iri huriro ryâurubyiruko gutekereza ku cyatuma abantu bagera aho babatwa nâinzoga, akavuga ko hari ubwo bituruka ku bantu babaye mu buzima bugoye bugatuma bishora mu nzoga bumva ari ho babonera igisubizo.


