Tuzakomeza gukora ibishoboka ngo Abanyarwanda bahore batekanye – Perezida Kagame

Mu butumwa bosoza umwaka wa 2023 perezida Kagame yageneye Abanyarwanda bose yashimangiye ko nk’Igihugu kizakomeza gukora ibishoboka byose mu rwego rwo gushakira Abanyarwanda Amahoro n’umutekano, anashimangira ko u Rwanda ruzakomeza no gusagurira uwo mutekano ku bihugu bizarwitabaza. Ni ubutumwa umukuru w’Igihugu asanzwe atanga ku munsi wa nyuma w’umwaka, ubwo kuri iyi nshuro bukaba buje buhurirana […]

Tshisekedi yatorewe kuyobora RDC muri manda ya 2

Komisiyo y’amatora muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (CENI), yemeje ko FĂ©lix Antoine Tshisekedi Tshilombo wari usanzwe ari Perezida w’iki gihugu ari we wegukanye intsinzi mu matora aheruka. Tshisekedi w’imyaka 60 y’amavuko yatorewe kuyobora RDC mu myaka itanu iri imbere ahigitse bagenzi be 25 bari bahatanye. Ni nyuma yo kugira amajwi 73% nk’uko ibyavuye mu […]

Amerika yasenye amato 3 y’Aba-Houthi nyuma yo kurasa ku bwato bw’Abanya-Danemark

Igisirikare cyo mu mazi cy’Abanyamerika cyarimbuye “ubwato buto” bw’inyeshyamba z’Aba-Houthi zo muri Yemen zageragezaga kwinjira mu bwato bwikoreye kontineri mu Nyanja Itukura. Ingabo za Amerika zavuze ko amato ane yaturutse mu turere tugenzurwa n’Aba Houthi muri Yemen yarashe ku bwato Maersk Hangzhou, maze agera muri metero imwe hafi y’ubwo bwato. Kajugujugu zavuye ku bwato bw’intambara […]

M23 yihakanye umurwanyi wayitiriwe Nangaa atangira ubutumwa bukomeye i Rutshuru

gcma_c6wgaa7gge.jpg

Nyuma y’aho inyeshyamba za Wazalendo kuri uyu wa Gatandatu ushize zigaragaje umurwanyi zise uwa M23 zafatiye ku rugamba, umutwe wa M23 witakanye uyu muntu werekanwe ivuga ko ari umusirikare w’Umurundi, mu gihe kuri iki Cyumweru hagaragaye amafoto ya mbee ya Corneille Nangaa muri Rutshuru ari kumwe n’abayobozi ba M23 barimo Bertrand Bisimwa na Gen. Sultan […]

2024 Koreya ya Ruguru irateganya kohereza ibindi byogajuru by’ubutasi no kongera intwaro za kirimbuzi

Koreya ya Ruguru yavuze ko izohereza izindi satelite eshatu z’ubutasi za gisirikare, ikubaka drone za gisirikare no kongera intwaro za kirimbuzi mu 2024, mu gukomeza gahunda yo kuvugurura igisirikare cyagerageje intwaro nyinshi muri uyu mwaka. Mu Gushyingo, Pyongyang yohereje icyogajuru cy’ubutasi mu ruzinduko ku nshuro ya gatatu kandi muri uku kwezi, yongeye kohereza misile ikomeye […]

Rubavu: Jamila arasaba Perezida Kagame kongera kumurenganura

ibaruwa_ya_nyakubahwa_perezida_wa_repubulika-1.jpg

Uwitwa Jamila Hamood Salim, nyiri hotel yitwa La Bella, iherereye mu Mudugudu wa Rubona, Akagali ka Rurembo mu Murenge wa Nyamyumba, mu Karere ka Rubavu aravuga ko yariganyijwe n’umuturanyi we ubutaka bufite meterokare zisaga 1000 hirengagijwe ibyemezo by’inkiko, ibyanatumye yitabaza Perezida wa Repubulika ngo amurenganure. VIDEO : JAMILA HAMOOD ARATABAZA PEREZIDA KU KARENGANE ARI GUHURA […]

Ingabo za Canada mu kurinda Umujyi wa Goma bivugwa ko M23 ishaka gufata na Bukavu

Abayobozi ba Canada bavuga ko ingabo zishinzwe kubungabunga amahoro z’Abanyakanada ari “abafatanyabikorwa b’ingenzi” mu mugambi w’Ingabo z’Umuryango w’Abibumbye wo kurinda Umujyi wa Goma igitero cy’umutwe w’inyeshyamba za M23. Ni mu gihe raporo nshya y’impuguke za Loni ivuga ko uyu mutwe ushaka gufata Goma ndetse na Bukavu. Nyuma yo ku gahenge imirwano hagati y’umutwe wa M23 […]

BNR yihanije abantu bashyira ibiciro mu madolari bakorera mu Rwanda

Gushyira igiciro cy’ibicuruzwa na serivisi mu mafaranga y’amahanga birabujijwe kandi bihanwa n’amategeko, kandi ubikora wese azabibazwa, nkuko Banki Nkuru y’u Rwanda (BNR) n’urwego rushinzwe kugenzura ibijyanye n’imari bibukije abaturage. Ibi ni bimwe mu byibutswa bikubiye mu itangazo ryashyizwe ahagaragara ku bucuruzi bw’imari banki yasohoye kuri konti yayo ya X kuri uyu wa Gatandatu ushze, itariki […]

Ingabo za MINUSMA zirarangiza kuva muri Mali burundu kuri iki Cyumweru

Kuri iki Cyumweru, Ingabo z’Umuryango w’Abibumbye zishinzwe kubungabunga amahoro (MINUSMA) zirasoza igikorwa cyo kuva muri Mali, nyuma y’ubutumwa bumaze igihe kirekire cy’imyaka icumi. Ubutuwa bwa MINUSMA bwatangiye mu 2013 nyuma y’umwaduko w’inyeshyamba zitwaje intwaro, ariko yasabwe kuhava na guverinoma ya gisirikare iri ku butegetsi. Umuyobozi w’ubutumwa bw’Umuryango w’Abibumbye yavuze ko izi ngabo za MINUSMA zakoze […]

Hari gahunda yo kongerera ubushobozi Mituweli ikajya igurirwaho imiti yose

Mu gihe bamwe mu bivuriza kuri Mutuelle de Sante bavuga ko hari imiti itishyura kwa muganga bikabasaba kuyigura ahandi bahenzwe, Ikigo cy’Igihugu cy’Ubwiteganyirize (RSSB) kirizeza ko hari gahunda yo kongerera ubushobozi mituweli kugira ngo ijye igurirwaho imiti yose. Kutabona imiti yose bandikirwa iyo bagiye mu bitaro ndetse n’ibigonderabuzima, bikabasaba kujya kuyigurira muri farumasi ku kiguzi […]

Goma: Gen. Bruno Mpenzo wa FARDC yatawe muri yombi azira FDLR

GĂ©nĂ©ral Major Bruno Mpezo, Komanda w’Akarere ka 34 ka gisirikare muri Kivu y’Amajyaruguru, yatawe muri yombi kuri uyu wa Gatandatu ushize afatiwe i Goma ashinjwa ibyaha birimo gukorana na FDLR kandi byarabujijwe. Aya makuru y’ifatwa rya Gen Mpenzo yemejwe n’Umuvugizi wa FARDC, Gen. Sylvain Ekenge mu itangazo yasomeye kuri televiziyo y’igihugu. Ati : «  uyu […]