Umunyarwanda yirukanwe muri Tour du Rwanda anacibwa amande
Umunyarwanda Ngendahayo JĂ©rĂ©mie ukinira ikipe ya May Stars, yakuwe muri Tour du Rwanda anacibwa amande azira gufata ku modoka. Uyu musore yakoze ayo makosa ku wa Gatatu tariki ya 21 Gashyantare, ubwo hakinwaga agace ka kane ka Tour du Rwanda kavaga i Karongi kerekeza i Rubavu. Amande ya Frw 290,000 ni yo uyu musore yaciwe, […]
IGP Felix Namuhoranye yakiriye Minisitiri w’umutekano wa Centrafrique
Umukuru wa Polisi, IGP Felix Namuhoranye, kuri uyu wa Kane yakiriye ku cyicaro gikuru cya Polisi y’u Rwanda ku Kacyiru, Michel Nicaise Nassin, Minisitiri w’umutekano muri Repubulika ya Centrafrique ari kumwe na General Landry Ulrich Depot, Umuyobozi Mukuru wa Jandarumori (Gendarmerie) muri icyo gihugu. Minisitiri Nicaise Nassin n’itsinda ayoboye bari mu Rwanda mu ruzinduko ruzamara […]
Tour du Rwanda:Umufaransa Pierre Latour niwe wegukanye etape ya gatanu
Irushanwa rya Tour du rwanda rikomeje kuzenguruka igihugu rikomeje gutungurana ku bakinnyi , aho bakomeje kugenda basimburanwa, gusa igikomeje guhangwa amaso ni nde munyarwanda uzaza hafi mu basiganwa dore ko kugeza ubu ntawe uregukana agace runaka cyangwa umwenda w’umuhondo. Umufaransa Pierre Latour ukinira TotalEnergies ni we wegukanye Agace ka Gatanu ka Tour du Rwanda 2024 […]
Perezida Salva Kiir wa Sudan y’Epfo yageze mu Rwanda
Perezida wa Sudani y’Epfo akaba n’Umuyobozi wa EAC Salva Kiir Mayardit yageze mu Rwanda, aho aje mu ruzinduko rw’akazi. Akigera ku kibuga cy’indege cya Kigali i Kanombe, yakiriwe na Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga Vincent Biruta. Uruzinduko rwa Salva Kiir, ruje rukurikira urwo perezida wa Pologne Andrzej Sebastian Duda aherutse kugirira mu Rwanda muri uku kwezi.
Ghana:Kubembereza abatinganyi bizarangirana n’ukwezi kwa Werurwe
Inteko ishinga amategeko ya Ghana ivuga ko umunshinga wo kunonosora itegeko rihana abatinganyi uraba urangiye mu kwezi kwa Werurwe 2024. Uyu mushinga w’itegeko uvuga ko uzajya ugaragaraho ubutinganyi azajya afungwa imyaka itatu, mu gihe uharanira uburenganzira bw’abatinganyi azakatirwa igifungo cy’imyaka 10 muri gereza. Abanyamadini , asenga mu buryo bwa gakondo, basaba ko uyu munshinga wakwihutishwa […]
Dani Alves yakatiwe igifungo cy’amezi 54
Urukiko rwo mu mujyi wa Barcelona muri Espagne rwakatiye umunya-BrĂ©sil Dani Alves igifungo cy’imyaka ine n’igice (amezi 54), nyuma yo kumuhamya icyaha cyo gufata ku ngufu. Alves w’imyaka 40 y’amavuko yamenyekanye cyane ubwo yakiniraga FC Barcelona. Muri uku kwezi ni bwo urukiko rwamuburanishije ku cyaha cyo gusambanya ku ngufu umukobwa bari bahuriye mu kabyiniro k’i […]
NEC yashyize ahagaragara ingehabihe y’amatora ya perezida n’abadepite
Komisiyo y’igihugu ishinzwe amatora (NEC) yashyize ahagaragara ingengabihe y’amatora ya perezida n’abadepite yo mu 2024 ateganijwe muri Nyakanga. Igihe cyo kwiyamamaza kizatangira ku itariki ya 22 Kamena, kikazarangira ku ya 13 Nyakanga mbere y’uko amatora atangira kuva ku itariki ya 14 na 16 Nyakanga, nk’uko byatangajwe na NEC kuri uyu wa Gatatu, itariki ya 21 […]
Afurika y’Epfo: Minisitiri w’ingabo yemeje ko abasirikare 2 baherutse gupfira muri DRC atari aba mbere
Minisitiri w’ingabo wa Afurika y’Epfo, Thandi Modise, yavuze ko Abasirikare ba Afurika y’Epfo (SANDF) boherejwe muri Repubulika ya Demokarasi ya Congo (DRC) bazakomeza guharanira amahoro muri iki gihugu, yemeza ko abasirikare 2 baherutse kuhapfira atari aba mbere. Icyemezo cya Afurika y’Epfo cyo gutanga ingabo mu butumwa bw’Umuryango w’Iterambere w’ibihugu bya Afurika y’Amajyepfo (SADC) cyamaganwe n’amashyaka […]
Inzara ikomeje kuvuza ubuhuha mu Mujyi wa Goma
Mu mujyi wa Goma , haravugwamo inzara ikabije nyuma y’uko intambara ihuza M23 na FARDC ifashashe indi ntera.. Iyi ntambara yatumye inzira zitaba nyabagendwa bitewe n’uko uyu mujyi ugoswe.Abahaturiye bavuga ko mu gihe iyi ntambara yaba ikomeje, ishobora gusiga Goma mu mapfa itazapfa kwikuramo Umubyeyi umwe waganiriye na RFI, yavuze ko amasoko yose mato yagemuriraga […]
USA: Umuyapani arashinjwa gushaka guha Iran ubutare bwa uranium na plutonium
Abashinjacyaha bo muri Amerika bashinje umuntu ukekwaho kuba muri mafiya yo mu Buyapani kuba yaracuze umugambi wo kugurisha magendu ibikoresho byo gucura ibisasu bya kirimbuzi. Bivugwa ko Takeshi Ebisawa w’imyaka 60, yagerageje kugurisha ubutare bwa uranium na plutonium yizeraga ko buzajyanwa muri Iran gukoreshwa mu kubaka igisasu cya kirimbuzi. Muri Mata 2022, Ebisawa na mugenzi […]
Gen David Sejusa ashyigikiye ko u Rwanda rufasha M23
Gen (Rtd) David Sejusa Tinyefuza wahoze mu ngabo za Uganda, yagaragaje ko ashyigikiye kuba u Rwanda rwaha ubufasha umutwe wa M23 bijyanye no kuba Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo na yo yarinjije mu ngabo zayo abarwanyi b’umutwe wa FDLR. Ibihugu bitandukanye birangajwe imbere na Leta Zunze Ubumwe za Amerika n’u Bufaransa bimaze iminsi bishyira igitutu […]
RDC yijunditse EU iyihora amasezerano yasinyanye n’u Rwanda
Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo yijunditse Umuryango w’Ubumwe bw’u Burayi, nyuma y’amasezerano y’ubufatanye agamije guteza imbere ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro butangiza ibidukikije uheruka gusinyana n’u Rwanda. Ku wa 19 Gashyantare ni bwo ayo masezerano yasinyiwe i Bruxelles mu Bubiligi. Ku ruhande rw’u Rwanda yasinywe na Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane, Dr Vincent Biruta, mu gihe ku ruhande […]
Ururimi rw’Ikinyarwanda ruratabarizwa
Inzego bireba zirimo Inteko Nyarwanda y’Ururimi n’Umuco ziratabariza ururimi rw’Ikinyarwanda nyuma y’uko bigaragaye ko ikoreshwa ryarwo riri inyuma y’urw’icyongereza. Ubushakashatsi bugaragaza ko Ikinyarwanda gikoreshwa gake cyane ku byapa ndetse n’izindi nyandiko kuko iyo rutavangiye rukoreshwa ku kigero cya 15%, mu gihe iyo kivanzwe n’izindi ndimi gukoreshwa ku kigero cya 48%. Ibi byagarutsweho bivuye muri raporo […]
Abanyeshuri 4 ba Kibogora Polytechnic bahiye nyuma ya gaz yaturikiye aho barara
Abanyeshuri bane ba Kaminuza ya Kibogora Polytchnic bahiye barakomereka nyuma ya gaz yaturikiye mu nyubako abahungu bararamo, ahagana saa mbiri n’igice z’umugoroba wo kuri uyu wa Gatatu, itariki 21 Gashyantare. Abo banyeshuri uko ari bane bahiye amaguru n’amaboko, ubu barwariye mu Bitaro bya Kibogora mu Karere ka Nyamasheke nk’uko amakuru agera ku Imvaho Nshya dukesha […]
Ukraine: Abasirikare 60 b’u Burusiya biciwe mu kigo cy’imyitozo muri Donetsk
Amakuru avuga ko Nibura ingabo 60 z’u Burusiya zishwe nyuma y’uko ahantu hakorerwa imyitozo kwitoreza mu burasirazuba bwa Ukraine bwigaruriwe harashwe misile ebyiri. Amakuru aturuka aha agera kuri BBC avuga ko ingabo zari ziteraniye aho mu karere ka Donetsk zitegereje kuhagera k’umuyobozi mukuru. Amashusho y’ibyabaye yagaragaye yerekana umubare munini w’abapfuye. Umukozi w’u Burusiya yemeje ko […]
Kenya:Pasiteri Mackenzie n’umugore we biyicishije inzara bananirwa kuburana
Ku wa kabiri, umucamanza wo muri Kenya yategetse ko Pasiteri Mackenzie n’umugore we Rhoda Maweu bajyanwa kwa muganga igitaraganya nyuma yo kwiyicisha inzara bakananirwa kuburana. Mackenzie n’umugore we bafunganwe n’abandi bantu 94 bashinjwa ibyaha birenga 200 .Benshi muri bo nabo biyicishije inzara kugirango babe barekurwa ariko biba iby’ubusa kuko umucamanza Alex Ithuku yahise asaba ko […]
Muhanga: Bafashwe bagerageza guhindura pulake za moto ebyiri bacyekwaho kwiba
Polisi y’u Rwanda ku bufatanye n’ubuyobozi bw’inzego z’ibanze n’abaturage mu Karere ka Muhanga, yafashe kuri uyu wa Gatatu tariki ya 21 Gashyantare, abagabo batatu bacyekwaho kugira uruhare mu bujura bwa moto no kuzihindurira nimero iranga ikinyabiziga (Pulake). Abafashwe ni umugabo w’imyaka 30 usanzwe ari umumotari n’abakanishi babiri; umwe ufite imyaka 48 na mugenzi we w’imyaka […]
Imbaraga za gisirikare nta gisubizo zizazana: AU ibwira RDC
Umuryango wa Afurika yunze Ubumwe (AU), wasabye Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo n’u Rwanda gukemura amakimbirane bifitanye biciye mu nzira y’ibiganiro, ubiburira ko intambara nta gisubizo izigera izana. Ibihugu byombi bimaze igihe bidacana uwaka, ahanini bitewe n’uko RDC ishinja u Rwanda gutera inkunga inyeshyamba zo mu mutwe wa M23. U Rwanda ruhakana ibyo birego ahubwo […]