RIB yinjiye mu kibazo cy’umukinnyi wakubiswe n’umuyobozi

Nyuma y’uko hasohotse amakuru y’uko Kapiteni w’ikipe ya Inyemera WFC yakubiswe n’abayobozi aziri kwishyuza amafaranga, Urwego rw’’igihugu rw’ Ubugenzacyaha RIB, rwatangaje ko rwatangiye iperereza ngo hamenyekanye ukuri kwa nyako kuri ayo makuru. Mu Cyumweru gishize nibwo hasakaye amakuru yavugaga ko Kapiteni wa Inyemera, Bertine Mutuyemungu, yakubiswe ubwo yajyanaga na Perezida w’ikipe ku karere ka Gicumbi […]

Perezida Kagame yakiriye mu Urugwiro January Makamba

Perezida Paul Kagame kuri uyu wa Gatatu tariki ya 13 Werurwe yakiriye mu biro bye Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga wa Tanzania, January Makamba wari mu ruzinduko rw’akazi mu Rwanda. Kuri uyu wa Gatatu ni bwo uyu mukuru wa dipolomasi ya Tanzania yasoje uruzinduko rw’iminsi ine yagiriraga i Kigali. Ni uruzinduko rwari rugamije guteza imbere umubano wa […]

Amatariki y’ubukwe bwa Kapiteni wa Rutsiro FC yamenyekanye

Ubukwe bwa Bahati Emilien, ukinira Rutsiro FC buzabera mu karere ka Rubavu

Kwizera Bahati Emilien w’imyaka 27, umaze imyaka irenga 10 ari umukinnyi wabigize umwuga mu ikipe anabereye kapiteni ya Rutsiro FC, amatariki y’ubukwe bwe yamenyekanye. Amakuru agera kuri Bwiza.com avuga ko Ubukwe bwa Emilien buteganyijwe kuzaba tariki 04 Gicurasi 2024, bukazabera mu karere ka Rubavu nk’uko Save the date dufitiye kopi ibigaragaza. Bahati Emilien mu kiganira […]

All Africa Games: U Rwanda rukomeje gukubitirwa ahababaza

gijihfwwqaa8c4w.jpg

Abakinnyi bahagarariye u Rwanda mu mikino ya All Africa Games ikomeje kubera i Accra mu gihugu cya Ghana, bakomeje gukubitirwa ahababaza na bagenzi babo bo mu bindi bihugu. Abakinnyi 33 barimo abakina umukino wo gusiganwa ku igare, cricket, volleyball ikinirwa ku mucanga, Basketball ikinwa n’abantu batatu ndetse n’abasiganwa ku maguru ni bo bahagarariye u Rwanda […]

Burundi: Abapolisi batunguwe no gusanga uwo bahigaga ari mugenzi wabo wari utwaye magendu

gijqd7wxqaaag5t.png

Adjudant Alexis Vyamungu wo mu Gipolisi cy’u Burundi (PNB) ukorera ku bugenzuzi bukuru bw’igipolisi yafatanwe n’abandi bantu babiri atwaye magendu y’ibicuruzwa bitandukanye kuri bariyeri ya Nyamitanga mu Ntara ya Cibitoke, nyuma yo kugerageza gucika abapolisi bamuhagarikaga ntibimuhire. Ibi bintu byabaye ku Cyumweru, itariki 10 Werurwe, ubwo abo bantu bari mu modoka ya KIA bangaga guhagarara […]

Kayonza:Abamamyi b’ibigori baciwe amamiliyoni bazira guhenda abaturage

Abamamyi bagera ku 105 bamaze gufatirwa ibihano, bazira kurangura umusaruro w’ibigori mu bahinzi batarabiherewe uburenganzira. Minisiteri y’Ubucuruzi n’Inganda itangaza ko yamaze guca amande ya miliyoni 40,5Frw aba bamamyi nk’uko Karangwa Cassien ushinzwe ubucuruzi bw’imbere mu gihugu yabitangaje kuri uyu wa Gatatu mu kiganiro na RBA. Yavuze ko abo bamamyi bajya kugura umusaruro w’ibigori banyuze inzira […]

Rutahizamu Musa Esenu yarezwe muri FIFA

38991-460081709124705.jpg

Rutahizamu Musa Esenu bakunze kwita ‘Simba’ yarezwe muri FIFA hamwe na Bul FC akinira, aho bashinjwa uburiganya bakoreye ikipe yo muri Iraq. Esenu watandukanye na Rayon Sports muri Mutarama nyuma yo kurangiza amasezerano ye, yisanze mu rubanza gute? Ubwo uyu mukinnyi yasozaga amasezerano ye muri Rayon Sports, binyuze mu bakomisiyoneli be yahise abona ikipe nshya. […]

Abihaye Imana 3 bakomoka mu Misiri biciwe muri Afurika y’Epfo

Polisi yo muri Afurika y’Epfo yavuze kuri uyu wa Gatatu ko iri gukora iperereza ku iyicwa ry’abihayimana batatu b’Abanyamisiri biciwe mu kigo cy’abihaye Imana mu burasirazuba bw’umurwa mukuru, Pretoria. Ku wa Kabiri, Itorero ry’Aba-Orthodox b’aba copte ryo muri Afurika y’Epfo ryatangaje ku rubuga rwa Facebook ko batatu mu bihayimana babo bakorewe “ubugizi bwa nabi.” Yongeyeho […]

Perezida Samia yahuje Diamond na Harmonize batavuga rumwe

whatsapp_image_2024-03-13_at_14.55_22_dd3a2664.jpg

Perezida wa Tanzania, Samia Suluhu Hassan yahurije hamwe Harmonize na Diamond Platnumz bari bamaze imyaka itandatu badahura kubera inzigo yari iri hagati yabo bombi. Inkuru yazindukiye mu binyamakuru byo muri Tanzani, ni ukongera guhura kwa Diamond na Harmonize badacana uwaka, aho bapfa ko umwe yahemukiye undi abyita ubufasha. Aba bahanzi bongeye guhura mu ijoro ryo […]

Urukiko rwateye utwatsi ubusabe bwa Ingabire Victoire

Urukiko Rukuru kuri uyu wa Gatatu tariki ya 13 Werurwe, rwateye utwatsi ubusabe bw’umunyapolitiki Ingabire Victoire Umuhoza wari wararwitabaje ngo rumuhanagureho ubusembwa. Ku wa 14 Gashyantare ni bwo uru rukiko rwumvise ikirego Ingabire yari yararugejejeho asaba gukurirwaho ubusembwa, nyuma yo gufungwa muri 2013 ahamijwe ibyaha byo kugambanira igihugu agamije kukibuza umudendezo ndetse no kurema umutwe […]

Sat-B yinjiye muri Dynamo BBC yanze kwambara Vist Rwanda

whatsapp_image_2024-03-13_at_13.47_02_433fa472.jpg

Umuhanzi Bizimana Aboubakar Karume wamenyekanye nka Sat-B mu muziki wo mu Burundi, yiyemeje kuba umufana mushya wa Dynamo BBC yabujijwe kwambara Vist Rwanda muri BAL2024. Dynamo BBC yabujijwe na Febabu kwambara imyenda yanditseho Vist Rwanda aho byayiviriye guterwa mpaga inshuro ebyiri ndetse binatuma basezererwa mu irushanwa rya BAL. Nyuma y’uko isezerewe, Dynamo BBC yasohoye ubutumwa […]

Byabagamba na Rusagara bahagaritse urubanza bari batangije muri EACJ

Tom Byabagamba na Frank Rusagara bahoze mu Gisirikare cy’u Rwanda bakuye ikirego cyabo mu Rukiko rw’Ubutabera rwa East Africa (EACJ) aho bari bajuririye igihano bahawe. Kuri ubu aba bombi bakatiwe igifungo cy’imyaka 15 mu Rwanda, nyuma yo guhamwa n’icyaha cyo gukwirakwiza ibihuha bagamije gukangurira abaturage kwigomeka kuri guverinoma yashyizweho, gutunga imbunda mu buryo butemewe n’amategeko, […]

Mu baturanyi b’u Rwanda Hari ishuri abahungu bose bategetswe kwambara amajipo

info-1.jpg

Ntibisanzwe, kumva cyangwa se kubona umuntu w’igitsina gabo yambaye ijipo kandi ntacyo bimubwiye! kuri ubu ari abameze gutyo babonetse mu gihugu gituranye n’u Rwanda kirimo ibwiriza rivuga ko abahungu baryigamo bagomba kujya bambara amajipo nk’impuzankano bahuriyeho n’abakobwa bigana. Gusa uyu mwihariko w’iri shuri wakunze kunengwa na benshi. Ni ishuri riri mu gihugu cya Uganda, ryitwa […]

Burundi:Perezida Ndayishimiye yashegeshwe n’urupfu rwa Lt Gen.Bizimana

Lieutenant Général de Police Godefroid Bizimana wari umwe mu ba Ofisiye bakomeye, yamaze kwitaba Imana. Ni urupfu rwatangajwe na Perezida Ndayishimiye abinyujije ku rukuta rwe rwa X, aho yavuze ko babajwe n’urupfu rwe. Yagize ati”Tubabajwe cyane n’urupfu rwa Lieutenant Général de Police Godefroid BIZIMANA, Ubutwari n’ubwitange bye byamuranze mu gukorera igihugu cyamwibarutse ntibizibagirana.Twifatanyije n’umuryango n’incuti […]

Kwiringira Sifa w’i Rubavu yishwe n’abagizi ba nabi

giibao_xgaasyx-.jpg

Mu karere ka Rubavu mu ntara y’Uburengerazuba bw’u Rwanda haravugwa inkuru y’akababaro y’urupfu rw’umubyeyi witwa Kwiringira Sifa wishwe n’abagizi ba nabi bataramenyekana. Byabaye mu mugoroba wa tariki 12 Werurwe 2024, ahagana saa moya z’umugoroba mu murenge wa Rubavu, akagari ka Buhaza. Urupfu rw’uyu mubyeyi ruje mu gihe muri aka karere ka Rubavu hari hamaze iminsi […]

Stephen Curry ashobora kuziyamamariza kuba perezida w’Amerika

Umukinnyi w’icyamamare mu mukino wa Basketball, akaba asanzwe akinira Golden State Warriors, Stephen Curry, ashobora kwinjira muri politiki mu bihe biri imbere ubwo azaba asoje urugendo rwe mu mukino w’intoki. Ubwo yari ari mu kiganiro CBS Morning gikorwa na Duncan Jericka, yabajijwe niba yajya muri politike ndetse akaba yaniyamamariza kuba Perezida w’igihugu mu gihe yaba […]

Perezida Kagame yemeje ko azashyigikira kandidatire ya Raila Odinga

Perezida Paul Kagame yatangaje ko azashyigikira kandidatire y’umunya-Kenya Raila Odinga uri mu biyamamariza kuyobora Komisiyo y’Umuryango wa Afurika yunze Ubumwe (AU). Umukuru w’Igihugu yatangaje ko azashyigikira kandidatire ye ubwo yaganiraga na Televiziyo ya NTV yo muri Kenya. Ati: “Raila ndamwubaha, nzi intambara yarwanye”. Perezida Kagame by’umwihariko yagaragaje ko Raila Odinga yakoze akazi gakomeye, ubwo hagati […]

Byarangiye Donald Trump na Joe Biden bagiye kongera guhatanira kuyobora Amerika

Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Joe Biden, hamwe n’uwamubanjirije, Donald Trump, bombi batambutse icyiciro cy’ibanze cyo kwemererwa guhagararira amashyaka yabo mu matora yo mu Gushyingo, bakaba bagiye kongera guhatanira umwanya wa Perezida. Kuri uyu wa Kabiri ushize, leta enye, ifasi imwe y’Abanyamerika hamwe n’Abademokarate baba mu mahanga bakoze amatora yabo y’ibanze. Ibyavuye mu […]

RDC:UNHCR irimo gutabaza nyuma yo kubura miliyoni 200 USD

Ibiro bya Komiseri mukuru ushinzwe Impunzi (UNHCR) , avuga ko hakenewe amadolari arenga miliyoni 200 z’amadolari y’Amerika kugira ngo hakemurwe ibibazo by’abaturage bakomeje gukurwa mu byabo mu burasirazuba bwa DRC. Angele Dikongue Atangana, yabitangaje ku wa kabiri tariki ya 12 Werurwe 2024 i Kinshasa, mu nama ya mbere y’uyu mwaka yateguwe n’inzego z’ububanyi n’amahanga muri […]

Mugireza Jean Baptiste ’Migi’ yashatse kwiba igikombe Rayon Sports yatwaye APR FC

whatsapp_image_2024-03-13_at_10.21_33_59e77256.jpg

Umutoza wongerera imbaraga abakinnyi ba Musanze FC, Mugireza Jean Baptiste ’Migi’, yavuze ukuntu yashatse guterura igikombe cya Super Cup cyari cyimaze kwegukanwa na Rayon Sports, akacyirukana. Tariki 12 Kanama 2023, nibwo Rayon Sports yanyagiraga APR FC ibitego bitatu ku busa ndetse inayitwara igikombe cya Super Cup. Kuri uwo mukino, igikombe cyahawe Rayon cyari cyazanwe na […]

Uganda: Urukiko rwateye utwatsi icyifuzo cy’itsinda ryunganira abaryamana bahuje igitsina

Kuri uyu wa Kabiri, itariki 12 Werurwe, urukiko rwo muri Uganda rwateye utwatsi icyifuzo cy’itsinda ryunganira abaryamana bahuje igitsina rishaka guhatira guverinoma kuryandika, nk’uko umunyamategeko wabisabye yabitangaje. Ishyirahamwe Sexual Minorities Uganda (Smug) ryatanze ikirego mu rukiko rukuru rw’igihugu bwa mbere mu 2015 nyuma y’uko umwanditsi wa guverinoma w’amasosiyete yanze kurishyira ku rutonde, ibyo bikaba byari […]

Mike Tyson agiye kurwana n’umu-YouTuber

Mike Tyson bahimba ‘Iron Mike’ agiye kugaruka mu mukino w’iteramakofe aho azaba ahanganyemo na Jake Paul. Uyu mukino utegerejwe n’isi yose, uteganyijwe kuba tariki 20 Nyakanga 2024, ukazabera muri leta ya Texas muri AT&T Stadium. Tyson azahatana n’umusore witwa Jake Paul usanzwe ari umu-YouTuber ariko winjiye mu mukino w’iteramakofe mu myaka ya vuba aha. Mike […]

Burundi: Babiri bamaze kwegura muri FEBABU nyuma yo kwirukanwa kwa Dynamo BBC muri BAL24

Kubera ikibazo cy’ikipe ya Dynamo Basketball Club yasezerewe kubera amakosa y’imyitwarire mu mikino ya BAL24, umuyobozi ushinzwe itumanaho mu ishyirahamwe ry’umukino wa Basketball mu Burundi (FEBABU), Armand Nisabwe, ndetse n’ukuriye komite ishinzwe iterambere urubyiruko muri iri shyirahamwe, Alexis Hakizimana, batangaje ko beguye ku mirimo yabo kuri uyu wa Kabiri ushize. Iki cyemezo kije mu gihe […]

Njya ngira gutya nkamurota inshuro nyinshi: Platini P arota nyakwigendera Jay Polly

Umuhanzi Nemeye Platini wamaenyekanye nka Platini P mu itsinda rya Dream Boys yavuze ukuntu ajaya arota nyakwigendera Jay Polly witabye Imana muri 2021. Ku wa 2 Nzeri 2021, nibwo inkuri y’inshamugongo yatashye mu matwi y’abanyarwanda ko Tuyishime Joshua wamenyekanye nka Jay Polly yitabye Imana aguye muri gereza. Urupfu rwa Jay Polly rwashenguye abantu benshi harimo […]

Gufunga imipaka bizahaza abenegihugu mu nyungu z’abanyapolitiki

Muri iyi minsi mu Rwanda, Uganda, Burundi muri iyi Afurika y’uburasirazuba, gufunga imipaka byabaye ibihano abayobozi ba politiki baha bagenzi babo bayobora ibihugu. Nyamara ariko ibyo bihano ugasanga biragira ingaruka ku baturage basanzwe baba batunzwe n’ubuhahirane mu buryo bw’ubucuruzi kuruta uko bikemura ibibazo biba biriho bya politiki. Umwaka wa 2024 utangira abanyarwanda batunguwe no kumva […]

Umunyamakuru Ndahiro Valens Papy yakubiswe na Dasso arakomereka

Umunyamakuru Ndahiro Valens Papy wa BTN TV, yakubiswe na Dasso ubwo yajyaga gutara amakuru y’abaturage bari bari gusenyerwa n’ubuyobozi. Ibi byabereye mu Kagari ka Niboye mu Murnge wa Niboye ho mu Karere ka Kicukiro, aho uyu munyamakuru yari yagiye gutara amakuru y’ahari hari gusenywa inzu z’abaturage. Uyu munyamakuru avuga ko yageze aho bari gusenyera abaturage […]

Bugesera:Imirimo yo kubaka icyiciro cya kabiri cy’ikibuga cy’indege izatangira muri Nyakanga

Minisiteri y’Ibikorwa Remezo ivuga ko Imirimo yo kubaka ikibuga cy’indege cya Bugesera igeze ku musozo w’icyiciro cya Mbere. Iyi Minisiteri yemeza ko muri Nyakanga uyu mwaka wa 2024, imirimo y’icyiciro cya Mbere aribwo izaba irangiye neza hahite hakomerezaho icyiciro cya Kabiri. Kuri uyu wa Kabiri taliki 12 Werurwe 2024, mu kiganiro n’itangazamakuru Minisitiri w’Ibikorwaremezo, Dr […]

Uganda: Pasiteri yamuciye inyuma bituma yimanika mu mugozi

Inkuru yabaye kimomo mu gihugu cy’abaturanyi cya Uganda, ubwo hakwirakwiraga amakuru avuga ko hari umugabo wiyahuye abitewe no kuba pasiteri wo mu rusengero basengeragamo yari yaramuzengereje amuca inyuma ku mugore we. Uyu mugabo wiyahuye bivugwa ko yitwa James Kayongo, afite imyaka 32, yari atuye mu karere ka Nakasongola mu mudugudu wa Kyabisire. Abari bamuzi neza […]

Abakinnyi ba Dynamo mbere yo kwirukanwa muri BAL bari babanje gutakambira Ndayishimiye

Abakinnyi b’Ikipe ya Dynamo Basketball Club mbere yo gusezererwa mu irushanwa rya Basketball Africa League riri kubera muri Afurika y’Epfo, bari babanje gutakambira Perezida Eavariste Ndayishimiye w’u Burundi ariko arabatenguha. Ku wa Kabiri tariki ya 12 Werurwe ni bwo iyi kipe yasezerewe muri ririya rushanwa ryahuzaga amakipe 12 ya mbere akomeye kurusha andi muri Afurika. […]

Umushoferi uzafatwa yarengeje umubare w’abagenzi muri bus azajya acibwa ibihumbi 30FRW ku wo yarengejeho

Polisi y’u Rwanda itangaza ko umushoferi uzajya afatwa yarengeje umubare w’abagenzi wagenwe muri Bus rusange azaba atwaye, azajya acibwa amande y’ibihumbi 30 by’amafaranga y’u Rwanda. Yagarukaga ku kibazo abagenzi bakomeje kugaragaza ko batishimiye uburyo batwarwamo muri Bus rusange , aho bavuga ko abashoferi babacucika bakagenda babangamiwe nyamara atari ikibazo cy’imodoka nke, ahubwo ari ukutumvikana kw’abatwara […]

Kenya nticyohereje abapolisi bayo muri Haà¯ti

Nyuma y’uko Minisitiri w’intebe wa Haà¯ti yegurye ku mirimo ye kubera gushyirwa ku nkeke n’udutsiko tw’amabandi twari twavuze ko nategura iki gihugu gishobora kujya mu ntambara ya gisivili ishobora kubyara na jenoside, Kenya yahagaritse ibyo kuba yohereje abapolisi bayo muri Haà¯ti. Kenya yateganyaga koherezayo abapolisi 1000 bari kwifatanya n’abandi mu butumwa bwiswe mpuzamahanga ngo bafashe […]

Nyanza: Umutangabuhamya ushinja mu rubanza rwa Micomyiza yabaye umushinjura

Mu rugereko rwihariye rw’urukiko rukuru rushinzwe kuburanisha ibyaha mpuzamahanga rukorera i Nyanza, Umutangabuhamya wagomba gushinja yashinjuye Jean Paul Micomyiza avuga ko nta bwicanyi yabonye akora ahubwo ko yagize uruhare mu gukiza ibitero byagabwaga ku bari bihishe. Urugereko rwihariye rw’urukiko rukuru rushinzwe kuburanisha ibyaha mpuzamahanga rukorera i Nyanza mu majyepfo y’u Rwanda, rwari rukomeje kumva abatangabuhamya […]

Ibitero by’indege z’intambara za Amerika byahitanye abarwanyi 3 ba al-Shabab

Igisirikare cya Leta zunze ubumwe z’Amerika cyatangaje ko cyagabye ibitero by’indege z’intambara mu majyepofo ya Somaliya bigahitana abarwanyi batatu bo mu mutwe w’iterabwoba wa al-Shabab. Ubuyobozi bw’igisirikare cy’Amerika buri ku mugabane w’Afurika (AFRICOM) bwatangaje ko byagabye icyo gitero taliki 10 z’uku kwezi bisabwe na guverinoma ya Somaliya. Cyemeza ko ibyagaragaye mu ikubitiro byerekana ko nta […]

Abadepite b’i Masisi na Rutshuru bongerewe manda M23 igirwa urwitwazo

Abadepite bo muri Rutshuru na Masisi muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo bongerewe indi manda nyuma y’uko ngo umutekano ukomeje kuba mucye mu Burasirazuba bwa Congo. Ni icyemezo cyafashweho umwanzuro n’Urukiko rw’Ikirenga rwo muri Kongo rwemeje ko aba badepite bo muri utu duce batowe muri 2018 bakomeza gukora muri iyi manda. Urukiko ruvuga ko bazakomeza […]

Inzara irimo gukoreshwa nk’intwaro y’Intambara muri Gaza-EU

Umuyobozi w’ububanyi n’amahanga w’Ubumwe bw’Ibihugu by’Uburayi yatangaje ko inzara iri gukoreshwa nk’intwaro y’intambara muri Gaza. Uyu muyobozi Joseph Borrell yavuze ko kubura imfashanyo zinjira muri kariya gace ari ubushake bwa Israel yafunze inzira zose. Ubwato bwo muri Esipanye butwara ibiribwa bikenewe cyane bwavuye muri Cyprus bwerekeza i Gaza, ariko Loni ivuga ko byabuze aho binyura. […]