Umunyamakuru Ndahiro Valens Papy wa BTN TV, yakubiswe na Dasso ubwo yajyaga gutara amakuru y’abaturage bari bari gusenyerwa n’ubuyobozi.
Ibi byabereye mu Kagari ka Niboye mu Murnge wa Niboye ho mu Karere ka Kicukiro, aho uyu munyamakuru yari yagiye gutara amakuru y’ahari hari gusenywa inzu z’abaturage.
Uyu munyamakuru avuga ko yageze aho bari gusenyera abaturage maze agakuramo ibikoresho by’akazi ngo atangire gufata inkuru. Ubwo yatangiraga gufotora yasagariwe na Dasso zimubuza gukora akazi.
Akomeza avuga ko ubwo yari ari gushyamirana n’abo ba Dasso, umwe muri bo, yamukubise igipfunsi ku munwa arakomereka ndetse na mikoro ze zambarwa mu gatuza bahise bazitwara gusa nyuma yaje kuzisubizwa.
Ubwo yari ari gushyamirana na Dasso, abaturaage bari aho babonye bikomeye maze baraza bamukiza abo ba Dasso bari bari kumukubita.
Ndahiro yabwiye Ukwezi TV ko yavuganye n’umunyamabanga nshingwabikorwa wa Akarere ka Kicukiro, Mutsinzi Antoine amubwira ko iki kibazo bagiye kugikurikirana uwaba yakoze amakosa agahanwa.
Abajijwe niba yiteguye kujya kurega umu-Dasso wamukomerekeje, yavuze ko mu igihe inzego z’ubuyobozi zidafatiye ibihano uwamukomerekeje yahita agana inkiko kugira ngo arenganurwe.
Nubwo yasagariwe ndetse akanakomeretswa, Ndahiro Valens Papy ameze neza ndetse anakomeje akazi ke ka buri munsi.


