whatsapp_image_2024-03-13_at_10.21_33_59e77256.jpg

Mugireza Jean Baptiste ’Migi’ yashatse kwiba igikombe Rayon Sports yatwaye APR FC

Sangiza iyi nkuru

Umutoza wongerera imbaraga abakinnyi ba Musanze FC, Mugireza Jean Baptiste ’Migi’, yavuze ukuntu yashatse guterura igikombe cya Super Cup cyari cyimaze kwegukanwa na Rayon Sports, akacyirukana.

Tariki 12 Kanama 2023, nibwo Rayon Sports yanyagiraga APR FC ibitego bitatu ku busa ndetse inayitwara igikombe cya Super Cup.

Kuri uwo mukino, igikombe cyahawe Rayon cyari cyazanwe na Mugiraneza Jean Baptiste Migi, wari witeze ko cyiratwarwa na APR FC yari yemeye kucyimutura nyuma yo gusezera ruhago.

Migi utavugwa rumwe n’aba-Rayon, yaje kuri uyu mukino azi ko APR FC igiye gutwara igikombe bagahita banamusezeraho nk’umukinnyi wabo w’ibihe byose, gusa ntibyabaye kuko Rayon yishe ibyari byapanzwe byose, itsinda APR FC.

Mu kiganiro na Flash Fm, Migi yavuze ko uwo mukino ariwo wamubabaje mu buzima bwe kuva yatangira gukina ruhago.

Avuga ko ubwo Rayon yari imaze guterekamo igitego cya Gatatu, yashatse guterura igikombe cyari buhabwe Rayon akacyirukankana bakabura icyo batanga.

Yagize ati: “Navuga ko byarangiye nabi, aho nari nicaye igitego cya Mbere cyagiyemo mbona y’uko bishoboka ko APR ishobora kwishyura, icya Kabiri cyijyamo n’icya Gatatu cyijyamo, Leonida(s) sinkubeshye aho nari nicaye, ni uko wenda haba hari umutekano mu mutima naravuze ngo mfite ubushobozi nagiterura nkiruka […] nagifata nkabaca mu myanya y’irihumye nkacyirukankana.”

Mugiraneza Jean Baptiste ’Migi’ yahagaritse gukina umupira w’amaguru tariki 31 Kamena 2023 nyuma y’iminsi ine gusa ahita atangirira umwuga w’ubutoza muri Musanze FC aho akora nk’uwongerera imbaraga abakinnyi.

Migi’ yakinnye ruhago imyaka 17 nk’uwabigize umwuga mu makipe ya La Jeuneusse, Kiyovu Sports, APR FC, Gor Mahia, Azam FC, KMC na Police FC.

whatsapp_image_2024-03-13_at_10.21_33_59e77256.jpgwhatsapp_image_2024-03-13_at_10.21_34_5a7f9c58.jpgwhatsapp_image_2024-03-13_at_10.21_34_c888d5c6.jpg

Soma Izindi Nkuru

2 Responses

  1. Mugireza Jean Baptiste ’Migi’ yashatse kwiba igikombe Rayon Sports yatwaye APR FC
    Iyi nkuru yuzuyemo amakosa y’imyandikire. Nta chief editor wabanje kuyinyuzamo amaso???

    1. Mugireza Jean Baptiste ’Migi’ yashatse kwiba igikombe Rayon Sports yatwaye APR FC
      Umutoza wongerera imbaraga abakinnyi ba Musanze FC, Mugireza Jean Baptiste ’Migi’, yavuze ukuntu yashatse guterura igikombe cya Super Cup cyari cyimaze kwegukanwa na Rayon Sports, akacyirukana. (Akakirukankana)
      Naho se muvandimwe nibwo ukibona amakosa y’imyandikire kuri kino gitangazamakuru? Yewe jyewe ndabona ahubwo muri iyi nkuru nta makosa menshi arimo, bijajaye cyangwa bakoze edit nyuma y’aho ubahwituriye.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *