Al Hilal yemerewe gukina muri shampiyona ya Tanzania

Ishyirahamwe ry’Umupira w’amaguru muri Tanzania (TFF), ryemeje ko ikipe ya Al Hilal Omurman yo muri Sudani izakina muri shampiyona y’icyiciro cya mbere muri Tanzania mu mwaka utaha w’imikino. Iyi kipe yemerewe gukina shampiyona ya Tanzania nyuma y’igihe kigera ku mwaka muri Sudani hatangiye intambara yatumye ibikorwa bya siporo muri iki gihugu bihagarara. Umuyobozi ushinzwe itumanaho […]

Umunsi Perezida Ndayishimiye akubitwa iz’akabwana ashinjwa kuba umwicanyi

Perezida Evariste Ndayishimiye yatangaje ko yigeze gukubitwa inkoni zikamusema akekwaho ubwicanyi, agaragaza ibiboko nk’umuti mwiza ubereye abayobozi bo mu Burundi badakora neza uko bikwiye. Ndayishimiye yabitangaje ku wa 7 Werurwe, ubwo yari mu ntara ya Bujumbura aho yaganiriraga n’abakuriye inzego z’ubuyobozi ndetse n’iz’umutekano. Ni ikiganiro cyibanze ku bibazo byugarije umujyi wa Bujumbura, by’umwihariko ikibazo cy’umwanda […]

Nigeria:Abasirikare 16 bishwe bahagurukije Perezida Tinubu

Perezida Bola Tinubu yategetse ingabo za Nijeriya gushakisha abagize uruhare mu iyicwa ry’abasirikare 16 bari mu butumwa bwo kubungabunga amahoro mu gace ka Delta mu Majyepfo ya Nijeriya. Aba basirikare boherejwe gukumira imirwano hagati y’abaturage ba Okuama na Okoloba, biturutse ku makimbirane ashingiye ku butaka n’uburenganzira bwo gucukura peteroli. Perezida Tinubu yagize ati: “Abagizi ba […]

U Bushinwa bwemeje ko bwiteguye gutabara mu gihe NATO na Amerika byatera u Burusiya

Uhagarariye Minisiteri y’ingabo y’u Bushinwa ku wa Gatandatu ushize yavuze ko Beijing ‘yiteguye gutabara’ niba Amerika cyangwa NATO bihisemo gutera u Burusiya, nk’uko WW3.INFO Battlefield Research yabitangaje ku muyoboro wa Telegram. Ibi bibaye mu gihe Umuryango wa NATO n’u Burusiya bikomeje kurebana ay’ingwe kubera intambara ya Ukraine no kuva Suede yakwinjiramo ku mugaragaro. Umuyoboro wa […]

RDC yigaragambije kuri OIF iyihora u Rwanda

Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo yamenyesheje Umuryango Mpuzamahanga Uhuriwemo n’Ibihugu bikoresha ururimi rw’Igifaransa (OIF) ko itazakora ibirori byo kwizihiza umunsi mukuru wawuhariwe, kubera “ibibazo igihugu kirimo byerekeye amakimbirane yo mu burasirazuba arimo u Rwanda”. OIF isanzwe iyoborwa n’Umunyarwandakazi Louise Mushikiwabo. Intumwa ya RDC muri uyu muryango, Mabiala Ma-umba, yavuze ko kuri ubu igihugu cye nta […]

Nyamata: Hateraniye inama itegura imyitozo ya “USHIRIKIANO IMARA 2024”

gi833amxiaahalm.jpg

Uyu munsi, ingabo z’ibihugu bigize Umuryango w’ibihugu by’Afurika y’Iburasirazuba, zigizwe n’igisirikare, abapolisi, serivisi zishinzwe ubugororangingo, hamwe n’intumwa z’abasivili, byatangiye inama y’iminsi itatu yo gutegura imyitozo ya 13 ya “USHIRIKIANO IMARA 2024” iteganijwe kubera mu Rwanda. Inama yabereye i Nyamata, mu Karere ka Bugesera. Maj Gen Andrew KAGAME, Umuyobozi mukuru w’ingabo z’inkeragutabara n’umuyobozi ushinzwe imyitozo, yakiriye […]

Harasuzumwa umushinga w’itegeko rishobora kwemerera abafite imyaka 18 gushyingirwa ku mpamvu runaka

Inteko Rusange y’Umutwe w’Abadepite kuri uyu wa Mbere, itariki 18 Werurwe, irasuzuma ishingiro ry’umushinga w’itegeko rigenga abantu n’umuryango. Umushinga w’itegeko rishya, abadepite bagomba gusuzuma kuri uyu wa Mbere, usaba ko mu Rwanda abantu bujuje imyaka 18 bashobora gushyingirwa mu gihe hari impamvu zumvikana kugirango hemerwe irengayobora. Ubusanzwe mu mategeko y’u Rwanda imyaka umuntu yemerewe gushyingirwaho […]

Umuceri uherutse gufatwa utujuje ubuziranenge uzasubizwa aho wavanywe cyangwa wangizwe

Abacuruzi baherutse kwinjiza mu Rwanda umuceri utujuje ubuziranenge , bashobora gucibwa miliyoni zigera uri miliyoni 12 frw hanyuma umuceri wo usubizwe iyo wavanywe cyangwa wangizwe. Byatangajwe na Komiseri ushinzwe Gasutamo mu Kigo cy’Igihugu cy’Imisoro n’Amahoro, RRA, Mwumvaneza FĂ©licien. Kuri uyu wa Mbere, tariki ya 18 Werurwe 2024, ubwo yari mu kiganiro Waramutse Rwanda cyibanze ku […]

Uganda ihangayikishijwe n’igabanuka ry’amafaranga agenewe impunzi

Uganda ni cyo gihugu gicumbikiye umubare munini w’impunzi ku mugabane w’Afrika. Miliyoni 1.6. Nyamara, ubu impunzi zugarijwe n’ikibazo cy’ibura ry’amafaranga azitunga yagabanutse cyane. Abenshi muri izo mpunzi baturuka muri Sudani y’Amajyepfo na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Kongo, bahunga amakimbirane n’ihohoterwa mu bihugu bakomokamo. Muri izi nkambi, 81% by’abaturage ni abagore n’abana. Nakivale mu majyepfo y’uburengerazuba […]

Iyicwa ry’umwana w’imyaka 13 wishwe na bagenzi be bigana ryahagurukije u Bushinwa

Abayobozi bo mu majyaruguru y’u Bushinwa mu mujyi wa Handan bafunze abana b’abahungu batatu b’ingimbi bashinjwa kwica umunyeshuri bigana nk’uko ibitangazamakuru byaho bibitangaza Urupfu rw’umwana w’umuhungu w’imyaka 13, wamenyekanye gusa ku izina rya Wang, rwateje uburakari n’impaka zikaze ku byaha bikorwa n’abana bato. Abayobozi basanze umurambo we warashyinguwe mu murima w’imboga watawe. Se avuga ko […]

M23 irashinja MONUSCO gutiza ibirindiro byayo FARDC ikarasa mu baturage

Umutwe w’Abarwanyi ba M23, urashinja ingabo za MONUSCO gutiza ibirindiro byazo ihuriro rya FARDC rikabikoresha rirasa mu baturage. M23 yabigaragaje mu itangazo yashyize hanze yamagana ibyo izi ngabo zakoze kuko ngo bitandukanye n’amahame azigenga. Iri tangazo Kandi rigaragaza ko FARDC, ikomeje gufatanya n’imitwe y’itwaje imbunda irimo FDLR, Wazalendo ndetse n’Ingabo z’u Burundi na SADC kugaba […]

Rwongeye kwambikana hagati ya M23 na FARDC ku dusozi dukikije Sake

Imirwano hagati ya M23 na FARDC/Wazalendo, yongeye kubura guhera saa kumi z’igitondo kuri uyu wa Mbere, aho amakuru agaragara ku mbuga nkoranyambaga avuga ko irimo kubera ku gasozi ka Ndumba ndetseno ku tundi dukikije Umujyi wa Sake. Amakuru atangazwa n’umunyamakuru Justin Kabumba, aravuga ko M23 ari yo yagabye ibitero mu gicuku igamije kwirukana Wazalendo ariko […]

EU igiye guha RDF indi nkunga

Umuryango w’Ubumwe bw’u Burayi urateganya guha ingabo z’u Rwanda indi nkunga y’amafaranga, mu rwego rwo gushyigikira ibikorwa zimaze igihe zikorera mu ntara ya Cabo Delgado ibarizwa mu mayaruguru ya Mozambique. Ikinyamakuru Le Soir cyandikirwa mu Bubiligi cyatangaje ko inkunga ya $ miliyoni 20 (Frw miliyari 25) ari yo EU iteganya guha RDF. Aya mafaranga yiyongera […]

Koreya ya Ruguru yakirije Blinken uri muri Koreya y’Epfo igerageza rya missile nshya

Koreya ya Ruguru yarashe ibisasu bya misile ballistique biraswa mu ntera ngufi byerekeza mu mazi y’iburasirazuba mu gihe Minisitiri w’Ububanyi n’amahanga wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Antony Blinken yitegura gufungura inama kuri demokarasi mu bihugu bituranye na Koreya y’Epfo. Kuri uyu wa Mbere, abayobozi bakuru b’Ingabo za Leta Zunze Ubumwe za Amerika bagize bati: […]

EACJ yahagaritse urubanza Dr Alfred Rurangwa yaregagamo Leta y’u Rwanda

Urukiko rw’Ubutabera rwa Afurika y’Iburasirazuba (EACJ) rufite icyicaro i Arusha, muri Tanzaniya, mu mpera z’icyumweru gishize rwahagaritse urubanza rw’uwitwa Dr. Alfred Rurangwa wareze Leta y’u Rwanda, avuga ko yamugurishirije ubutaka igihe yari yagiye kwiga muri Amerika. Urega yatanze ikirego mu mwaka wa 2019, avuga ko igihe atari ahari yaragiye kwiga muri Amerika, umutungo we wari […]

Putini yatsinze amatora ku majwi hafi 90%

Kuri uyu wa Mbere nibwo byatangajwe ko Vladimir Putin yatsinze amatora y’Uburusiya ku bwiganze bw’amajwi hafi 90%. Ibyavuye mu matora bigaragaza ko Putin yayatsinze ku majwi arenga 87%, Putin yavuze ko demokarasi y’Uburusiya ikorera mu mucyo kurusha ibihugu byinshi byo mu burengerazuba bw’isi. Ni mu gihe nta mukandida wa nyawe utavuga rumwe n’ubutegetsi wemerewe kwiyamamaza. […]