RDC yigaragambije kuri OIF iyihora u Rwanda

Sangiza iyi nkuru

Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo yamenyesheje Umuryango Mpuzamahanga Uhuriwemo n’Ibihugu bikoresha ururimi rw’Igifaransa (OIF) ko itazakora ibirori byo kwizihiza umunsi mukuru wawuhariwe, kubera “ibibazo igihugu kirimo byerekeye amakimbirane yo mu burasirazuba arimo u Rwanda”.

OIF isanzwe iyoborwa n’Umunyarwandakazi Louise Mushikiwabo.

Intumwa ya RDC muri uyu muryango, Mabiala Ma-umba, yavuze ko kuri ubu igihugu cye nta mutima wo gukora ibirori gifite, bijyanye n’intambara ikomeje kubera mu burasirazuba bwacyo.

Yavuze ko kuri ubu icy’ingenzi ari “kureba neza uruhare RDC ishobora kugira mu buyobozi bwa Francophonie, ku nyungu RDC ishobora gukuramo ibigizemo uruhare ariko ibifashijwemo na Francophonie”.

RDC yavuze ko itazizihiza umunsi mukuru wa La Francophonie, mu gihe imaze igihe inenga Mushikiwabo uyoboye uriya muryango imushinja kubogamira ku Rwanda bamaze imyaka ibarirwa muri ibiri bafitanye amakimbirane.

Soma Izindi Nkuru

2 Responses

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *