Uyu munsi, ingabo z’ibihugu bigize Umuryango w’ibihugu by’Afurika y’Iburasirazuba, zigizwe n’igisirikare, abapolisi, serivisi zishinzwe ubugororangingo, hamwe n’intumwa z’abasivili, byatangiye inama y’iminsi itatu yo gutegura imyitozo ya 13 ya “USHIRIKIANO IMARA 2024” iteganijwe kubera mu Rwanda. Inama yabereye i Nyamata, mu Karere ka Bugesera.

Maj Gen Andrew KAGAME, Umuyobozi mukuru w’ingabo z’inkeragutabara n’umuyobozi ushinzwe imyitozo, yakiriye neza izo ntumwa anagaragaza ko ari ngombwa ubufatanye muri iyi nama yo gutegura igenamigambi kugira ngo imyitozo izagenda neza.

Yasabye buri wese kugira uruhare rugaragara mu igenamigambi, rigamije kuzamura ubufatanye no kwitegura kw’ingabo za EAC.

Inama iteganijwe kuva ku itariki ya 18 kugeza ku ya 20 Werurwe 2024.


