Abasirikare benshi ba Afurika y’Epfo bayamanitse imbere ya M23

Abasirikare benshi bo mu ngabo za Afurika y’Epfo Guverinoma y’iki gihugu yohereje muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, mu cyumweru gishize bamanitse amaboko imbere y’umutwe wa M23 boherejwe kurwanya. Ikinyamakuru National Security News dukesha iyi nkuru cyatangaje ko aba basirikare kuri ubu M23 ibafite nk’imfungwa z’intambara. Yaba SANDF, SADC cyangwa M23 nta ruhande na rumwe […]

Hafashwe abantu 9 bacukuraga Gasegereti banyuze mu myobo bacukuye mu nzu ebyiri zituwemo

Mu karere ka Rulindo hafatiwe abantu icyenda bacukuraga amabuye y’agaciro banyuze mu myobo bacukuye mu byumba by’inzu ebyiri zituwemo. Aba bantu afatiwe mu cyuho na Polisi muri aka Karere ku mugoroba wo ku wa Gatandatu, tariki ya 30 Werurwe 2024, mu masimu bacukuye mu nzu ebyiri zegeranye ziri mu Mudugudu wa Gasenga, Akagari ka Kivugiza […]

Umusaza w’imyaka 63 yarongoye umwana wa 12

21b9e7f1-8bf9-43ff-a4df-50a1fa04fd5a.jpg

Umuyobozi w’idini ya gakondo muri Ghana yateje uburakari bwinshi mu baturage nyuma yo kurongora umwana w’imyaka 12 mu bukwe bwabaye ku wa Gatandatu ubanziriza Pasika. Nuumo Borketey Laweh Tsuru XXXIII usanzwe akuriye idini gakondo, yashyingiranywe na Naa Okromo w’imyaka 12 mu muhango gakondo wabaye ku wa Gatandatu. Abaturage bumvishe iyi nkuru bazibiranyijwe n’uburakari kubera ayo […]

RRA yashyizeho ibwiriza rireba abafite inzu zo guturamo zikorerwamo ibikorwa by’ubucuruzi

Ikigo cy’igihugu gishinzwe imisoro n’amahoro (RRA) kiravuga ko abantu bafite inyubako zo guturamo ariko zikodeshwa zigakorerwamo ibikorwa by’ubucuruzi butandukanye bagomba kujya batanga inyemezabwishyu za EBM kandi bakiyandikisha k’umusoro ku nyongeragaciro. Ibwiriza rya Komiseri Mukuru wa RRA, Bizimana Ruganintwari Pascal, ryashyizwe ahagaragara kuri uyu wa Kabiri rivuga ko ashingiye ku itegeko No 048/2023 ryo kuwa 05/09/2023 […]

Edouard Ngirente yahagarariye Perezida Kagame mu irahira rya Perezida wa Senegal

Kuri uyu wa Kabili taliki ya 02 Mata 2024, Minisitiri w’intebe w’u Rwanda Edouard Ngirente yahagarariye PErezida Paul Kagame mu irahira rya Perezida mushya wa Senegal, Bwana Bassirou Diomaye Bakhtar Faye. Bassirou Diamaye Bakhtar Faye yashimiye abahagariye ibihugu bitandukanye bamuhaye amashimwe igihe yatsindaga. Yashimiye abitabiriye irahira rye, kandi ashimira urukiko rushinzwe iremezo ry’itegeko nshinga rwirengagije […]

Israel:Netanyahu agiye guhagarika ikinyamakuru ‘Aljazeera’

Minisitiri w’intebe wa Israel Benjamin Netanyahu yatangaje ko agiye guhagarika ikinyamakuru, Al Jazeera, cyo mu gihugu cya Qatari nyuma y’uko akigereranyije n’umuyoboro w’iterabwoba. Abinyujije ku rubuga rwa X rwahoze ari twitter, yavuze ko iki kinyamakuru mu gihe gito kiribube kizingishijwe utwangushye nticyongere kugira ibiganiro gitambutsa kiri ku butaka bwa Israel kuko ngo ari umuyoboro w’iterabwoba. […]

Umutoza wa APR FC yapfuye

Umutoza wongerera imbaraga abakinnyi ba APR FC, Umunya-Tunisia, Dr Adel Zrane, yaguye mu nzu abura umwuka. Amakuru atari meza asohotse mu kanya ni uko Dr Adel Zrane wongerera imbaraga abakinnyi ba APR FC yaguye mu nzu akabura umwuka. Ubwo bajyaga gufata uyu mutoza aho yari atuye ngo bajye mu myitozo, basanze yaguye mu nzu atari […]

Byagenze bite ngo Dr Frank Habineza yisange yisobanura ku nyito ya “Abasiga irangi” yazanywe Apotre Mutabazi ?

Apotre Mutabazi Kabalira yise amashyaka yose yo mu Rwanda ‘Abasizi b’irange ku nzu yubatswe na FPR’ bituma Dr Frank Habineza uyobora Democratic Green Party, afata umwanya wo gusobanura imikorere y’ayo mashyaka. Kuvuga ko ibikorwa by’ayo mashyaka byose abigereranya n’uko umuntu yafata ikiraka cyo kubaka inzu ndende y’amagorofa hanyuma uwo nawe agaha abandi bari munsi ye […]

Abakinnyi ba Sunrise FC barara hasi muri sitade

7c640c3f-4688-4663-98fa-110b39bddae1.jpg

Abakinnyi b’ikipe ya Sunrise FC barara hasi muri stade mu gihe baba bahurijwe hamwe kugira ngo bitegure imikino imwe n’imwe ya shampiyona y’ikiciro cya mbere mu Rwanda. Mu gihe abakinnyi b’andi makipe barara muri za hotili mu gihe bari mu mwiherero kuri Sunrise FC ho siko bimeze ahubwo bo birarira hasi muri Sitade. Igihe ikipe […]

Afurika y’Epfo: Urukiko rwateye utwatsi icyifuzo cya perezidante w’inteko uri gushinjwa ruswa

Kuri uyu wa Kabiri, Urukiko Rukuru rwo muri Afurika y’Epfo rwanze icyifuzo cya Perezida w’Inteko Ishinga Amategeko cyihutirwa kugira ngo abuze abayobozi kumuta muri yombi kubera ibirego bya ruswa. Umucamanza w’Urukiko Rukuru rwa Pretoria, Sulet Potterill yavuze ko icyifuzo cya Nosiviwe Mapisa-Nqakula gifite intege nke kandi ko kitihutirwa. Potterill yavuze ko ibyo perezida w’inteko yifuza […]

Abatwara abagenzi baganiriye n’Umujyi wa Kigali, Polisi na RURA ku kunoza ingendo

gkjj-ezwqaekao_.jpg

Umuyobozi w’Umujyi wa Kigali, Samuel Dusengiyumva, Umuyobozi Mukuru wungirije ushinzwe ibikorwa muri Polisi y’u Rwanda, Vincent Sano, ndetse n’Umuyobozi Mukuru wa RURA, Evariste Rugigana, kuri uyu wa Kabiri baganiriye n’abashinzwe gutwara abantu mu buryo bwa rusange mu gukomeza kurebera hamwe uburyo bwo kunoza ingendo. Abitabiriye inama bishimiye uko gahunda yo gutwara abagenzi irimo kugenda inozwa […]

DRC: Hagiye gutangizwa Operasiyo yiswe ‘Panther noir’ izazenguruka intara zose ihereye i Kinshasa

Mu murwa mukuru wa wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo ‘Kinshasa’ hagiye gutangizwa Operasiyo yiswe ‘Panther Noir’ yo kwikiza abajura na bamwe mu batavuga rumwe n’ubutegetsi. Amakuru atangazwa n’igipolisi cyo muri iki gihugu, ni uko ngo iyi Opererasiyo itazagarukira i Kinshasa gusa, ahubwo ko izakomereza mu ntara mu guhiga bukware abayogoje imijyi itandukanye. Byatangajwe na […]

Simba SC yitwaje ingunguru z’ibiryo mu Misiri

Ikipe ya Simba SC yafashe icyemezo cyatunguye abaturage cyo kujyana ibintu byose bikenerwa kugeza no ku mutetsi ubwo baraba bagiye mu Misiri gukina umukino wo kwishyura na Al Ahly muri CAF Champions League. Simba SC irahaguruka i Dar es Salaam kuri uyu wa Kabiri tariki ya 2 Mata 2024 yerekeza i Cairo mu Misiri aho […]

Ishyaka DPGR nta kibazo rifitanye na Polisi y’u Rwanda

gj1c0jwxsaal5dj.jpg

Ubuyobozi bw’ishyaka riharanira Demukarasi no kurengera ibidukikije (DPGR), bwatangaje ko nta kibazo rifitanye na Polisi y’u Rwanda, nyuma y’uko abanyamuryango bayo mu ntara y’iburasirazuba bafashwe bakabanza kujyanwa mu ibazwa ubwo bari bitabiriye inteko rusange. Umuyobozi w’ishyaka riharanira Demukarasi no kurengera ibidukikije (DPGR), Hon. Dr. Habineza Frank ibi yabigarutseho mu kiganiro n’abanyamakuru, kuri uyu wa gatanu, […]

Molan Majesty yatangiye Mata aha abakunzi be impano y’indirimbo nshya

Umuhanzi Maombe RĂ©ponse uri kuzamuka mu muziki nyarwanda nka ‘Molan Majesty’, yatangiye ukwezi kwa Mata aha abafana be impano y’indirimbo nshya. Mu gihe abantu bari kwishimira intangiriro z’ukwezi gushya, umuhanzi Molan Majesty yabafashije mu byishimo byabo abaha indirimbo nshya y’urukundo. Ni indirimbo uyu muhanzi uririmba mu njyana ya drill yise ‘Proud’, ikaba yaratunganyijwe mu buryo […]

Nyagatare:Baracyasangira amazi n’inka

img-20240327-wa0047.jpg

Mu Karerere ka Nyagatare ho mu ntara y’Uburasirazuba, haravugwa ikibazo cy’ibura ry’amazi meza kugeza ubwo abaturage basangira amazi n’inka. Ni ikibazo gihuriweho hafi n’imirenge yose yo muri aka karere,aho usanga bahitamo gukoresha amazi y’ibidendezi yanduye asanzwe ashorwamo inka. Hari abaturage bo mu Kagari ka Kabare, mu murenge wa Rwempasha baganiriye n’itangazamakuru bavuga ko bahisemo gushoka […]

Rusizi: Visi-Meya uheruka ‘kurwanira mu kabari’ na Meya yeguye

Ndagijimana Louis Munyemanzi wari Visi-Meya wungirije ushinzwe iterambere ry’ubukungu mu karere ka Rusizi, yeguye ku mirimo ye nyuma y’iminsi ashyamiranye na Meya w’aka karere, Dr Kibiriga Anicet. Inama Njyanama y’Akarere ka Rusizi yateranye kuri uyu wa kabiri tariki 02 Mata 20224 ni yo yemeje ubwegure bwa Ndagijimana. Abandi beguye ni Kwizera Jovanni Fidele wari Visi-Perezida […]

UPDF yahishuye icyishe Gen. Kiggundu wapfiriye muri ‘douche’

Igisirikare cya Uganda (UPDF) cyatangaje ko Brig Gen Stephen Kiggundu wari Umugaba wungirije w’Ingabo zacyo zirwanira mu kirere yishwe n’amashanyarazi. Ku mugoroba wo ku Cyumweru tariki ya 31 Werurwe ni bwo hamenyekanye amakuru y’uko Brig Gen Kiggundu yapfiriye mu bwogero. Umuvugizi wa UPDF, Brig Gen Felix Kulayigye, yatangaje ko uriya musirikare wapfiriye mu rugo rwe […]

Masisi: M23 na FARDC babyukiye mu mirwano mu misozi ya Ndumba na Muremure

Kuva mu gitondo cya kare kuri uyu wa Kabiri, haravugwa imirwano hagati y’inyeshyamba za M23 na FARDC ifatanyije na Wazalendo zivugwa ku musozi wa Ndumba utari kure y’umudugudu wa Shasha muri Gurupoma ya Mupfunyi Shanga muri Teritwari ya Masisi. Mu gihe ibintu byabyutse bituje mu misozi ikikije umujyi wa Sake, ku rundi ruhande muri iki […]

Israel iravugwaho kwica abajerali 2 ba Iran mu gitero kuri ambasade yayo muri Syria

Igisirikare cya Iran kiravuga ko ba ofisiye barindwi baguye mu gitero cya Israel ku nyubako ya Ambasade ya Iran mu murwa mukuru wa Syria, Damascus. Muri abo bapfuye, Brig-Gen Mohammad Reza Zahedi, umuyobozi mukuru w’ingabo zidasanzwe za Quds, na Brig-Gen Mohammad Hadi Haji-Rahimi, umwungirije, ni bo bavuzwe mu bapfuye. Guverinoma za Iran na Syria zamaganye […]

Niyonzima Olivier Seif yatakambye

Niyonzima Olivier Seif uherutse guhagarikwa n’ubuyobozi bwa Kiyovu Sports kugeza umwaka w’imikino wa 2023-2024 urangiye adakina, yatakambye asaba imbabazi. Kuri uyu wa Mbere tariki ya 1 Mata 2024, Seif yicaye hamwe yandika ibaruwa isaba imbabazi ubuyobozi bwa Kiyovu Sports bwamuhagaritse. Mu ibaruwa ifunguye, uyu mugabo w’imyaka 31 y’amavuko ukina hagati mu kibuga yugarira yanditse avuga […]

Rulindo: Abacukuraga amabuye y’agaciro banyuze mu myobo iri mu nzu zituwemo bacakiwe

Mu bikorwa byo kurwanya ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro bunyuranyije n’amategeko, Polisi y’u Rwanda yafatiye mu Karere ka Rulindo abantu 9 bacukuraga amabuye y’agaciro banyuze mu myobo bacukuye mu byumba by’inzu ebyiri zituwemo. Bafatiwe mu cyuho ahagana saa Kumi n’imwe z’umugoroba wo ku wa Gatandatu tariki ya 30 Werurwe 2024, mu masimu bacukuye mu nzu ebyiri zegeranye; […]

Lutundula yaburiye Joseph Kabila

Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, Christophe Lutundula, yaburiye Joseph Kabila wahoze ari Perezida w’iki gihugu ko ashobora gukurikiranwaho icyaha cy’ubugambanyi. Kabila amaze iminsi ari ku gitutu cy’ubutegetsi bwa RDC bumushinja kuba ari umwe mu bakorana n’umutwe wa M23. Mu mpera z’icyumweru gishize Umunyamabanga Mukuru w’Ishyaka UDPS riri ku butegetsi muri Congo, […]

RDC: Umushinwa yaguye muri ‘Ambush’ ahita apfa

Umushinwa yaguye mu gico cy’amabandi yari yamutegeye hafi n’umuhanda anyuramo agiye mukazi aramurasa ahita apfa. Aya mabandi yari yitwaje intwaro, yategeye uyu mushinwa mu muhanda wa Likasi-Kambove, uherereye mu birometero birenga 120 uvuye i Lubumbashi muri Haut-Katanga, mu gitondo cyo ku wa mbere Mata 2024. Henri Mungomba, umuyobozi w’umujyi wa Katanga, yavuze ko aya maband […]

Misiri: Perezida Abdel Fattah al-Sisi ararahirira manda ya gatatu

Perezida Abdel Fattah al-Sisi wa Misiri watorewe kuyobora manda ya gatatu kuri uyu wa Kabiri ararahira mu murwa mukuru mushya w’ubutegetsi urimo kubakwa mu bilometero hafi 50 uvuye i Cairo. Biteganyijwe ko Sisi umaze imyaka irenga 10 ku butegetsi aza kurahirira hanze y’ingoro nshya y’inteko ishinga amategeko, nk’uko byemezwa n’ikinyamakuru Al-Ahram cyandikirwa muri Misiri. Sisi […]

Rutahizamu w’ikipe y’igihugu Amavubi yabonye akazi muri Canada

fb_img_17120359019188768.jpg

Rutahizamu w’ikipe y’igihugu Amavubi, Dany Usengimana yasinyiye ikipe nshya yitwa AS Laval. Uyu rutahizamu yasinyiye iyi kipe ikina mu Cyiciro cya Mbere muri shampiyona y’Intara ya QuĂ©bec n’ubundi yo muri Canada. Abinyujije ku mbugankoranyambaga ze, Danny Usengimana yatangaje ko yabonye ikipe nshya. Yagize ati: “Ntuzigere ucika intege mu buzima, urakoze Mana ku bw’amahirwe meza wampaye […]

Rubavu: Abashora abana mu bikorwa byo gusabiriza baburiwe

Abayobozi bo mu Karere ka Rubavu baburiye abagore bakoresha abana babo mu nyungu zabo binyuze mu gusabiriza mu mihanda. Iyo uzenguruka Umujyi wa Rubavu, abo bagore ushobora kubabona bicaye ku mihanda, bazenguruka, cyangwa binjira mu nzu basaba amafaranga cyangwa ibiryo. Batwara abana babo kandi begera abahisi, basaba ubufasha bw’amafaranga bavuga ibibazo bitandukanye mu miryango. Olivier […]