Rusizi: Visi-Meya uheruka ‘kurwanira mu kabari’ na Meya yeguye

Sangiza iyi nkuru

Ndagijimana Louis Munyemanzi wari Visi-Meya wungirije ushinzwe iterambere ry’ubukungu mu karere ka Rusizi, yeguye ku mirimo ye nyuma y’iminsi ashyamiranye na Meya w’aka karere, Dr Kibiriga Anicet.

Inama Njyanama y’Akarere ka Rusizi yateranye kuri uyu wa kabiri tariki 02 Mata 20224 ni yo yemeje ubwegure bwa Ndagijimana.

Abandi beguye ni Kwizera Jovanni Fidele wari Visi-Perezida wa Njyanama cyo kimwe na Mukarugwiza Josephine na Gakwaya Jean Damascene Habiyakarewari bari abajyanama b’akarere.

Visi-Meya wa Rusizi yeguye nyuma y’iminsi mike havuzwe amakuru y’uko yarwaniye mu kabari na Dr Kibiriga Anicet uyobora akarere ka Rusizi.

Akarere ka Rusizi kamaze iminsi kavugwamo ubwumvikane buke hagati y’abakayobora na Meya Kibiriga watorewe kukayobora yari asanzwe aba mu mujyi wa Kigali, ahanini bikavugwa ko ari yo mpamvu bagenzi be batamwiyumvamo.

Ubu bwumvikane buke bwatumye mu kwezi gushize Uwumukiza BĂ©atrice wari umuyobozi w’inama njyanama y’akarere yegura ku mirimo, nyuma y’iminsi mike ashinje Meya Kibiriga ibyaha birimo gupfobya Jenoside yakorewe Abatutsi no gushengura abayirokotse.

Soma Izindi Nkuru

7 Responses

  1. Rusizi: Visi-Meya uheruka ‘kurwanira mu kabari’ na Meya yeguye
    Mubirukane ,barashaka kugambanira Kibirigi ,abantu Bose babonereho bareke kwigira indakoreka bumvako ntawabakoraho Rusizi ibamo ikimenyane ntawahabona akazi atahavuka nibyo biba mumitwe yabo

  2. Rusizi: Visi-Meya uheruka ‘kurwanira mu kabari’ na Meya yeguye
    Ikigaragara mayor yahasanze imikorere mibi ashaka kudakorera mumurongo wabo batangira kumurwanya kdi bakoresheje kumusebya umuntu wese wagiye abona ziriya nyandiko zo gupfobya jenocide yagiye abonako ari imitego yagiye ategwa kugirango babone uburyo bwo kumwegezayo bikorere ibyo bishakiye mukarere ariko turashimira abakomeje gukurikirana iki kibazo cyane cyane iyo ugeze ahantu ukarwanya corruption and embezlement ntabwo wakundwa.

  3. Rusizi: Visi-Meya uheruka ‘kurwanira mu kabari’ na Meya yeguye
    Dr KIBIRIGA ni inyangamugayo twarabanye nsanzwe muzi neza. Ikigaragara yaje gukorera muri rusizi kumwiyumvamo birabananira. none batangiye kuvananamo. Nibahame hamwe akabo gashoboke, ahubwo bakurikiranwe no mu butabera kuko ikigaragara bashobora no kutwicira amatora, bidafatiwe mu maguru mashya.

  4. Rusizi: Visi-Meya uheruka ‘kurwanira mu kabari’ na Meya yeguye
    Buriya baba bahaze,nibikurikiranwe neza,ba nyirabayazana bakubitwe icyuhagiro bamenyeko imikino barimo ishaje kdi ko abanyarwanda bakwiye ibyiza.

  5. Rusizi: Visi-Meya uheruka ‘kurwanira mu kabari’ na Meya yeguye
    Dr. KIBIRIGA Anicet barekeke kumwirukaho yaje gukemura nokunoza itangwa rya serivisi zidahwitse zazonze akarere ka Rusizi nibegure bamureke kuko arashoboye kd arashobotse .

  6. Rusizi: Visi-Meya uheruka ‘kurwanira mu kabari’ na Meya yeguye
    Ababishinzwe badukurikiranire neza tumenye abashaka kubaka akazu mu mikorere ya Kariya Karere.

  7. Rusizi: Visi-Meya uheruka ‘kurwanira mu kabari’ na Meya yeguye
    Transparency mbere twiyubakire u Rwanda twifuza.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *