RDC: Kiliziya Katolika yongeye kunenga ubutegetsi bw’i Kinshasa mu buryo bwahuranyije

Idini rya Kiliziya gatolika muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, ryongeye kwikoma ubutegetsi bwa Perezida Tshisekedi , ivuga ko hari abitwikira ijoro bagakorana n’imitwe irwanya igihugu nyamara bwacya bakigira nk’aho bagikunda kurusha abandi. Byavuzwe n’Umushumba mukuru wa Kiliziya Gatolika muri DR.Congo , Kalidinali Frodolin Ambongo kuri uyu wa Gatanu taliki 05 Mata 2024 mu kiganiro […]

Kayumba Innocent yakatiwe gufungwa imyaka 15

Kayumba Innocent wayoboye amagereza atandukanye yo mu Rwanda, yakatiwe gufungwa imyaka 15 nyuma yo guhamwa n’ibyaha by’uruhare rwe mu mpfu z’imfungwa zabereye muri gereza ya Rubavu. Urukiko rwa Rubavu nirwo rwaraye rwakatiye iki gifungo Kayumba.Siwe wakatiwe gusa kuko yarikumwe nabo barimo Emmanuel Byinshi wahawe igihano cyo hejuru cy’imyaka 25 ndetse agategekwa no kwishyura ihazabu ku […]

Burundi: Urujijo ku bihumbi by’imihoro bivugwa ko leta yaguze ikayiha Imbonerakure

Amakuru aturuka mu gihugu cy’u Burundi aravuga ko Leta hari imihoro leta y’iki gihugu irimo guha imbonerakure (urubyiruko rwo mu ishyaka CNDD-FDD), nyuma yo kuyitumiza mu Bushinwa. Kuva mu mpera z’ukwezi gushize ni bwo iyo mihoro yatangiye gutangwa, nk’uko ikinyamakuru Le Mandat kibivuga. Iki gitangazamakuru kivuga ko ku wa 18 Werurwe ari bwo iyo mipanga […]

Gicumbi:Dushimimana yariye inyama iramuniga arapfa

Mu karere ka Gicumbi, umurenge wa Byumba , Akagali ka Gacurabwenge umudugudu wa Rwasama, haravugwa umusore w’imyaka 22 wamize inyama iramuniga arapfa. Ni umusore witwa Dushimimana Vincent witabye Imana ejo kuwa Gatanu taliki 05 Mata 2024, yapfuye ubwo yamiraga inyama igahagama mu muhogo . Ibi byabaye ubwo yajyaga gufata amafunguro muri Restaurant yari hafi aho […]

Perezida Samia yashimagije Yanga na Simba zasezerewe muri CAF Champions league

Perezida Samia Suluhu Hassan wa Tanzania yashimagije amakipe ya Simba Sports Club na Young Africans yo mu gihugu cye, nyuma yo gusezererwa muri ¼ cy’irangiza cya CAF Champions league. Young Africans yasezerewe na Mamelodi Sundowns yo muri Afurika y’Epfo kuri penaliti 3-2, nyuma yo kurangiza imikino yombi nta kipe n’imwe ibashije kureba mu izamu ry’indi. […]

FARDC yafashe umujyanama wa Nangaa, ashinja abarimo Kabila na Gen Numbi gufasha M23

Igisirikare cya Rpubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (FARDC), cyatangaje ko cyataye muri yombi Eric Nkuba Shebandu alias Malembe wari umujyanama mu bya politiki wa Corneille Nangaa uyobora ihuriro Alliance Fleuve Congo ribarizwamo umutwe wa M23. Umuvugizi wa FARDC, General Major Sylvain Ekenge ubwo yamwerekaga itangazamakuru, yavuze ko yafashwe n’Ingabo zo mu mutwe udasanzwe za RDC, […]

Abanya Ukraine babyutse baramutswa ibitero by’indege z’Uburusiya byahitanye imbaga

Byibuze abantu batandatu baguye mu gitero cy’indege zitagira abadereva z’Uburusiya byarashwe mu mujyi wa Kharkiv wo muri Ukraine. Umuyobozi w’akarere ka Ihor Terekhov, yavuze ko mu gitondo cyo kuri uyu wa gatandatu, indege zitagira abapilote za Shahed zakozwe na Irani zangije inyubako nyinshi zirimo amazu yo kubamo muri uyu mujyi. Mu byumweru bicye bishize ibindi […]

Amahanga yahaye u Rwanda icyemezo gihamya ko inzibutso enye zashyizwe mu murage w’isi

UNESCO yamaze gushyikiriza Guverinoma y’u Rwanda, icyemezo gihamya ko imaze ko Inzibutso enye za Jenoside yakorewe Abatutsi zirimo urwa Kigali, Nyamata, Bisesero n’urwa Murambi zashyizwe mu Murage w’Isi Iki cyemezo guverinoma yagishyikirijwe n’Umuyobozi Mukuru w’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Burezi, Ubumenyi n’Umuco [UNESCO], Audrey Azoulay. Ni mu gihe kuwa 20 Nzeri 2023, aribwo izi nzibutso […]

Ba Perezida 2 baraye i Kigali

Perezida Petr Pavel wa Repubulika ya Tchèque na Andry Rajoelina wa Madagascar, babimburiye abandi benshi bategerejwe mu Rwanda aho bagomba kwitabira umuhango wo kwibuka ku nshuro ya 30 Jenoside yakorewe Abatutsi. Ku mugoroba wo ku wa Gatanu tariki ya 5 Mata ni bwo abakuru b’ibihugu byombi bageze i Kigali. Bombi bakiriwe ku kibuga cy’indege na […]

Umuyobozi wa STT ishinjwa gucucura Abanyarwanda arafunzwe

Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB) rufunze Uwimana Jean Marie Vianney, wari umuyobozi wa Company ya Super Free to Trade (STT) yakoraga mu buryo butemewe ubucuruzi bw’amafaranga hakoreshejwe ikoranabuhanga. Umuvugizi wa RIB, Dr Murangira B Thierry, avuga ko Uwimana “akurikiranyweho icyaha cyo kwihesha ikintu cy’undi hakoreshejwe uburiganya aho afite ikigo kimwanditseho cyitwa Super Free to Trade (STT) […]