Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB) rufunze Uwimana Jean Marie Vianney, wari umuyobozi wa Company ya Super Free to Trade (STT) yakoraga mu buryo butemewe ubucuruzi bw’amafaranga hakoreshejwe ikoranabuhanga.
Umuvugizi wa RIB, Dr Murangira B Thierry, avuga ko Uwimana “akurikiranyweho icyaha cyo kwihesha ikintu cy’undi hakoreshejwe uburiganya aho afite ikigo kimwanditseho cyitwa Super Free to Trade (STT) ikora ubucuruzi bw’amafaranga hakoreshejwe ikoranabuhanga.”
Ku wa Gatatu tariki ya 3 Mata ni bwo uyu mugabo yatawe muri yombi, RIB ikavuga ko afuungiye kuri Station yayo ya Kimihurura, mu gihe iperereza rikomeje kugira ngo hakorwe dosiye ishyikirizwe Ubushinjacyaha.
Umuyobozi wa STT yatawe muri yombi nyuma y’iminsi mike Banki Nkuru y’Igihugu ifunze ibikorwa by’iyi Company yacuruzaga amafaranga hakoreshejwe ikoranabuhanga.
Ni icyemezo cyagize ingaruka ku Banyarwanda batari bake dore ko abenshi bavuga ko bahombye amafaranga bari barayishoyemo.
RIB nyuma yo kumuta muri yombi yasabye abaturarwanda bose “kwirinda kwishora mu bikorwa bya pyramid cyangwa uruhererekane rw’amafaranga kuko bigira ingaruka ku bukungu bwabo. Ubu bwambuzi ahanini bukorwa hifashishijwe ikoranabuhanga aho babeshya abantu ko nibagira amafaranga bashora baribuze kungukirwa amafaranga menshi kandi ataribyo.”
Uru rwego kandi RIB rwihanangirije abantu bishobora mu bikorwa nk’ibyo bigamije kw’igwizaho umutungo w’abandi bakoresheje uburiganya; ruvuga ko batazihanganirwa.



One Response
Umuyobozi wa STT ishinjwa gucucura Abanyarwanda arafunzwe
Nibahanwe rwose bahombeje abantu beshi